Igisirikare cya Sudani cyanze ubwiganze bw’abasivile mu kanama kayobora igihugu


Liyetona Jenerali Salah Abdelkhalek avuga ko akanama ka gisirikare gashobora kwiga ku kuba imyanya yasaranganywa mu buryo bungana hagati y’abasivile n’abasirikare

Umutegetsi mukuru wo mu kanama ka gisirikare kari ku butegetsi muri Sudani yabwiye BBC ko aka kanama katazemerera abasivile kugira ubwiganze mu kanama k’ikirenga gateganyijwe kuyobora iki gihugu mu gihe cy’inzibacyuho.

Liyetona Jenerali Salah Abdelkhalek yavuze ko kimwe mu byo akanama ka gisirikare gashobora kuba kakwigaho ari uko imyanya yasaranganywa mu buryo bungana hagati y’abasivile n’abasirikare muri ako kanama k’ikirenga.

Abigaragambya bakomeje imyigaragambyo yabo imbere y’ibiro bikuru by’igisirikare cy’iki gihugu, basaba ko igisirikare gitanga ubutegetsi kikabushyira mu maboko y’abasivile.

Avuga ku cyo igisirikare cya Sudani gishobora kuba cyakwemera, Liyetona Jenerali Abdelkhalek yabwiye umunyamakuru wa BBC James Copnall mu kiganiro Newsday cyo kuri uyu wa gatanu ati:

“[Ni] umurongo ntarengwa, wenda icya kabiri ku ruhande rumwe n’icya kabiri ku rundi ruhande”.Aka kanama kagizwe n’abasirikare bakuru barindwi, kayobowe na Liyetona Jenerali Abdel Fattah Abdelrahman Burhan. Uyu mu kwezi gushize kwa kane, yabwiye BBC ko afite ubushake bwo gushyikiriza ubutegetsi abasivile mu gihe impande zombi zagira umwanzuro zumvikanaho.

 
Abigaragambya babarirwa mu bihumbi bakambitse hanze y’ibiro bikuru by’igisirikare cya Sudani, basaba ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abasivile

Ku munsi w’ejo ku wa kane, abahagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagejeje ku kanama ka gisirikare inyandiko ikubiyemo imbanzirizamushinga y’itegekonshinga, bagaragaza ibyifuzo byabo bijyanye n’igihe cy’inzibacyuho.

Bavuga ko ubu bategereje igisubizo. Iyo nyandiko ivuga ku nshingano z’akanama kayobora igihugu mu nzibacyuho, ariko ntabwo yerura ngo ivuge ababa bakagize.

Umuryango w’ubumwe bw’Afurika uherutse gusubiramo igihe ntarengwa cy’iminsi 15 wari wahaye akanama ka gisirikare muri Sudani ngo kabe kamaze guha ubutegetsi abasivile. Ubu noneho aka kanama kahawe igihe cy’iminsi 60 ngo kabe kabikoze, bitihise iki gihugu gihagarikwe muri uyu muryango.

 
Bwana Bashir w’imyaka 75 y’amavuko, yageze ku butegetsi mu mwaka wa 1989 binyuze mu ihirika ry’ubutegetsi (Coup d’État) ryakozwe n’abasirikare

Perezida Omar al-Bashir yahiritswe ku butegetsi ku itariki ya 11 y’ukwezi gushize kwa kane – ubutegetsi yari amazeho imyaka hafi 30.

Yasimbujwe akanama ka gisirikare k’inzibacyuho kasezeranyije guha ubutegetsi abasivile mu myaka ibiri iri imbere – icyifuzo cyanzwe n’abigaragambya.

Abigaragambya bashinja igisirikare ko ibiganiro bagirana nacyo kitabigirana umutima mwiza ndetse bakagishinja gushyira imbere inyungu za Bwana Bashir.

Ariko igisirikare kivuga ko kigomba kuba ari cyo kigenzura igihugu kugira ngo bitume habaho umutekano n’ituze.

Skip to toolbar