Uwiteka Imana Nyiringabo afungira hanze itorero rye kuko rya mwanze rikikundira isi!!!
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli, wibuke Ubuhanuzi bwavuze yuko abashumba (pastors) bashakaga ko Leta ya Paul Kagame ibafasha kugirango nabo bahabwe imyanya mu bwami bw’Uwiteka Imana Nyiringabo binyuze mu biganiro byategurwa mu myaka yashize n’ubutegetsi buriho ubu bwa RPF uko niko Uwiteka Imana Nyiirngabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi murusengero ndi umwe mu bayobozi barwo, mu bayobozi burwo rusengero harimo umukobwa umwe utari yashaka umugabo, uwo mukobwa nza kumukunda kugirango tuzabane nk’ umugore n’umugabo, ariko we nta bwo ya nkundaga. Ahubwo hari undi musore wari mu byara we (cousin) bakundanaga mu ibanga rikomeye cyane ku buryo nta muntu wari kubimenya. Ariko uyu mukobwa n’ubwo ya kundanaga n’uwo bari baranze gushakana ngo babane nk’ umugore n’umugabo.
Wa musore imyaka iba myinshi atari yashaka; umuryango we baza kubaza abayobozi bakuru bitorero kuko na we yari umwe muri abo bayobozi impamvu adashaka umugore kandi akuze kandi imyaka ikaba imaze kuba myinshi arashaje ni kuki atarongora? Wa mukobwa na we yarahari kuko nawe yari umuyobozi muri iryo torero ry’Imana.
Abayobozi biryo idini (Church) babuze icyo bavuga basaba umusore kwisobanura, ariko araceceka. Ubwo ako kanya mfata ijambo ndababwira nti, uyu musore wanyu mureba, akundana n’uyu mukobwa bari kumwe hano, kandi bamaranye igihe kinini cyane, ariko bananiwe gukora ubukwe ngo babane nk’ umugore n’umugabo. Impamvu ituma batabana ni uko uyu mukobwa na mukunze nka musaba ko tubana araceceka nta bwo yigeze ampa igisubizo kuko atankunda, ahubwo akunda uyu musore ariko bananiwe gufata icyemezo cyo kubana ngo ntabona ko ya nyanze bituma bombi basaza batari batabanye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Turi muri urwo rubanza twari duhagaze; ako ndangije kubabwira ibyo, mbwira wa mukobwa nti, wibwiye ko ntabizi ko ukundana n’uwo musore, none uhereye uyumunsi nanjye nda kwanze kandi ndagiye mvuye muri uru rusengero nta bwo uzongera kubona ndigendera, banyiruka inyuma wa musore na wa mukobwa banyinginga ngo ngaruke ndongore uwo mukobwa ariko ndikomereza babonye ko narakaye basubira inyuma bajya kwibanira uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli, uko ubonye uwo mukobwa ya kwanze, uko niko nanjye itorero ryo mu Rwanda banyanze bahitamo kuba inshuti na Leta y’abega ngo kuko ari ababyara maze itorero (Church) ryanga kumvira Uwiteka Imana Nyiringabo, none babonye ko mbaciriyeho iteka barashaka kwigarura ngo tube inshuti kandi batankunda uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli, umukuru w’igihugu Paul Kagame yabashyize muri komite kugirango batazamurakarira bakavuga ko ya batereranye. Ariko na we kubashyira muri komite ya bikuragaho kuko azi neza yuko bitashoboka yuko bashyirwa mu bwami bw’Uwiteka Imana Nyiringabo bavugaga ko bakorera kuko basuzuguye Imana Nyiringabo bahitamo kumvira ubutegetsi bwa Paul Kagame none igihe cye cyo gutegeka kirarangiye basigaye hanze y’ubwami kuko batabaye maso ngo bakore imirimo yo gukiranuka uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
The rhema word comes from heaven unto me, and told me that man of living God of heaven; condemned and release the spirit of death of eternal life to the Church of God in the world obtained n°36,269/0005/0026 thus is heaven decisions.
The rhema word comes from heaven unto me, and told me that man of living God of heaven; condemned and release the spirit of death of eternal life to the Church of Rwanda obtained n°36,270/0005/0026 thus is heaven decisions.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli, uko kwa Rwigara Assinapol banze ku gushyingira abakobwa babo, niko nanjye itorero ryanjye banze ku nshyingira uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
egretnewseditor@gmail.com










