USA: Trump Yaba Agiye Guhagarika u Rwanda Muri AGOA
Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko mu gihe cy’amezi abiri atarenga u Rwanda ruzahagarikwa mu masezerano y’ubufatanye mu bucuruzi azwi nka “AGOA (American Growth and Opportunities Act).
Ayo masezerano yorohereza ibihugu bikennye kugurisha ibicuruzwa byabyo bimwe na bimwe ku isoko rya America bidasoze.
Mu rwandiko Ijwi ry’Amerika rifitiye kopi yandikiye abakuru b’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko, perezida Trump avuga ko u Rwanda rukomeje gushyiraho amananiza ku bicuruzwa birimo imyambaro ituruka muri Amerika; rutitaye ku mbaraga Amerika ikoresha mu gushakira umuti iki kibazo.
Perezida Trump asanga u Rwanda rutagaragaza ubushake mu kuvanaho inzitizi ku bucuruzi n’ishoramari by’Amerika nk’uko bikubiye mu gika cy’104 cy’amasezerano ya AGOA.
Icyakora iri tangazo rivuga ko guhagarika by’agateganyo ibicuruzwa by’u Rwanda kuri iri soko ari byo bikwiye kurusha kuruvanamo burundu kuko byerekana umuhati wa Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Rwanda mu gukemura ibi bibazo.
Rivuga ko nubwo guverinema y’u Rwanda itarakemura ibibazo byose, ariko rwerekana ubushake bwo kuvanaho inzitizi.
Perezida Trump avuga ko azakomeza kugenzura niba guverinema y’u Rwanda itera intambwe iganisha ku kuvanaho inzitizi zose ku bucuruzi n’ishoramari by’Amerika hakurikijwe amasezerano ya AGOA no kureba ko icyemezo rwafatiwe cyarusunikira kubyubahiriza.
Mu mwaka ushize, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukumira caguwa nubwo Amerika yavugaga ko izavugurura amaseserano ya AGOA ku bihugu by’u Rwanda, Uganda na Tanzania.
Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ry’imbere mu gihugu ko bazahitamo guteza imbere inganda zikora imyenda aho kwemera ibisabwa n’amaseserano ya AGOA.
“Iki ni icyemezo dukwiye gufata. Uko njye mbibona, gufata iki cyemezo biroroshye, tuzihanganira ingaruka. N’iyo bidusaba gufata icyemezo cy’ingorabahizi, haba hari uburyo.” Ni bimwe mu byo yatangaje akimara gutangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu.
Yaranavuze ati “u Rwanda n’ibindi gihugu birebwa n’amasezerano ya AGOA bifite ibindi byo gukora birimo gushinga inganda zacu.”