Impanuka yatewe nibinyabiziga birindwi yahitanye batatu muri Kenya
Impanuka yabaye kucyumweru mu gitondo yatumye imodoka zirindwi zisekurana, yahitanye abantu batatu mu karere ka Naivasha ku birometero 100 uvuye ku murwa mukuru Nairobi.
Umushingamateka wo mu ntara ya Laikipia yari muri iyo mpanuka, umudereva wiwe akaba ari mu bahasize ubuzima.
Amakuru aturuka mu binyamakuru bya Kenya, avuga ko abandi bantu batandatu bakomerekeye muri iyo mpanuka yabereye ahitwa Marula ku wa Mungu mu gitondo.
Ibarabara rya Nairobi-Nakuru rikunze kubamo impanuka nyinshi z’imodoka, mu kwezi kwa 12 mu mwaka ushize, iyindi mpanuka ikaba yahitanye abantu barenga 30.
Ino mpanuka ibaye hashize iminsi igipolisi cya Kenya gisabye abagendesha imodoka kurikanura na cyane cyane muri kino gihe cy’imvura, bitewe nuko abagendesha ibinyaziga bataba bakibona kure.