Umwami w’Urwanda yongeye kwima Ingoma,umwakagara bye!.

05.05.2014,njyanwa mu mwuka,nerekwa Umwami w’Urwanda,Kigeli wa v Ndahindurwa,yicaranye kumarembo n’umuhanuzi mukuru kunkinke z’amarembo,maze mbona abashinzwe umutekano baraje basaba Umwami ko,yakwitegura kuko urugrndo rwo kujya muburasira zuba bw’igihugu rwamaza gutungana.


 

Umukozi w’Imana Dr.Prophet Awol

Kuwa 05 Kamena 2014,Nerekwa umukozi w’Imana witwa Umuhanuzi mukuru mu gihugu cya Kenya Dr.Awol,arwanya cyane umunyapolitike w’ubwoko bwe Raila Odinga,maze ijwi ry’Uwiteka rirambwira ngo uwo muhanuzi imbere y’Uwiteka yahindutse umwicanyi kubera yuko yemera gusohoza inama za Baramu akavuma abo Uwiteka atavuze ngo bavumwe.

Umwami w’Urwanda.

Nabonaga arumugabo mure mure cyane ushobora kuba afite nka metero 2 nigice⅟2, z’ubure bure,nerekwa ko rubanda rwe rumutegereje nyuma yokubura Umwami n’Ubwami by’igihe kire kire,maze mbona ko ahumuriza abashizemo ibyiringiro basubiza agatima impembero,biringira yuko ingoma yabukunzi noneho koko igeze mu marembo yo mu irango.

Abakuru b’Ingabo.

Kuwa 10 Kamena 2014, Nerekwa abakuru b’Ingabo bahamagara ingabo ngo zijye kumurongo zihabwe amabwiriza y’Urugamba,mbona bateranira aho basanzwe nubundi bateranira,maze umukuru w’Ingabo zikirenga ataga amabwirizwa y’intambara igiye gutangira.

Mbona abakuru bingabo bategurirwa amafunguro kugirango bitegure urugamba bajye kumashana,ni uko nkiri muri iryo yerekwa numva ijwi rimbwira ngo m gihugu cya Kenya barashaka kwica umunyapolitike witwa Raila Odinga,nymara bazamwica bibwira yuko bakemuye ikibazo naho ntibazi yuko ahubwo ariho ibibazo bizaba bitangiye.Ibintu bizarushaho kuba bibi cyane kuburyo abanyakenya bizacuza impamvu yiryo yicwa ry’uwo munyapolitike uko niko Uwiteka avuze!.

Kuwa 11 Kamena 2014, Neretse inteko z’abanyarwanda zimanutse ziva kumusozi,aho bari barajyanywe kugeragezwa maze mbona igihe cy’igeragezwa kirangiye banuka bateranira munsi y’uwo musozi bambara imishanana imyenda y’ubukwe bwa kinyarwanda maze mbona bazengurutswe n’igicu cy’umweru Uwiteka abahe iruhuko ridashira kandi abahe ubungingo buhoraho.

Niba ushaka gukora comments urabanza ukaregisteringa email yawe,hanyuma ukabona gukora comments urahita ubona message yawe muri e-mail yawe ukore activation hanyuma ubone kuzajya uhora ukora utanga ibitekerezo byawe kunyandiko twandika.

Murakoze.

Ubwanditsi.

Skip to toolbar