Umwami Kigeli yashyizeho akanama Gashinzwe kumenya icyo abanyarwanda batekereza k’Umwami wabo,nitahuka rye!.
Umwami Kigali wa V Ndahindurwa yashyizeho akanama kw’itariki 23 z’ukwezi kwa 10 mu 2011, akanama gafite inshingano zo gutegura itahuka rye n’iry’abanyarwanda bandi bari hanze y’igihugu.
Aka kanama ngo kagizwe n’abanyarwanda bari mu ngeri zose, mu moko yose kandi bavuye mu Rwanda no hanze yaho.
Umukarani w’umwami, Boniface Benzinge yabwiye BBC ko ako kanama kazakusanya ibitekerezo by’abanyarwanda bose babishatse, ibyo bitekerezo bikazashingirwaho mu gufata ingamba zo gutahuka.
Bwana Benzinge kandi yavuze ko ako kanama kazagira icyicaro i Washington muri Amerika ariko yanze gushyira amazina y’abakagize ku mugaragaro ngo kubera umutekano wabo.
Mu bushakashatsi ikinyamakuru inyangenews cyakoze,amakuru atugeraho,biravugwa yuko ako kanama kagizwe n’Abantu hagati y’abantu 8 na 12,abo nibo bagiye kwiga uburyo bwo kubaza rubanda rw’umwami icyo rutekereza.Biravugwa yuko hashyizweho umurongo wa telephone rubanda rw’Umwami icyo bifuza,ndetse hanashyizweho na e-mail rubanda rw’Umwami ruzajya rwandikiraho rutanga ibitekerezo byarwo.
Amakuru avuga yuko abagize ako kanama,arabanyarwanda bingeri zose zigize imbaga nyabutatu y’abanyarwanda,umunyamabanga wihariye w’Umwami bwana Boniface BENZINGE yakomeje avuga ko icyo abanyarwanda bazemeza aricyo Umwami azakora.
Amakuru aturuka ikigali,aravuga yuko ngo iyo nkuru ikimara gusohoka ngo leta ya Kigali yahise igira ikibazo gikomeye cyane,bivugwa yuko mu gitondo cyo kuwagatanu maneko mukuru wa NSS ngo yahise ahamagaza inama yahuriwemo na Gen.Jack Nziza na Col.Munyuza,Gen.Karenzi Karake,Col.Manuel Ndahiro,amakuru akomeza avuga yuko ngo bemeje yuko bagomba gukora ibishoboka byose bakamenya abantu bari ikigali bakorana n’Umwami kugirango babashe kubaca umutwe.
Ibyo biravugwa mu gihe,maneko zo hanze zo zatangiye gushakisha ababa bakekwa gukorana n’Umwami kugirango batange raport ikigali,maze bahabwe agatubutse kugirango bashakishe uburyo bakomeza ibikorwa by’iterabwoba.
Abakurikirana utuntu n’utundi,biravugwa ko iyi leta ya FPR n’umwakagara Umwami Ahabu Paul Kagame,bavuga yuko ngo ubu FPR n’umwakagara baba batorohewe ngo kubera ko urubanza rwa Gen.Kayumba Nyamwasa Faustini rugomba kurangira mu minsi ya vuba bishoboka!,maze igihugu cya Afrika yepfo cyigahita kirega Urwanda.Ngo kuko igihugu cy’Urwanda cyateje akaduruvayo mu gihe cy’umupira wisi yose.
Kurundi ruhande,raport yabafaransa nayo ikaba itaboroheye!Ngo perezida Kagame paul(Umwami Ahabu) ngo yakoze ibishoboka byose yegera perezida w’ubufaransa NIKOLAS Sarkozy ngo amwemerera ko bagabana zahabu yakuye muri kongo, kugirango amufashe mu gihe nki iki,kitamworoheye!,ngo ntasohore raporo yerekana ihanurwa ry’indege ,kuko aricyo cyateye genocide,s’icyo gusa yanamwemereye ko ibyo yifuza byose ko bakorana cyane cyane nko kujya gusahura igihugu cya kongo ngo yiteguye kubikora.
Amakuru dufite,avuga yuko ngo ubu ibintu bitoroshye,imitwe yatangiye gushyuha cyane,ngo kubera ko leta ya Kigali,kuruhande rumwe ihanganye na madame Ingabire Victoire,kurundi ruhande none,ihanganye n’urubanza rwa Gen.Kayumba Nyamwasa,kurundi ruhande nanone ihanganye na raporo y’Abafaransa,ibumoso naho imiryango idaharanira inyungu ikaba isaba loni ko yafasha igihugu cya congo gushyiraho urukiko rushinzwe gukurikirana abishe abakongomani muntambara imaze imyaka cumi 13.
Umuhoza Alice.