Umwiherero wa 11 war’uwo kwiyoberanya noguhisha imikorere mibi ikorwa na FPR,hagamijwe kwigwizaho imitungo bikitirirwa ibigo byigenga ko bikora nabi:

Nyuma yuko ikinyamakuru inyangenews gitangiriye iperereza kubijyanye nihomba rya BRD,twatahuye yuko ishyaka riri kubutegetsi rya FPR,nyuma yokubona ko igihe cyabo cyo kuba kubutegetsi gisa nigihumuje,batangiye umugambi woguhombya iyo bank.


 

Amakuru atugeraho avuga yuko ngo nyuma yuko abasirikare bakuru nabanyapolitike bibikomerezwa muri FPR,kagame yabemereye gufata inguzanyo zitazishurwa nyuma yaho Gen.Kayumba Nyamwasa ahungiye kugirango bakomeze gukunda igihugu bashingiye ku ngunzi bahawe bityo bakomeze gufasha kagame kurwanya abashaka kubutegetsi atazarimbuka wenyine.

Amakuru akomeje kutugeraho yaturutse muri uwo mwiherero wa 11,wabaye uyu mwaka yemezako BRD yahombye akaba ariyo mpamvu FPR yafashe icyemezo cyo guteza icyamunara iyo bank hitwaje ko umuyobozi wa FPR watanze inguzanyo z’ibiguzi zifasha gukunda igihugu bwana Kayonga ko yakoze nabi,ariko igitangaje ni uko ntabyemezo byafashwe ngo uwo muyobozi atange ibisobanuro kubijyanye nihomba ryicyo kigo.

Perezida kagame yarangije uwo mwiherero yemeje ko hatagomba kuvanga ibibazo,ahubwo ko buri umwe kugiti cye agomba kwisobanura,ariko abari muri uwo mwiherero bavuga ko kagame atavuganaga ubukare nk’uko asanzwe arakarira ababa bakoze ibyo aba atazi imikorere yabyo.

Perezida kagame iyo aza kuba akunda igihugu,aba yaragaruje intara z’Urwanda,zahawe ibindi bihugu bituranye n’Urwanda:

Nyuma yuko igihugu cy’Uburusiya kigaruriye igice cya Crimea,byatumye ntekereza impamvu Urwanda rumaze imyaka irenga makubiri 20,rurwana mu gihugu cya Congo akaba nta ni ntara nimwe rwagaruje ngo nibura abanyarwanda bazire ikintu kigaragara gifatika.

Ahubwo yagiye kwiba igihugu cya Congo ndetse yica nabanyagihugu bicyo gihugu atitaye ku ngaruka zizagera kubanyarwanda mu myaka iri mbere igihe azaba atakiri kubutegetsi!Ariko yirirwa avuga ngo abanyarwanda bagomba gukunda igihugu,baca umugani ngo amaboko y’imbokoboko tasabira inka igisigati.

Niki yakwereka abanyarwanda kijyanye n’umusaruro wavuye muri congo usibye guteza umwuka mubi hagati yabanyarwanda nabacongomani kugirango abanyarwanda batazabona aho bahungira ubutegetsi bwe bw’igitugu.Usibye imyangaro yateje abanyagihugu b’Urwanda niki kindi yavuga ko yamariye abanyarwanda!?

Amazu y’imiturirwa igaragara mu murwa mukuru w’Urwanda n’Abanyarwanda bangahe bafitemo amazu? Usibye agatsiko k’Abatutsi na n’Abahutu bibisambo bayoboye republika itemewe namategeko.

Ariko ndahamya yuko iyo ubwami buza kuba buriho,buba bwaragaruye igihugu cyacu cyakaswemo ibice bice nabazungu bababirigi mu buryo bunyuranije n’amategeko ajyanye n’imipaka yakaswe muri 1884 BERLIN CONFERENCE Tanzania yatwaye igice,Uganda itwara ikindi gice,Congo itwara igice kitari gito,n’Uburundi nabwo butwara igindi gice ngo ibyo byose byakorwaga mu rwego rwoguhima abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Iyo ikaba imwe mumpamvu ababirigi bahaye abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu ubutegetsi butemewe n’amategeko kugirango icyo kinyoma kitazashyirwa ahagaragara,Abatutsi bagarutse ku ngoma bagira ibyago bayoborwa n’umwakagara utarifuzaga ko ubwami bw’Urwanda bwagaruka,nibwo yatangiye guhimba uburyo yazamika ubwami bw’Abega nyuma yokwivugana abanyarwanda bose bashyigikiye ubwami bw’Urwanda.

Skip to toolbar