Umuryango Rwandese democratic Monarchy (RDM) waraye ushyize ahagaragara gahunda yawo.

Amakuru yaraye yumvikaniye kuri bbc gahuza miryango,Umuryango Rwandese democratic Monarchy (RDM) waraye ushyize ahagaragara gahunda yawo,unavuga yuko urimo guharanira itahuka ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.Wakomeje uvuga yuko watangiye igikorwa cyo gukangurira impunzi zabanyarwanda ziba hanze y’igihugu ndetse nabanyarwanda bari mu gihugu cy’Urwanda.


Amakuru yavuze yuko kuwa 16/11/2011 ahagana mu masaa 11:30, ariho bakoze inama,maze bashinga komite yokurwego rw’igihugu,izafasha gukomeza gukangurira ibikorwa by’itahuka ry;Umwami Kigeli V Ndahindurwa n’impunzi zose.

Ikinyamakuru inyangenews,cyashoboye kuvugana n’umuyobozi wa Rwandese Democratic Monarchy (RDM) muri iki gitondo Bwana Eng:Nshimiyimana Charles waruturutse mu gihugu cy’Ubwongereza akaba ari naho atuye.

Avugana n’inyangenews.com,yatubwiye yuko ngo bihaye inshingano zo kuzenguruka igihugu cya Uganda nicya Tanzania na Congo,Burundi,bakazarangiriza urujyendo rwabo muri Kenya,aho bazanyura basubira iwabo aho bahungiye ingoma ya FPR na perezida Kagame.

Yakomeje abwira ikinyamakuru inyangenews,ko mu mezi 2,bihaye inshingano zo kuba barangije igikorwa cyo gukangurira abanyarwanda bose baba mu mahanga kuri gahunda ijyanye n’itahuka ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa na rubanda rwe rwagizwe impehe kuva Nyir’Urwanda ya kwirukanwa mu Rwanda rwe.

Umuryango Rwandese Democratic Monarchy (RDM) uvuga ko udashobora kwihanganira ubuhunzi bwa hato na hato bukorerwa abanyarwanda,twababajije icyo uwo muryango uzakora kugirango abanyarwanda batahe kiruta icyo abandi bakoze badutangarije ko amashyaka yose atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali usanga ikibazo cy’Umwami batakivugaho rumwe,bakomeza bavuga ko ahubwo bo baharanira gukangurira abanyarwanda bakamenya impamvu y’ubuhunzi bwabo aho yaba ituruka.

Bakomeje badutangariza ko umunsi abanyarwanda bamenye ko Umwami ariwe gisubizo kubibazo by’abanyarwanda bimaze imyaka 54 irenga,ko ariho bizacyemuka,ndetse n’ubuhunzi bugacika burundu,bavuga ko ngo igihe cyose iyo inzuki zibuze umwami ziratatana,kandi zikitwa impehe

Bamwe mubahanga twaganiriye kukibazo cy’impunzi,bavuga ko ngo iyo inzuki ziatanya ngo ntizongera gukora ubuki,ibyo bivuze ko imbaraga z’abanyarwanda badafite Umwami ntibashobora kugira icyo bageraho mu gihe cyose baza bagifite Umwami wabo mu mahanga,ngo n’Imana ntamugisha yabaha.

Twamubajije niba ayo mategeko bisunga abazungu birengagije bayareba kugeza aho Umwami w’Urwanda amaze imyaka 54,Bwana Eng:Charles N.Yakomeje atubwira yuko ariyo mpamvu babanje gukora igikorwa cyo gukangurira abanyarwanda mbere yuko bajya mu mategeko,kugirango umunsi abazungu banze kubahariza imyinzuro basinyanye n’Umwmi Kigeli V ndahindurwa yatubwiye ko ,abanyarwanda ubwabo bazavuga uko babyifuza uburyo ikibazo cy’Umwami n’impunzi muri rusange bagifatira umwanzuro.

Rwandese Democratic Monarchy (RDM) ifite umuvuduko udasanzwe,kandi ibikorwa imaze gukora birashimishije,babwiye inyangenews ko mu mezi 2 ngo ubu bafite abanyamuryango 2500 byabanyarwanda bimpunzi zitandukanye muri rusange,yarangije ashimira abanyamuryango bateye inkunga umuryango (RDM) cyane cyane abatuye muri USA,Canada,Suede,Darnmark.N’abanyarwanda bo mu gihugu cya Uganda by’Umwihariko.

Akaba ashimira impunzi za Uganda uburyo zitabiriye gahunda y’itahuka ry’Umwami na rubanda rwe,n’ukuntu babakiriye.Biragaragara ko bagitsimbaraye kumuco nyarwanda.

Kalibata Agnes.

inyangenewsinfo@gmail.com

Skip to toolbar