Umurongo wamagigiri mu murwa mukuru wa Nairobi ugeze aharindimuka.

Nkuko twabagegejeho ubushize uburyo leta ya Kigali ikomeje gukoresha umukuru w’impunzi z’abanyarwanda mu gihugu cya Kenya,nyuma yuko tubagegejeho imikorere y’ubutasi irangwa hagati ya Uwayezu Emmanuelumukuru w’impunzi na leta y’Urwanda,akomeje guhigira umunyamakuru w’inyangenews.com kubera gutangaza imikorere ye idahitse yokumarisha abanyarwanda ashinzwe kurindira umutekano.

Uwayezu Emmanuel umukuru w’impunzi z’abanyarwanda.


Mu iperereza twakoze twaje kumenya bamwe mubanyagihugu cya Kenya bakorana na chairman w’impunzi z’abanayrwanda muri icyo gihugu,haravugwamo umudamu umwe witwa Rose marry Ndunda ukora mubitaro byitwa Nairobi Woman Hospital,akaba akorera mu ishami ryibyo bitaro bikorera ahitwa KITENGERA,uyu mudamu akaba yakunze guhiga umunyamakuru w’inyangenewss,com,bamenyaniye muri ibyo bitaro ubwo umunyamakuru wacu yaragiye kwivuriza muri ibyo bitaro.

Nyuma yokumenya ko ar’impunzi kandi ko akora umurimo w’ubunyamakuru,yaje kwishakira akazi muri ambasade y’Urwanda aho yaje guhabwa akazi ko kuneka umunyamakuru w’inyangenews ndetse kuwa 09 mutarama 2014,yahaye umunyamakuru wacu murwego rwokumwiyegereza amashillingi ibihumbi 40.00o,bingana na madollar $560.

Umunyamakuru w’inyangenews amaze kumutahura yahise amucika umugore asigara mu ideni ryamashilingi yari yahawe na leta y’Urwanda,nyuma yokumucika baoresheje undi musore w’umunyakenya umaze igihe gito yinjiye muri network yamagigiri kugirango ahitane umunyamakuru w’inyngenews

RoseMarry Ndunda.

kubera inyangenews imaze gusenya umurongo wabamagigiri bakorera mu murwa mukuru wa Nairobi.

Mubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru inyangenws,twabashije kumenya amazina yuwo musore witwa Amukhutsi Philip utuye ahitwa Ongata Rongoi ndetse nuwo mudamu twavuze haruguru akaba ariho atuye!Uyu Philip nyuma yokwemererwa amadollar $2000 kugirango atange umunyamakuru w’inyangenews dore ko ariwe wafashije uyu munyamakuru gucika Rose Marry Ndunda,byatumye uyu musore nawe yigaragaza amenyana na Chairman Uwayezu Emmanuel ushinzwe gutanga impunzi abereye umuyobozi nibwo kuwa 29th April 2014 umunyamakuru w’inyangenews yahise acika Philip nyuma yokumva neza Philip aciririkanya ibiciro byokumutanga ngo acibwe umutwe.

Impunzi zikaba zisabwa kuba maso nokurushaho kwirindira umutekano dore ko baziragije intama nyamara ar’isega riryana !kugeza magingo aya ikinyamakuru inyangenews kikaba gifitanye ibibazo naleta y’Urwanda kuba cyarashenye umurongo wazamaneko mu gihugu cya Uganda ndetse cyikaba cyongeye gusenya umurongo wazamaneko z’Urwanda mu gihugu cya Kenya.

Mukomeze kudusengera kuko tubizi neza ko amasengesho akingura ijuru,kandi ajya aburizamo imigambi y’icankura nabagome babagambanyi babacinyi b’inkoramaraso za fpr na RDF,uko birikose ntacyo bazongera gukora ngo cyibure gushyirwa ahagaragara kubufatanye bw’Abakunda igihugu cyacu cy’Urwanda.

Skip to toolbar