UMUNSI W’INTWALI LETA Y’URWANDA NA FPR BAHATIYE ABATURAGE KUJYA MU BIRORI KU GNUFU ZA LETA.

Baramwishe batwara ubutegetsi ubanza iminsi yabo ibaze ngo bishyure amaraso bamennye,uko byagenda kose azabasama kuko atar’ubwambere bizaba bibaye.


Amakuru atugeraho aturuka ikigali mu biro bikuru bya FPR,ku kimihurura,aravuga yuko umunsi w’Intwali wabaye uyu munsi kuwa 01st Gashyatare 2014,byageze mu masaha y’inne zigitondo ntabaturage baragera ahabereye ibirori.Ku munsi wejo nimugoroba kubiro bikuru bya FPR habaye inama nkuru ya FPR yargizwe nabashinzwe gutegura iminsi mikuru y’igihugu.

Umwe mu bari muriyo nama,utarashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara,yabwiye ikinyamakuru inyangeNewss ko,ngo bamaze gukora inama bamenye neza ko abaturage batazitabira iminsi mikuru,bashyiraho ingamba zifatika kugirango nyakubahwa kagame atabamerera nabi.

Akomeza avuga yuko bahise bahamagara abayobozi bahagarariye uturere twahazabera iminsi mikuru,batanga amabwiriza yuko ngo abayobozi bakwiye guhatira abaturage kujya mu minsi mikuru byaba bitabaye ibyo akazi bakora kagahabwa abagashoboye!Bivuze ngo nayamatora bajya babeshya ko aba yabaye ntibaha agaciro ahubwo hakorwa igisirikare.

Abayobozi bahawe amabwiriza ko bazifashisha Intore kugirango umunsi mukuru ubashe kugenda neza,ibyo byaje kubahira kuri 60% ariko nyine ntibyaboroheye dore ko abanyarwanda uko iminsi igenda ninako barushaho kugenda batinyuka ubutegetsi bwa FPR na perezida Kagame,icyaba gitera ibi ngo ubukene bumaze kuba bwinshi cyane uko iminsi igenda ninako ubukene bwiyongera.

Ibyo rero bimaze gutuma abanyarwanda biyanga no kubonako urupfu ruegereje ubu bakaba ntacyo bagikera akawamugani wabanyarwanda,ni muri urwo rwego Intore zabyukiye kumiryango yabanyarwanda batuye umujyi wa Kigali babahatira kujya mu birori byabicanyi ba FPR bahekuye Urwanda,ndetse sibyo gusa ahubwo banagenda bavangura abanyarwanda babaye intwali.

Ubusanzwe habaho ibyiciro (2) by’ubutwari,habaho Intwali nyirizina,hakabaho n’Intwarane arinayo yanyuma y’ikirenga,ariko mu Rwanda s’uko bimeze kuko uwitwa Tito Rutaremara ikigirwamana cya FPR,niwe wazzanye igitekerezo cyo gucamo abanayarwandamo ibice kugirango bateshe agaciro intwari GISA FRED RWIGEMA,nibwo bahise banahindura umunsi w’Intwali bawushyira kuwa 01st Gashyantare bawukura kuwa 01st ukwakira,ibyo byose byarugutesha agaciro intwali y’Urwanda GISA FRED.

Tito yagaragarije shebuja yuko nibakomeza kujya bizihiza Rwigema,bizatuma ibikorwa by’Ubutwali bya FPR,bizibagirana kuburyo abanyarwanda bazajya bibona muri FRED aho kubona umuryango FPr Inkotanyi.Ibazo rero kikaba ar’uko iminsi igenda niko abanyarwanda bagenda batahura amakuru amwe n’amwe kuri FPR,ibyo bigatuma babonako nta cyerekezo gihari bitewe n’uko leta y’Urwanda igenda ishwana nabamwe mubanyamuryango bayo,bayihunga ikabakurikirana aho bahungiye ikabicirayo.

Ibyo bituma abanyarwanda barushaho kubona ko ubutegetsi bwa FPR,ntabyiringiro bwabaha ahubwo buzarangizwa n’intambara izamena amaraso yabanyarwanda nk’uko muri 1994 yamenetse abanyarwanda bakarimbuka barimbuwe n’inyungu za Kagamewenyine kuko yarwanaga avuga ko arwanira abanyarwanda bo mubwoko bw’Abatutsi,amaze kugera kubutegetsi abo batutsi nibo bahindutse abanzi b’igihugu.”History it repeat its self”

Skip to toolbar