Umukuru wa RPP-Imvura mu Bwongereza yaba akorera leta y’Urwanda?

Amakuru agera ku inyangenews ,aturuka mu gihugu cy’ubwongereza,aravuga yuko ngo intasi z’uRwanda ziherutse guha inkuru umukuru w’ishyaka Rwandese people’s part RPP-Imvura,ngo yandike kukinyamakuru cye,ko,ngo leta y’Urwanda yahaye ikiraka proffesor Nshuti Manaseah cyo gukora ibishoboka byose ngo ajye gusura Umwami w’Urwanda Kigeli V Ndahindurwa,ngo ashakishe uburyo yamuroga amuhaye twa tuzi twa Danny Munyuza.


Ikinyamakuru inyangeNews cyakiriye e-mail y’umuyobozi mukuru w’shyaka RPP-Imvura,John Karuranga,aduha iyo nkuru mu rwego rwo kugirango tuyitangaze nyamara twakoze iperereza tuza gusanga ar’ibihuha,inyangeNews ivugana n’inzego z’Umwami badutangarije ko,iyo e-mail Karuranga yagombaga koherereza Nyir’Urwanda atigeze ayimwoherereza dore ko,ariwe warebwa nicyo kibazo mbere yuko iyo e-mail ihabwa inyangeNews.com.

Mu iperereza twakoze twasanze Umwami atarigeze asurwa na Prof.Manaseah Nshuti uvugwa ko yahawe iyi nshingano na nyina wabo ariwe umubyeyi wa perezida Kagame Paul,kuko banyina nabavandimwe baravukana ngo ajye gusura Umwami w’Urwanda atahe mu rwgasabo.

Nyamara munyandiko inyangeNews ifitiye copy,harimo amagambo menshi yo kwivuguruza,hamwe bati nyina wa kagame akunda Umwami w’Urwanda,akaba yarasabye umwana we kagame kureka Umwami w’Urwanda kuza akima ingoma akaba Umwami w’Urwanda nk’uko yabirahiriye ajya kwima ingoma iganje y’ubwami bugendera ku itegeko nshinga.

Ahandi naho hati Prof.Manaseah yahawe misiyo yoguhitana Umwami w’Urwanda,wareba imvo n’imvano y’iki kibazo ugasanga umugambi waba bantu Karuranga John avuga ko ayo makuru ya yahawe,numwe mu ntasi z’I kigali winshuti ye bikakuyobera,amakuru avuga ngo koko Karuranga yahamagaye Nyir’Urwanda amubwira ayo makuru Umwami amusaba ko yamwoherereza iyo e-mail yohererejwe ariko kugeza magingo aya ntabwo arayimwoherereza.

Bikaba bitumvikana ukuntu ikinyamakuru inyangeNews gishobora kubona copy ya e-mail mbere ya Nyir’Urwanda.Twamubajije niba yaba adakorana n’inzego z’ubutasi z’uRwanda ararahira arisiba,ati ndetse banyemereye n’umwanya kujya gutegeka ikigali ndabyanga,tumubajije impamvu yamuteye kwanga kujya gukorera igihugu ari sinasiga Umwami w’Urwanda inyuma.

inyangeNews yamubajije impamvu ishyaka rye ridaharanira gutahuka k’Umwami ngo rinakangurire abanyarwanda ko Umwami wabo akeneyegutahuka dore benshi batanamuzi babyumva mu makuru gusa yashubije ko ngo ishyaka rye riharanira amahoro ngo kandi amahoro nta shobora kuboneka Umwami adatashye.

Avuga ko nyakwigendera Inyumba Aloys ngo yamwingize inshuro nyinshi ngo atahe ariko akabyanga,nyamara mu kiganiro twagiranye nawe kigeramu minsi igera kuri (4) nta gisubizo na kimwe gifatika mubyo twamubazaga bijyanye niyo e-mail ivuga ko leta y’Urwanda ishaka kwica Umwami w’Urwanda ahubwo mubucumbuza twakoze ikigenderewe n’ugukwira kwiza ibihuha kugirango bateze urwikekwe rukomeye hagati y’inzego z’umwami n’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.

Abanyarwanda bakwiye kuzirikana yuko ibyo bakora byose bibangamira ubuzima bw’Abanyarwanda,igihe kizagera bakabibazwa,bityo rero bakwiye kwitandukanya nibikorwa by’urugomo n’ubukubaganyi kagame akomeje gukrera abanyarwanda.Kuko buri wese azabibazwa mu gihe cye nikigera.

Mbere yuko dutangaza iyi nkuru,twabanje kwandikira Karuranga tumusaba ko,yaduha ibindi bimenyetso bifatika bigaragaza ko,yaba atar’intasi ikorera leta y’Urwanda.Kumurongo watelephene igendanwa yaraduhamagaye 00447824475497 yadusabye ko tutamwandika ku kinyamakuru tumwita ko yaba ar’intasi ikorera leta y’Urwanda niyo mpamvu twahisemo kwandika inkuru uko yakabaye kugirango namwe mwishungurire murebe ko haba har’icyo mwakuramo.

Skip to toolbar