Umuhanuzi agiye guhindura ikipe ya bakinnyi bakiraga FIFA!!

07th Mar, 2016 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,hanagura abakinnyi bumupira wamaguru bakinira FIFA kuko byamaze kugaragara yuko bamaze kunanirwa gukinira FIFA kandi ni gihe cyabo cyo gukina (Contract) cyarangiye maze ushyireho ikipe nshya ifite imbaraga zo gukina kugirango uzabashe gutwara igikombe cy’Isi yose uko niko Uhoraho ategetse.


Nkomeza kwibera mu isi y’umwuka,ntambagizwa gakondo ya bakiranutsi,kugirango njye kwerekwa ibyamaze kuhakorerwa.Mbona ko amayira yose afunzwe inzira zari nyabagendwa zamaze gusibama

Mbona urubyiruko rwo muri gakondo ko rugwiriwe n’umwijima mwinshi ariko mbona yuko umuseke utamurutse bwari bwije cyane mbona ko hagiye gucya hagasa neza maze mbona imbura mukore zirebera mukirere aho kugirango zite kumwijima wacuze Irindi ntibamenya yuko umuseke wamaze gutambika

Nuko mbaza umulinzi mukuru w’Ibyasezeranijwe,nti ese buzacya ryari ko uriya museke umaze iminsi werekana ko bugiye gucya,ariko nyamara bukaba bukomeje kuba mukibunda ntihacye byagenze gute?

Kuko birasa naho izuba ryazirikiwe hagati y’Isi ni juru kuko mbona ridatunguka ahubwo dukomeje kwibera mukabwibwi ntihacye kandi abakiranutsi bari bategereje yuko izuba rirasa rigatunguka maze hagasusuruka kugirango umucyo utamilize hose abanyagakondorero babone kwisusurutsa.

Maze umulinzi mukuru w’Ibyasezeranijwe aransubiza ati,tegereza wihanganye kandi ntucike intege dore buraza gucya ndetse umuseke urazamutse uturutse muri nyina ugeze ahitegeye ngo utage urumuri maze abari baraheze mu gicucu cy’Urupfu babone umucyo wubugingo uko niko Uhoraho avuze.

Ndakomeza ngera hepfo mu irango rya gakondo yabakiranutsi,ku nzira igana mu gihugu cyo mu butayu;mbona umuriro urimo kwaka ahantu hose ikintu cyose kiri bugufiya cyatwitswe,hakurya y’Inzira,hari igiti cyitwa umulinzi cyatewe n’umuhanuzi mukuru mbonako kimaze kuba inganza marumbu

Ndacyegera nsanga hariho abalinzi (2) bari bategereje umuhanuzi mukuru ngo bamuhe ubutumwa bari bahawe na nyirubwite.Nuko kuhagera byari ikizamini kuko hagati yicyo giti,n’umuhanda,hari umuriro byasabaga gusimbuka ngo ugere kuri cya giti udakandagiye hasi nuko nditugatuga ndasimbuka mfata mu ma yunguyungu ndakizamuka mbona ba balinzi (2) bamfasha kuzamuka icyo giti cy’Umulinzi cyatewe n’umuhanuzi mukuru mbona ndakirangije.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nta cyo Uhoraho avuga ngo maze gihere;ibyo yavuze,mbese no kubisohoza ntazabisohoza?Niko Uhoraho abaza!Dore nta kabuza ibyahanuwe nabahanuzi,Isi yabyemera cyangwa yabyanga,nta kabuza yuko bizabura gusohora kugirango ijambo ry’Uhoraho risohoze umurimo waryo.

Nkurwa ho njyanwa ahandi,nerekwa mbona umwuka winzika wari yaritambitse imbere y’ijambo ry’Uhoraho akorwa nisoni.Maze Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu,ndagirango umenye neza yuko nd’Uwiteka nta kintu nakimwe gishobora kunanira kuko nshobora kuguha umugisha w’isi yose

Ndetse nkaguha umugisha wabanzi bawe kugirango umenye yuko ndushobora byose bityo ukwizewa kwawe kwiyongere ubwoba uterwa ni nkozi zibibi burangire burundu.Niko Uwiteka avuga

Skip to toolbar