Umugambanyi w’ingoma y’ubwami bw’Urwanda yibutswe kunshuro ya mbere nyuma y’imyaka 41 ahiritswe kubutegetsi na nyakwigendera Yuvenali.

Umugambanyi w’ingoma y’ubwami bw’Urwanda yibutswe kunshuro ya mbere nyuma y’imyaka 41 ahiritswe kubutegetsi na nyakwigendera Yuvenali. Habyarimana.

Amakuru aturuka Brusals mu gihugu cy’Ububiligi aravuga ko,muri iki cy’umweru igice cy’Abarepubulike bagambaniye ubwami bw’uRwanda bwemewe namategeko,bakaba ari nabo bashyizeho repubulika ya l itemewe namategeko,bongeye kwibuka umugambanyi Gergoire Kayibanda wagambaniye ubwami afatanije nabazungu bab’Abiligi.


Amakuru agera ku nyangenews,nk’uko musanzwe muzi neza ko,inyangenews ikunze gfukurikirana amakuru ya politike nyarwanda ikorerwa mu mahanga ndetse no mukarere ko mu biyaga bigari,amakuru avuga ko,icyo gitekerezo cyo kwibuka Kayibanda cyazanywe na leta y’Urwanda mu rwego rwo kwiyegereza abanyarwanda bo ku gace ka Nduga,kugirango badakomeza kwifatanya nag ace ka Rukiga kayobowe na fdlr ejo bakazakora ishyano.

Bitewe ni uko leta ya fpr imaze kugera mu ikoni rya politike,ikaba igenda irushaho kugira intege nke,kurwego mpuzamahanga,yafashe umugambi wogutandukanya abatavuga rumwe nayo ikoresheje uburyo bwose burimo amafaranga atubutse kugirango ishwiragize abadafite umugambi wo gukiza igihugu bityo imenye abafite gahunda nabafite inzara yamafaranga kugirango ibashe kugabanya umubare wabayirwanya maze yereke amahanga ko,abatavuga rumwe nayo,ko nta murongo wa politike bafite ahubwo basakuza kuberainzara.

Ni muri urwo rwego,bashatse abanyenduga,maze babasukamo amarafanga kugirango nabo batangire bazure akaboze bibutse abakiga ko,bagifitanye ikibazo cy’uko bishe uwari perezida wabo,abakiga bagabanye urusaku rwo guhora bavuga Habyarimana,ndetse bumve ko badashinjwa jenocide gusa,ahubwo ko,banateje ikibazo hagati yabanyarwanda bagatwara ubutegetsi mu buryo bw’imbaraga nyamara nabwo bwaragiyeho kumbaraga z’Abazungu kuko icyo gihe abahutu nta mbaraga bari bafite zo kuba bakura ubwami ku ngoma.

Uyu mukino uje nyuma yuko Rukokoma Twagiramungu azaniye igitekerezo cyo kurenga ibibatandukanya hagati ya Kiga na Nduga,maze bahurize imbaraga hamwe babone uko bigaranzura ubutegetsi bwa fpr buyobowe nagatsiko k’Abatutsi bavuye mu gihugu cya Uganda.

Ikigaragara ni uko abatavuga rumwe na fpr,nta gahunda bafite yogutabara abanyarwanda kuko bahora barangwa no kwiyemera,kwikunda,kwishyira hejuru,kuburyo gukura kagame w’ibumoso,ukazana kagame w’ioburyo,nta cyo byamarira abanyarwanda.Niyompamvu abareba kure bakwiye gushyigikira Umwami w’Urwanda kugirango ubwo ubwami buzima ingoma,ntyibazaze bububa!.

Skip to toolbar