Ubwenge bugeze ku iherezo.

 Amakuru yanyuze kuri itangaza makuru ry’Amashusho ry’Abanyamerica ryitwa CNN,kuwa 09 gashyantare 2014, ryatangaje yuko leta y’Ubwongereza yahombye milioni 220 z’Amadollar y’Ibikorwa remezo,ibyo bikorwa bikaba byangijwe n’Umwuzure umaze iminsi warateye isi nabayituye.


 

Mu bwongereza

 Umwuzure wateye icyo gihugu,umurwa wa London ujya munsi yamazi,ukurikije uko aya makuru yatangazwaga na BBC news,hamwe na CNN,saho gusa no mu gihugu cya Australia n’uko byagenze umwuzure wateye icyo gihugu kuburyo buteye ubwoba,abaturage bavuye mu mazu yabo meza y’igitangaza bajya gucumbika kubandi bari bataragerwaho nuwo mwuzure.

Muri Astralia

Ibi byose Imana yari yarabivuze kandi biracyakomeza kugeza igihe umujinya w’Uwiteka uzacururka,kubera abantu bigize nk’Imana,ntibakimenya ko Imana yabaremye,bityo bikorera ibyo bishakiye,tekereza aho tuzi twese ko abo banyaburayi ko nta byago byabagera kubera ubwenge bwabo twemera ndetse n’ikoranabuhanga,ariko se kuki badakoresha iryo koranabuhanga kugirango bahagarike iyo myuzure cyangwa imiyaga?.

America

Byanze bikunze Imana igaragaza ko ar’Imana n’ubwo batemera ngo bayishake ibagirire imbabazi,nayo ntizabakuraho igitsure cyayo,niyompamvu wowe usoma iyi nkuru ukwiye kuva mu byo wibwira ugashaka Uwiteka bigishoboka ko abonwa kuko har’igihe uzamushaka adashobora kuboneka.

Saho gusa na America yatewe nurubura,aho ubu abantu bananirwa kujya kukazi kubera urubura ndetse bigezze aho urwo rubura ruvamo inyanja,ikinyamakuru inyangenewss,kivugana n’umwe mu banyarwanda batuye muri icyo gihugu cy’America,yatangarije inyange news ko rwose ubu aho bigeze batangiye kwifuza kuba bagaruka muri Afrika,kubera ubukonje buteye ubwoba buri gutuma ntacyo umuntu ashobora kwikorera.

Isi yose ntamahoro ifite,byose biraterwa nogusuzugura Uwiteka Imana,kuko niwe waremye ijuru n’Isi,ndetse nibiyirimo byose niwe wabihaye kubaho,mbese niba koko abanyamerica arabahanga,ngaho nibabuze urubura kubatera bakoresha ikoranabuhanga,bikaba atar’ibyo nibemere bayoboke Uwiteka bareke ibyo bibwira ngo habaho Alins ngo nta Mana ibaho.Nibagaragarize isi nabayituye yuko ubwenge bafite bushobora kubafasha mu gihe gisa nk’iki?

Skip to toolbar