Ubwumvikane bucye hagati ya leta ya Kenya n’umuryango wabubimbye(HCR) utumye impunzi zijyanwa mubutayu ahitwa DADDAB.

Amakuru agera kunyangenews,dufitiye gihamya,aravuga yuko,ubwumvikane bucye bwagaragaye uhereye mu mwaka ushize wa 2013,bananiwe kumvikana kubijyanye n’uburyo impunzi zibarizwa muri icyo gihugu zikwiye gufatwa,kuburyo bitabaje inkiko,ariko biranga biba iby’ubusa,kugeza aho leta ya Kenya ishingiye kumutekano mucye urangwa muri icyo gihugu byatumye ifata icyemezo ntasubirwaho ikura impunzi mu murwa mukuru w’icyop gihugu wa Nairobi izerekeza ahitwa DADDAB,nyuma yuko basanze KAKUMA huzuye impunzi zidashobora kuhakwirwa.


Kuba impunzi zari mu murwa mukuru w’icyo gihugu,biri muri bimwe byatezaga umutekano mucye aho abanyagihugu bivugira yuko ngo ibyo kurya byazamutse ibiciro kubera impunzi.Ndetse bakaavuga yuko namazu nayo yazamutse igiciro cyo gukodesha kubera impunzi,ibyo byataumye leta ifata icyemezo kugirango irengere abanyagihugu bayo yirukana impunzi mu mujyi,mu gihe itegeko rigenga impunzi,ryasinyweho n’igihugu cya Kenya IGENEVE mubusuwise ryemerera impunzi kubz mu murwa mu gihe zifite ubushobozi bwo kwitunga.

Bitewe ni uko leta itajya itsindwa,yerekanye ko,ifite umutekano mucye kandi ko,HCR,ikwiye gukura impunzi zayo muri iki gihugu bagashaka aho bazijyana kugirango na Kenya ibashe kugira umutekano,ariko amakuru ashwishwiswa kuruhande,biravugwa yuko ngo umuryango wabubimbye ngo waba udafashe impunzi neza nkuko bikwiriye,ibyo ngo bigatuma igihugu cya Kenya gisaba yuko cyahabwa mahirwe yokwita kumpunzi maze amashillingi UNHCR yakoreshaga mugufasha impunzi leta yo yemera yuko ahubwo yajya inabahemba kuburyo babaho neza kuruta uko bariho ubu byitwa ko bafashwa na UNHCR.

 

Amakuru dukura mu gihugu cya Kenya,aho inyangenews imaze igihe yaragiye gutara amakuru,biravugwa yuko babakozi ba UNHCR bajyaga basuzugura impunzi ubu kababayeho,ngo nta mpunzi nimwe ibageraho ibasaba bubufasha kubera nigerageje gutarabuka bayifata itaragera kubiro bya UNHCR,ubu rero bwa buhanuzi buvuga yuko yaba inyamaswa cyangwa abantu batuye mu gihugu cya Kenya,ngo bazamenya ko mu ijuru har’Imana.

Bene data bakundwa ntacyo Imana ivuga ngo gihere kidasohoye,nimutegereze gatoya kuko Uwiteka agiye gutabara abakiranutsi nkuko yabivuze,barabikora nkabareba nkabihorera bakagirango bahwanye nanjye ,ariko igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo abakiranutsi bagiye gushyirwa hejuru nkuko umwuka w’Imana yabivuze.

Skip to toolbar