Ubushinwa kwigarurira Afrika y’Uburasira-zuba.

Umugabane w’America n’Uburayi,bimaze guhura n’ikibazo cy’ubukungu bugenda bugabanuka uko bwije uko bucyeye,mu gihe umugabane w’Asia,wo urushaho kwiyongera mubukungu bwawo,nk’uko tubikesha iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru inangenews,kuva ubukungu bwahura n’ikibazo cy’igabanuka ry’umusaruro,ibihugu byinshi byarazahaye uhereye mu mwaka wa 2010 mu kwezi k’ukwakira kumunsi wako wa cumi.


Ubushakashatsi bugaragaza ko,mu myaka (4);ubukungu bwarushijeho kugwa,nyamara igihugu cy’Ubushinwa ubukungu bwacyo bwazamutse ku kigero cya 27% na 30%,kubera iyo mpamvu byatumye umugabane w’America uhura n’ikibazo gikomeye cy’ubukungu kubera kuba mu ntambara z’urudaca zo guhangana n’imitwe y’iterabwoba.

America yageze aho isanga Ubushinwa bwaatwaye amasoko hafi ya yose muri Afrika,cyane cyane uhereye muri Afrika y’uburasira-zuba nko mu gihugu cya Kenya,aho kimaze imyaka igera kuri 12,bakorana n’igihugu cy’Ubushinwa namasok yose ahabwa Ubushinwa kugza mu kwezi kwa Kamena aho basinye amasezerano yo kubaka umuhanda wa gari ya Moshi(Train)uwo muhanda ukaba uzishyurwa milliyari 443 z’amadollar y’America.

Ubushakashatsi bugaragaza ko,nyuma yuko bahawe iryo soko,leta y’America yahise itegura inama yoguhuza abakuru bibihugu by’Afrika,aho bahuriye mu nama kuwa 04th Kanama 2014 mu murwa mukuru Washington DC,amakuru aravuga ko,kumurongo w’ibyigwa hibanzwe kubufatanye mubucuruzi hagati y’imigabane yombi,ariko na none bihanangiriza abayobozi babanyagitugu bashaka kugundira ubuyobozi barimo perezida Paul Kagame w’uRwanda,Peter Nkuunziza w’Uburundi,Joseph Kabila uyoboye igihugu cya Congo-Kinshasa.

Iyi nama ikaba yariyo guha gasopo kubayobozi baba bifuza ko batava kubutegetsi,iyi nama ikaba ar’ugutanga abagabo kuko bazi neza ko,abayobozi b’Afrika batagira amatwi yo kumva,bose bamaze kwigira nka Mugabe Robrt wa Zimabwe,iyi ikaba ar’imwe mu nzira zokwereka abo bayobozi ko niba hagize uzibeshya guhindura itegeko nshinga,ntakabuza ko,igihugu cy’America kitazabura kumukura kubutegetsi byaba k ngufu,cyangwa ku neza.

Umugambi akaba ar’uguhindura izo za leta zasinyanye amasezerano n’Ubushinwa kugirango badakomeza kwiharira umutungo w’Afrika bonyine dore ko bumva ko bawufiteho uruhare bitewe n’imbaraga bafite kandi Africa ikaba itaragera kubwingenge busesuye bitewe nabayobozi bibisambo badakunda umugabane wabo,nubwo babihoza mukanwa nkaho harubabuza gushyira mubikorwa inshingano zabo.

America irushyuzwa n’igihugu cy’Ubushinwa Tiruyali icumi $10,kugez’ubu,America yananiwe kwishyura ayo madollar,kugez’ubwo ubushinwa bwasabye ko,bwahabwa kuyobora umuryango wabibumbye kuko ubukungu bwabo bugaragara ko bumaze kuzamuka kuburyo bushimishije kandi basabye ko,ifaranga ryabo bakoresha mu gihugu cyabo ryazasimbura idollar gukoreshwa kurwego mpunzamahanga.

Ngicyo ikiraje inshinga igihugu cy’America kubona hari igihugu cyatekereza gusimbura idollar nibura Atari n’Ipound cyangwa I’Euro,iyi migabane yombi Uburayi n’America bikaba bidakozwa icyo gitekerezo kubera ko bazi neza ko umugabane w’Asia wakongera gutegeka isi yose nk’uko byahoze mbere.

Ubwo rero urabe wumva birenge niwowe ubwirwa,usibye wanaburiwe ko,nuramuka ugerageje ugahirahira ko ngera kwiyamamaza ibyawe bizaba birangiye uzakubitwa n’inkuba itagira amazi ya yindi ujya ukubitisha inkoma mashyi zawe.

inyangenewseditor@gmail.com

Skip to toolbar