Uburyarya mu nama yo kurandula fdlr.

Amakuru aturuka muri Angola mu murwa mukuru waho Luanda,aravuga yuko kuwa 15th kanama 2014,habereye inama yahuje ibihugu bihuriye mu muryango wa ICGLR uyobowe na perezida wicyo gihugu Eduardo dos santos ubereye perezida w’uwo muryango.


Amakuru aturuka ikigali aravuga yuko umukuru w’igihugu cy’uRwanda Paul Kaga yananiwe kujya muri iyo nama,agahitamo kohereza ministiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Louise Mushiki wabo,ngo muri iyi minsi ntabwo Kaga amerewe neza ngo kubera ikigali muri iki cyumweru gishize hasohotse ubuhanuzi butanzwe n’umwana w’imyaka 24 yamavuko.

Bivugwa ko ngo uwo mwana yanjyanywe mu iyerekwa nk’uko bisanzwe,ngo yabonye Umwami Yesu ari nawe wamutwaye mu iyerekwa maze ngo amubwira ko igihugu cy’Urwanda cyiyobowe na kagame kigiye guhura nakaga gakomeye cyane.

Aya makuru tugikurikirana kugirango tumenye neza ukuli kwayo,ngo yaba ariyo ntandaro yateye Paul kutajya munama nyuma yo kwemera ko,uwo mwana koko yabonekewe Atari propaganda cyangwa ngo byitwe ko arabanzi bigihugu bashaka guteza umuetakano mucye nk’uko fpr ikunze kubigira ikirego iyo ishaka gupfobya,cyangw akwica no kuburizamo ukuli kw’ivugwa.

Iyo ikaba impamvu nyamukuru yatumye umukuru w’igihug atajya mu nama kubera guhagarika umutima.Gusa na Mushikiwabo nawe ntabwo urugendo rwamuhiriye kuko yari yizeye ko,hafatwa imyanzuro yanyuma kuri fdlr,ariko,hemezwa yuko hazongera gukorwa indi nama mu kwezi kwa 10/2014 kugirango barebere hamwe uburyo hashyirwa mu bikorwa hagati ya fdlr na fpr kurangiza amakimbirane amaze imyaka irenze (20) mu ntambara mu gihugu cya Congo.

Mu gihe uRwanda wari rufite ikizere ko fdlr izarandurwa burundu nk’uko abyifuza kugirango bigaragare ko yakoze akazi kadasanzwe ndetse arusheho kugirirwa ikizere n’umukuru w’igihugu,ntabwo byamuhiriye kuko yari yiringiye ko amagambo yavugiwe mu nama yabereye muri America mu ntangiriro z’uku kwezi ko bihit bishyirwa mu bikorwa siko byagenze.

Ahubwo fdlr yongrewe igihe cyo gufata umwanzuro wo gutaha mu mahoro nta ntambara,byibukwe yuko fdlr isaba ko habaho imishyikirano,nubwo isa nkaho yagambaniwe,ariko ubanza fpr ibyo yifuza bitazashoboka,kuko kugeza magingo aya,ntabwo amahanga aribwo agiye gushyira imbaraga mu kibazo cya fdlr na fpr,ahubwo huzuyemo amacenga bitewe n’ubwicanyi leta ya Kigali ikomeje gukorera abatavuga rumwe nayo.

Abakulikirana politike yo mukarere k’ibiyaga bigari,baravuga yuko,nta byemezo by’inama nimwe bishobora guhindura umugambi wa fdlr kuko amahanga amaze kurambirwa fpr,kandi na none bakaba batanashaka fdlr,ariko kandi bakaba badashobora gufasha fpr kurandura fdlr kuko kagame yahita yigira akaraha kajya he!.

Amahanga arashaka nibura kureba ko,haboneka nibura ingabo zatuma fpr ica bugufi bityo ya cyenera amahanga iyasabaho ubufasha,kuko bari bamze kwigira indakoreka,nyamara iyo America biringiye ninayo igaruka ikanyura mujisho rya Tanzania guhangana n’uRwanda,kuki se,Obama yasuye Tanzania ntasure Urwanda?.

inyangenewseditor@gmail.com

Skip to toolbar