Uburiganya bw’Amahanga.

Nyuma y’imyaka (20);intambara yo mu bwoko bwa jenocide yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi,yahitanye abarenga milioni imwe nigice ubariyemo nabatwawe n’inzizu Nyabarongo,lake kivu,akagera,lake Victoria etc.


Mu minsi ishize amahanga yatangaje kumugaragaro ko,agiye gufatanya n’uRwanda,guhiga umuherwe Kabuga Feliciani,uyu munyemari yahizwe n’Urwanda igihe kinini ndetse byagiye bivugwa yuko,abayobozi bose bagiye bahagararira inzego z’ubuyobozi z’ubutasi bw’uRwanda ngo bagiye bahura na Kabuga F.Akabadahira umutungo utubutse kuburyo basigara bamukorera aho gukorera igihugu.

Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi bw’uRwanda,avuga yuko ngo,ibyo byose abayobozi b’izo nzego bagiye babiterwa ni uko Paul Kaga yagiye yigwizaho umutungo wenyine ntabibuke ngo amenyeko,aharabo bafatanije gusahura igihugu cy’Urwanda babohoje ku ngufu za gisirikare.

Amakuru agera ku inyangenewss.com,aravuga ko,umuherwe Kabuga,igihugu cyose ahungiyemo,ahita afasha police y’icyo gihugu,kuburyo nta gihugu cyakwifuza kumutanga,yewe kabona na America ubwayo bivugwa ko,urwego rw’ubutasi rwa C.I.A rutigeze rubura umuherwe Kabuga,ahubwo ko,baba bajijisha uRwanda kugirango kagame bamukinge agatambaro mu maso yibwire ko,barikumwe nawe.

Urugero twatanga rwahafi cyane n’uburyo America bwa mbere yasohoye itangazo ryo guhiga Kabuga,maze umwe mu bantu bari bazi aho yaraherereye mu gihugu cya Kenya,ahitwa Karen mu murwa mukuru wa Nairobi,mbere yuko bamugeraho uwo muntu waruyoboye izo ntasi za mahanga,yahise yicwa nizo ntasi yarajyanye kwereka aho Kabuga yihishe.

Biravugwa yuko Kabuga kugez’ubu ar’umwe mu bantu bafite umutungo utubutse muri bank y’isi yose!gusohora gusohora amwe mu matangazo,akaba baba bashaka ko,abahereza kuri uwo mutungo ubundi bakamwihorera,ntibishoboka ko,America yakwica Ussama Bin Radeni ngo bananirwe Kabuga Feliciani.

Ahubwo abakurikirana utuntu n’utundi baravuga ko,ar’inkinamico baba bikinira,ndetse na leta ya fpr ikabyungukiramo kuko ikomeje gufatira imitungo ye,uboshye ko ar’incike!Nyamara nk’uko padiri Thomas ahora yivugira ko ,ibihe bihora bisimburana iteka,uko niko byagendekeye abahutu nabatutsi bahora basimburana mu mateka y’impanga.

FPR rero ikwiye kwigishwa namateka kuburyo yareka kujya yihenura kuko amateka ahora yisubiramo,ejo uzabona ubwami busubiye ku ngoma kuko nibwo butahiwe,kuko za rep.zose zimaze kwimara agahinda zihora zisimburana arinako zica abanyagihugu.

inyangenewseditor@gmail.com

Skip to toolbar