Ubuhanuzi mu marembera y’Ingoma.

Kuwa 16 Nyakanga 2014, ubwo nari kumurwa mukuru w’ishushani mu gihugu cy’Ibabulini,naridi kumurimo w’Uwiteka,maze ijwi ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu va kumurimo w’Uwiteka ujye kumurimo w’Uwiteka wandike ibyo wabwiwe kandi weretswe!kuko igihe gisigaya ari gito cyane kuko igihe gishyize cyera ngo ibyavuzwe na bahanuzi b’Uwiteka bisohore.

Ubwo navuye kumulimo njya kumulimo w’Uwiteka,maze nandika ibyahanuwe n’umuhanuzi mukuru hamwe n’umuhanuzi.


Kuwa 10 Nyakanga 14,byari mu masaha yasaa 06hoo na saa 07hoo,maze njyanwa mu iyerekwa mbona bimwe mu bihugu bikomeye ku isi,bikora inama yogukura kagame kubutegetsi,abari muri iyo nama ntibigeze bifuza yuko haba har’umuntu numwe wamenya ko iyo nama yabaye kuko yabereye mu ibanga rikomeye cyane usibye ko,Uwiteka hamwe n’umuhanuzi mukuru bari bari muri iyo nama.Maze bemeza ko umugambi wogukura kagame kubutegetsi wemejwe kandi ko ntagisibya!Ni uko umwuka w’Imana arambwira ati mwana w’umuntu tangariza abatataniye mu mahanga ko Uwiteka amaze gukoresha abakozi be,inama yogukura umwakagara ku ngoma.

Dore abakozi banjye barangije inama,kandi nanjye nari mpari,bamaze kwemeza ko,kagame bagiye kumukuraho,bwira intama zanjye zitegure zishingikirize k’Uwiteka wenyine kuko ibihe birakomeye cyane,kuko bagiye gushinga umuhunda ku kirenge!?Dore ibyavugiwe mukanwa kabahanuzi ndabisohoje,abanyiringiye nzabakiza nzabagirira neza,nzabitaho,intama zanjye nzaziragirira,izinanutse zizabyabuha,izavunitse nzazunga,intabwa nzazitaho,imfumbyi nzazibera umubyeyi kuko abaziragiraga baragiriraga ibihembo,ndetse zimwe barazigurishije,izindi barazirya,izasagutse bazijugunyira amasega izindi ziratatana none kubera iyo mpamvu,nzazibera umushumba jyewe ubwanjye Uwiteka niko mvuze.

Dore akaga,ibyago,amakuba,birage kubafite umubiri mu gihugu cyawe,bwira ubwoko bwanjye bakure amaso kubitagira umumaro,kuko kumunsi wamakuba ubegereye bitazabasha kubakiza,kandi ndirahiye ntabwo nzongera kwemera ko banyambura icyubahiro cyanjye uko niko Uwiteka avuze!.

NB:Ngiye gutatanya ubwoko bw’Abayisiramu,kuko gukiranirwa kwabo kumaze kungera imbere bakoze ibyangwa n’Uwiteka Imana ya Israel,kubera iyo mpamvu nzabatatanya mbageze kumpera y’Isi uko niko Uwiteka avuze!Ibikorwa byabo ntibizongera kwibukwa ukundi uko niko Uwiteka avuze!.

Dore amaso y’Uwiteka ahora kubakiranutsi,kandi nzahora inkozi zibibi zihaye kwigarurira ubwoko bwanjye uko niko Uwiteka avuze!.

Dore abaguha umugisha nanjye nzabaha umugisha,abazakuvuma nanjye nzabavuma uko niko Uwiteka avuze!.Abazakugirira neza nzabakubira inshuro(7);uko niko Uwiteka avuze!.Humuriza ubwoko bwanjye ubabwire uti nibahumure kuko ngiye kubatabara uko niko Uwiteka avuze!.Ubwire abatataniye mu mahanga uti,nd’Uwiteka Imana ifuha ya Israel na Yakobo,bazabona kugira neza kwanjye!Abazakomeza amasezerano nzabana nabo,nzabagirira neza,nzabakiza,intimba yo mu mutima uko niko Uwiteka avuga!.

Dore umukumbi wanjye nzawuguyaguya,nzawegeranya,nzawusubiza ahawo mu rwuri rwawo,ndetse nzawuha gakondo yawo,uko niko Uwiteka avuze!.Izishwe n’inzara nzaziragira,izishwe n’inyota nzazuhira kumariba afutse uko niko Uwiteka Imana ya Israel avuze!.Nzazikiza ibikomere,izaremaye nzazimugurura, dore abashumba bose bari abibihembo ariko kuri wa munsi zizamenya yuko arijye Uwiteka Imana ya Israel nijye uvuze!.

Kuwa 11 Nyakanga 14 umwuka w’Uwiteka yaransanze,anjyana mu iyerekwa,maze nerekwa imibereho y’abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi baturutse mu gihugu cya Uganda basengera mu itorero rya CLPR ku kimihurura kwa RUGUMBUGUZA Meshack.

N’uko nerekwa abo banyarwanda bateraniye murugo rw’umuririmbyi wo muri urwo rusengero,akaba n’umukwe wa Col.Pastor Twahirwa Dodo,witwa EUGENE,barimo barwanira amata y’umujago,hamwe n’amandazi!Inzu banyweragamo ayo mata y’umujago cyangwa icyayi,yari inzu yubatse ibikuta (4);ariko nta miryango cyangwa amadirishya yari ifite,hari hameze nko mukirongozi.

Nerekwa umuhanuzi mukuru atutse nko muri metro 100,yitegerezaga imihora cyangwa za ruhurura zari zizengurutse iyo nzu.Maze mbona haje umuntu amuzaniye amata atavanze ndetse n’umugati wose arawumuterera umuhanuzi mukuru arawusama arafungura‹Inzu,bisobanura igihugu cyambaye ubusa kitagira amasengesho,amata yumujago bibanura inzara no kurwanira ibyokurya,imihora nz za ruhurura n’inzira z’inkozi zibibi zinyanye no gukiranirwa›.

 

(b)Nerekwa inkozi zibibi zongera kwisuganya ngo zubake uruhimbi rwabadaimoni nari maze gusenyesha amasengesho,kugirango babashe kongera kwigarurira umugisha mwibano,ariko ntibyabakundira kuko umuhanuzi mukuru yahise ahagera aburizamo ibyo bikorwa byabo by’ubugizi bwanabi.

© Nerekwa umwuka w’inzika wuwahoze ayobora uRwanda perezida Habyarimana yuvenali,mbona yicaye kumuhanda wa Bank de Kigali,hafi y’agahanda kazamuka kajya ahahoze Radio Rwanda,nabonaga hari amaduka acuruza za costime,suit,maze Habyarimana arazifata zose avuga ko,arizo bamwibye ngo izo nizo yambaraga ari mukazi ubwo yari akiri mu Rwanda atajyanwa iwabo wa twese.

Mbona abagabo bab’abatutsi nabagore babo batangajwe cyane n’ukuntu Habyarimana agarutse kukwa ibyahoze ari ibye nyuma akaza kubikurwamo n’igihe cye cyari gisohoye!imyenda bisobanura ibikorwa,umwuka w’inzika uzasiga igihugu iheruheru cyangwa ubusa muyandi magambo.Intambara igiye gutangira icyirukanye Habyarimana nicyo kizirukana Kagame!

Kuwa 13 Nyakanga 14,nibwo nari mvuye kumulimo w’Uwiteka kumurwa mukuru w’ishushani mu gihugu cy’Ibabuloni,byari hagati ya sa 06hoo na sa 11hoo z’amanywa,maze nerekwa ukuntu ahanga amaze gutegura inzira y’inyeshyamba za fdlr zizanyuramo zitaha ngo zigere mu rwagasabo aho zizahanirwa hamwe n’inkozi zibibi ngenzi zazo aho zakoreye ibyaha byo kumena amaraso yabatariho urubanza nabakiranutsi!.

Maze nitegereje mbona fdlr zigeze kukibuga cy’indege zuriye indege zigana murwagasabo”Indege bisobanura urupfu cyangwa ububyutse bw’ibibi cyangwa ibyiza”mbona aba fdlr baranezerewe cyane kuko bahagarariwe ningwe bakaba bagiye kuvoma,bisobanuye yuko gutaha kwabo ariyo ntangiriro y’intambara aho kugirango ribe iherezo ry’intambara.

Kuwa 13 Nyakanga 2014,ahagana mu masaha ya 04hoo na sa 06hoo z’umugoroba najyanywe mu iyerekwa,umwuka w’Uwiteka yaransanze anjyana mu iyerekwa ajya kunyerekwa ibikorerwa mu isi y’umwuka,anyereka ko,igihe gishyize cyera ko,ibyahanuwe nabahanzu bisohoye vuba cyane,arambwira ati mwana w’umuntu byuka wandike ibyo ubonye kandi utangarize intama z’Uwiteka uzimenyeshe ko,igihe kigeze ngo iby’Uwiteka yavuze bisohore.

Dore kagame paul avuye ku ngoma,kandi amaraso menshi aramenetse,abantu bananiwe kwiringira Uwiteka biringira imbaraga zabo none bahembwe gukiranirwa kwabo.Ubwo nibambuye numva ndananiwe cyane kuko nubundi nibwo nari nkimara kuva gushyira ahagaragara ibyavuzwe n’Uwiteka menyako amazi atakiri yayandi ubwo nahise mfata urugendo nsubira mu murwa mukuru njya gushyira ibyavuzwe n’Uwiteka ahagaragara kugirango abatataniye mu mahanga bamenye ko,igihe cyo gukurwa mubunyage cyegereje.

inyangenewseditor@gmail.com

Skip to toolbar