Yaba Leta yanyu,yaba abayirwanya,mwese muri abahanga mu kwica, ibinyoma, no gusebanya!!!

Umwiryane n’amacakubiri mu barwanya Leta y’u Rwanda,ariko na Leta y’uRwanda umwiryane ntabwo uboroheye,aho bukera muraza kumarana kubera ubusambo bwanyu!Ni hahandi hanyu murava kubutegetsi ibyo muvuga byose,ko Uganda mutazasubirayo,sinzi aho muzerekera.Nimuhame hamwe murebe uRwanda ruturwa nabataruzi,abaruzi barambije!!!

Ni muntu ki ?

Amazina nyayo bitaga Noble Marara atarajya mu gisirikare cy’Inkotanyi (RPA) ni : Noble Oris Marara, akaba yaravukiye mu gihugu cya Uganda. Ni ikinyendaro kuko nyina wa Marara yemeza ko yamubyaranye na Colonel Juma Oris wo mu ngabo z’uwahoze ari perezida Idi Amin Dada. Juma Oris yapfuye mu mwaka wa 2001 aguye mu buhungiro i Khartoum muri Sudan.Abakozi banyu ko mukomeje kubashyira hanze?Nibwo buryi bwiza mwasanze bwabafasha kugigira abatavuga rumwe ?

Marara si umunyarwanda

Amakuru yizewe aturuka ku basaza n’abakecuru babyirukanye na nyina wa Marara bavuga ko nyina wa Marara yakoraga akazi  ko murugo [ yari Umuyaya ] mu rugo kwa Colonel Juma Oris, mu byukuri ngo uyu Colonel Juma yajyaga aca inyuma umugore we agasambanya nyina wa Marara.Namwe uwabashungura ntiyababuramo inkumbi.Harya James Kabarebe we ni umunyarwamda!?

Ariko byaje kuba bibi aho  abwiriye Colonel Juma Oris ko atwite inda ye, byamuviriyemo kwirukanwa ku kazi yakoranga ko mu rugo ajya gushakira ahandi.

Abakecuru baziranye neza na nyina wa Marara bavuga ko nyina wa Marara yaje guhishura irindi banga, ababwira ko Col Juma Oris atariwe babyaranye nyakuri n’ubwo bajyaga baryamana. Ngo yamutwerereye iyo nda kugirango azajye ahabwa ubufasha. Kandi ngo Juma Oris ntiyigeze amutererana, yamuhaga ubufasha kugeza ubwo yabyaye.

Nyina wa Marara ngo yajyaga abwira abo bakecuru ko uwo babyaranye ari umugabo wakoraga akazi k’ubuzamu kwa Colonel Juma Oris witwaga “Abiriga”. Ngo Col Juma Oris yahagaritse ubufasha hashize amezi atandatu Marara avutse. Ngo kuko yabonaga urwo ruhinja rusa neza neza n’uwahoze ari umuzamu we witwaga Abiriga.

Nyuma yaho aviriye ku kazi k’ubuzamu, ise wa Marara nyawe ariwe Abiriga yaje kwinjira igisirikare cya Idi Amin Dada ndetse ashyirwa mu mutwe wari ushinzwe ubutasi bwa gisirikare.

Abiriga ni umwe mu basirikare bo perezida Idi Amin Dada ubwe yiyiciye abarashe kubera kugambana baha umwanzi amabanga y’ingabo ze. Ngo umwanzi wa Uganda icyo gihe yari Ingabo za Tanzania zagabaga ibitero kuri leta iyobowe na Idi Amin Dada, ari nazo zaje guhirika ingoma ye.

Col Juma Oris na Abiriga bakomokaga mu bwoko bw’ ABANUBBI”, ni ubwoko bubarizwa mu majyepfo ya Sudan y’epfo no mu majyaruguru y’igihugu cya Uganda. Bikaba bivuze ko Marara afite inkomoko mu bwoko bwa : “ABANUBBI”.

Abana bose bavuka mu nda imwe na Marara ntibahuje base. Abaturanyibe bagira bati “ Hano dutuye nyina wa Marara azwi n’abantu benshi, ariko bizwi neza ko Marara akomoka mu bwoko bwa “ABANUBBI”.

Marara yinjira igisirikare cy’Inkotanyi (RPA)

Uyu mutangabuhamya agira ati : “Nkuko nabivuze haruguru, navuganye n’abasirikare batandukanye babanye na Marara mu ngabo z’Inkotanyi kandi bamuzi bihagije, ndetse mvugana n’umu ofisiye ukora muri etat major y’ingabo z’u Rwanda (RDF) mu biro bishinzwe abakozi.

Bemeza ko Marara yinjiye igisirikare mu kwezi kw’ukwakira 1994 hashize amezi atatu leta y’inzibacyuho igiyeho.Yakoreye amahugurwa ya gisirikare mu kigo cy’i Gabiro cya gisirikare.

Nyuma y’amahugurwa ya gisirikare, Marara yoherejwe ku mahugurwa yo gutwara imodoka yaberaga mu kigo cya gisirikare cy’i Kanombe. Asoje amahugurwa yo gutwara Imodoka, yahise ahabwa akazi ko gutwara imwe mu imodoka zaherekezaga uwahoze ari minisitiri w’ingabo akaba na visi perezida Paul Kagame “.

Marara ahunga igisirikare cy’Inkotanyi (RPA/RDF)

Nyuma yuko ataye icyombo (Motorola/Walkie-Talkie) cy’itumanaho ngo cyabaga mu modoka yatwaraga, Marara yahise afungirwa muri kasho ya gisirikare yabaga mu kigo cy’aba GP/ Republican Guard kiba ku Kacyiru mu mwaka wa 1998. Nyuma yaje gucika uburoko ahungira kwa nyina muri Uganda.

Marara ahora yibeshyera ngo yinjiye igisirikare cy’Inkotayi muri za 1990 kugirango bimworohere kubeshya umuhisi n’umugenzi cyangwa abatamuzi. Ese afite izihe nyungu mu kwibeshyera ?. Ababasha kuvugana nawe muzamumbarize utu tubazo : Wabaye mu zihe batayo ? Nibande baziyoboraga ? Ni bande bari bashinzwe imibereho myiza y’abasirikare muri ayo ma batayo ? Reka ndekere aho ndabizeza ko Marara ibyo azaba yabasubije muzamenya Marara nyawe uwo ariwe.

Abahunze bose babeshya ko bari aba GP [Republican Guard ] kugirango babone ubuhungiro

Nyuma y’aho Camille Nkurunziza uri mu bashinze RRM, yiciwe muri Afurika y’Epfo mu ijoro ryo ku wa 30 Gicurasi 2019 agerageza kurwanya Polisi. Bikavugwa ko ngo yari umu GP, twabajije abantu baho bakera batubwira ko batamuzi atigeze aba mu mutwe urinda umukuru w’igihugu [Republican Guard] ko ari ibintu bahimba iyo bageze mu buhungiro kugirango babone ubuhunzi. Kandi ari nako babeshya ibigarasha bigenzi byabyo kugirango babemere.

Camille Nkurunziza mu myigaragambyo  yamagana Leta y’u Rwanda, aho ni muri Afrika y’Epfo

Ngicyo ikibazo nyamukuru cyateye umwiryane n’amacakubiri mu biyita ko barwanya Leta y’u Rwanda bakorera mu buhungiro yaba RNC ya Kayumba Nyamwasa na  RRM  ya Nsabimana Calixte wiyise  Major Sankara ni uko mu kwiha amapeti no gutanga imyanya, habayeho ukugumuka kwa bamwe batumvaga uko bahabwa imyanya ya gisivili kandi barahoze mu gisirikare. Ibyo bagiye babeshya ngo bari aba GP n’ibindi nk’ibyo.

Umwe muribo wahimbye ibinyoma ko yabaye umu GP ni Nkurunziza Camille uheruka kwicirwa muri Afurika y’Epfo, wapfuye avuga ko mbere yari ashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri RRM, banagiye muri MRCD ashingwa komisiyo y’umutekano n’ishyinguranyandiko.

Ngo haje kubaho umunsi umwe atumvikanye na Nsabimana Callixte, ndetse mu nama yakurikiyeho yanga kuyijyamo, maze ishyaka ritangira kumuheza. Nyuma yaje kumenyeshwa ko yagizwe umuyobozi ushinzwe impunzi na diaspora.

Nkurunziza ati “Icyo ni igitutsi kuri njye, ndi umusirikare watojwe, navuye mu gisirikare twenda kurwanya naratojwe […], ndi mpuzamahanga, noneho Nsabimana angire ngo ukuriye abasivile? Ntabwo nabyemera, ntabwo nabyihanganira.”

“Icyo ndi cyo kandi ntazavaho ni uko ndi umusirikare, komando, ubumenyi mfite nashatse kubuha abandi. Maze imyaka 20 nkorerwa akarengane, nzapfa nkarwanya, rero ntabwo kaza kunkorerwa mu ishyaka nashinze.”

Yavuze ko niba ari umwanya ushishikaje Nsabimana yawufata akawugereka ku byo ayobora, we akibera umunyamuryango usanzwe.

Yakomeje ati “Niba mutampaye umwanya wo kuvuga ngo njye mu bikorwa bya gisirikare, mundeke njyenyine. Inama y’ubuyobozi ndayemera ijana ku ijana, ariko iby’imyanya, uri umusivile [Nsabimana ‘Sankara’] nawe uzajye kubayobora kandi uri n’impunzi ufite n’ibyangombwa by’impunzi.”

Ni ikintu cyongereye akavuyo mu kiganiro cy’amajwi cyagiye hanze muri iki cyumweru dushoje cyumvikanisha uburyo abanzi b’igihugu bo muri  RRM bacitsemo ibice na mbere y’ifatwa rya Nsabimana, kubera ubwumvikane buke, gusuzugurana no kutemera uburyo abayobozi bishyira mu myanya. Ni ikiganiro cyabaye bahuje itumanaho [conference call], cyumvikanamo amatiku hagati y’abasivili n’abahoze mu gisirikare.

Uwo mutwe ugizwe n’abantu ahanini bavuye mu Rwanda bahunze ibyaha bakoze cyangwa andi makosa. Abenshi babanje no kuba muri RNC nayo yaje gucikamo ibice mbere yo gutangiza ishyaka ryabo RRM, ISHAKWE n’ayandi…

Icyo kiganiro kirimo abantu 12 barimo Nahimana Straton nk’umunyamabanga mukuru wa RRM, Nsengimana Herman [ Uyu ngo niwe wasimbuye Sankara k’ubuvugizi bwa FLN akaba ari mu Burundi ], Twihangane Sharif, Nsabimana Callixte ‘Sankara’, [ Uri mu maboko y’ubutabera mu Rwanda ] Nkurunziza Camille [ RIP ], Abega n’abandi, bashinjaga Noble Marara ko adashyigikiye bagenzi be mu migambi yose bafite. Harimo no gutera igihugu.

Skip to toolbar