Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi za leta y’urwanda,urwego rw’iperereza rwitwa NSS,bamwe mu bagize urwo rwego rw’iperereza bafuje ko batangariza abanyarwanda imigambi mibisha irimo gutegurwa nabakuru b’inzego z’iperereza,ariko badusabye ko,amazina yabo a

Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi za leta y’urwanda,urwego rw’iperereza rwitwa NSS,bamwe mu bagize urwo rwego rw’iperereza bafuje ko batangariza abanyarwanda imigambi mibisha irimo gutegurwa nabakuru b’inzego z’iperereza,ariko badusabye ko,amazina yabo atashyirwa ahagaragara kubera impamvu z’umutekano wabo.


 

Badutangarije ko,kuwa 23rd Nyakanga 2014,ikigali habereye inama yahuje abajenerali barimo Nziza,Karenzi Karake,Col.Munyuza na Gen.Paul Kaga,umurongo w’ibyigwa kwari ukurebera hamwe uburyo baca intege abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwabo abo bita ‘Negative Forces’.

Iyi nama yaje ikurikira iyindi yayibanjirije aho bigaga kukibazo cya fdlr uburyo igiye gucyurwa mu gihugu,ko badakwiye kuyemerera,ariko nyuma yo kumenya imyanzuro y’inama ya LONI,AU,SADC,bahise bongera guhura byihuse kugirango barebera hamwe uburyo bagiye guhangana n’ikibazo cyo gutaha kwa fdlr aho bizaba bigaragara ko,ikinyoma fpr yakoreshega kizaba kigeze kw’iherezo.

Hemejwe bidasubirwaho ko,basohora $15 y’America maze bayanyanyagize mubarepubulike batavuga rumwe n’ubutegetsi kugirango abanyamuryango babo batangire bave mu mashyaka yabo,uwo mugambi ukazahera muri fdlr aho bamwe mubazaba bahawe amafaranga bazemera gutaha badacyuwe namahanga bityo bikagaragara ko,amahanga ariyo arinyuma ya fdlr ariko ubundi fdlr idakeneye ko amahanga agira uruhare mu itahuka ryabo.

Ibi bikaba birigutegurwa kugirango abasirikare ba fdlr batazashyirwa mugisirikare kuburyo bugaragara bujyanye n’imishyikirano,kuko nibiramuka bibaye gutyo leta ya fpr izaba igaragaye ko,itsinzwe imbere yamahanga,ibi bikaba bijyanye n’ubuhanuzi buvuga ko,fdlr izagirana imishyikirano na leta ya fpr ariko bamwe muri bo,bazarya intonorano kuko bagiye guhabwa agatubutse.

Amakuru akomeza avuga yuko,ngo andi mafaranga azashyirwa mu ishyaka rya RNC,kugirango bagurire abanyamuryango biryo shyaka bateze umwiryane bigaragare ko,habonetsemo ukutavuga rumwe nabayobozi ba RNC ihuriro nyarwanda.

Plan B.

N’ugushaka abayobozi bose bayoboye amashyaka agaragara ko,akomeye mu mahanga,bagahabwa utuzi twa Munyuza,kugirango barebe ko barushaho kugabanya ibibazo leta y’Urwanda igiye guhura nabyo biyoroheye nagato,akaba ariyo mpamvu ubu isigaye ikoresha ibinyamakuru bitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa kigali aho bamaze kubaha amarafanga kugirango bandika basebye Twagiramungu,ubwami,ndetse n’ishyaka RNC.

Ibyo bikaba bikorwa byitirirwa abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bemeye kurya intonorano”Inyama ziterekerejwe”iyo ngengabitekerezo ikaba irimo gukwirakwizwa n’ibinyamakuru nka inumanews.com,ikazeiwacu.fr,veritasinfo.fr,ibyo binyamakuru akaba aribyo bikomeje gukwirakwiza ibihuha kubujyanye n’ubutegetsi bwa kigali.

 

Umwanzuro wabaye ko,hagomba gukorwa ibishoboka byose bakica abanyamakuru b’inyangenews kuko icyo kinyamakuru gikomeje kwandika amwe mu banga ajyanye n’ubwami,ndetse bikaba bigaragara ko,bamwe bakorera inzego z’ubutasi batanga amakuru kuri icyo kinyamakuru bityo bigatuma imigambi yabo ihinduka impfabusa.

 

inyangenewseditor@gmail.com

Amakuru aturuka mu biro ntaramakuru byo mu Ijuru«Heaven Media H.M» ibyo biro bratangaza ko,mu minsi ya vuba Uwiteka Imana agiye guhana inkozi zibibi zakubaganiye inzira karengane”abakiranutsi” bamwe mubarebwa nibyo bihano,naba bakurikira:

Amakuru aturuka mu biro ntaramakuru byo mu Ijuru«Heaven Media H.M» ibyo biro bratangaza ko,mu minsi ya vuba Uwiteka Imana agiye guhana inkozi zibibi zakubaganiye inzira karengane”abakiranutsi” bamwe mubarebwa nibyo bihano,naba bakurikira:


 

ü  Ababaye ababyeyi bahoze arabakobwa bagakuramo inda babigambiliye,Abadamu bakuyemo,cyangwa bakomeje gukuramo inda z’abana b’inzira karengane,Abakobwa bakuyemo,cyangwa bakomeje gukuramo inda z’abana b’inzira karengane babigambiliye.Abakoze ibyaha bias bitya icyabakiza n’ukujya murusengero bakatura ku karbanda kumugaragaro kuko babikoze bahisha ko bitamenyekana bityo nibemere baje ahagaragara bemere basebe ariko bakize ubugingo bwabo,byaba atar’ibyo kababayeho.Ibi bihano birareba nabafatanya cyaha.

ü Abantu bamennye amaraso y’inzirakarengane,bakicwa nyamara abo bantu bari bakwiye guhanishwa amategeko y’ubutabera,aho kugirango hubahirizwe amategeko,ahubwo bakicwa bazira akarengane ko kutubahiriza amategeko agenga ubutabera abo nabo Uwiteka arabikomye kandi vuba cyane agiye guhora.

ü Ni uko Uwiteka abaza Cain ati,murumuna wawe Abel arihe?Cain asubiza Uwiteka ati,simbizi,jye nd’umulinzi wa murumuna wanjye!?Uwiteka abwira Cain ati,bi wakoze nibicyi?Dore amaraso ya murumuna wawe aratakira kubutaka asaba guhorerwa Itangiriro (4:9-10).

ü  Mu byahishuwe Revelation 6:10 Bahamagara ni ijwi rirenga Uwiteka bamubaza ngo Uwera uwogukiranuka,uzageza he,guceceka udahorera amaraso yacu?

ü Umuhanuzi Majeshi Leon arasaba abantu bose barwebwa niki cyaha,cyane abicinya bagatsiko ka Kagame na fpr,basabwe kwihanira kuri radio bbc gahuza kugirngo babone uko bakiza ubugingo bwabo, niba bashaka imbabazi,usuzugura iyi nama,biramureba,kuko abakoze ibisa bitya,ahabo ntihazongera kwibukwa ukundi!.

ü  Ibi utabikora ntazitakane Uwiteka Imana ngo ntiyababuliye kuko n’uwera arakiranuka kandi imbabazi ze zihoraho iteka ryose,ukimara kumenya iyi nkuru ushobora kuyisangiza bagenzi bawe cyane abo uzi barebwa niki kibazo,ndetse wemerewe no kuyishyira murundi rulimi kugirango n’abanyamahanga ibashe kubageraho.Imana ibane namwe kandi ibagirire neza murushaho gushaka mu maso y’Imana no gukiranuka.Amina

in    inyangenewseditor@gmail.com

Amabanga y’Ikuzimu mu karere k’Ibiyaga bigari.

Uyu muryango washinzwe nabanyafurika bakundaga umugabane wabo w’Africa, ariko uyu muryango wageze mu mabako yabayobozi bo mu karere k’ibiyaga bigari uhinduka akarima kabamwe.Aba bagabo,bakoze ubugome bukomeye mu Isi yabazima,ariko igihe cyabo kirageze ngo baryozwe ibyo bakoze kugirango bibere akabarore kubandi bazakurikiraho:

Amabanga y’Ikuzimu kumugabane w’Africa.

Ubushize IKAZE IWACU yatangaje inkuru yavugaga ku ruhererekane (Network) rw’abamaneko ba DMI rwubatswe na maneko Théophile Habakurama ubu ubarizwa mu mugi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho yirirwa ahuza ibikorwa byo gushimuta abanyarwanda batavuga rumwe na leta ya FPR. Itohoza IKAZE IWACU yakomeje gukora ryerekana ko abamaneko bakorana na Théophile batari gusa muri Kenya, ahubwo « network  » ye ni nini cyane muri Afrika.


 

Théophile Habakurama

Iri tohoza ryaratujyanye ritugeza no muri Afrika y’uburengerazuba, aho yakoze cyane akazi ko kuneka abanyarwanda, mbere na nyuma yuko u Rwanda rufungura ambasade muri Nigeria mu mwaka wa 2011, aho yakoze igihe mbere yo koherezwa muri Kenya.

Inzira Théophile yanyuzemo ngo agere muri Afrika y’uburengerezuba ni ishuri. Uyu mugabo yagiye mu gihugu cya Ghana ngo agiye kwigayo kaminuza, ariko ntiyikozaga mw’ishuri. Mu gihe abandi banyeshuri babaga bari kwiga muri za weekends we yabaga yafashe ingendo yagiye muri Togo (MWESE MUZI KO TOGO YIGANJEMO ABANYARWANDA BENSHI B’IMPUNZI), kuneka abanyarwanda batuyeyo.

Muri aka kazi ko kuneka muri TOGO, Théophile Habakurama yakoranaga nundi musore witwa NAHIMANA JULES. Uyu NAHIMANA JULES nawe ngo yiganye na Théophile muri iyo kaminuza yo muri Ghana. Uko rero bakoraga ubumaneko muri Togo, bageragayo bagashaka amayeri yo kwiyegereza abanyarwanda b’impunzi bahatuye babereka ko ari bamwe muri bo gusa bo bakaba ari abanyeshuri biga muri Ghana.

JULES NAHIMANA KUMUNSI WAMBERE IKIGALI

JULES NAHIMANA K’UMUNSI WA MBERE I KIGALI

Ariko ngo Théophile ntiyorohewe cyane muri aka kazi ko kuneka muri Togo, kubera ko urubyiruko rw’abanyarwanda b’impunzi rwari rwarishyize hamwe mu kitwa J RAC (SOMA JIRAKE), rwaramutinyaga cyane ndetse n’ababyeyi babo ntibamushiraga amakenga. Akenshi ngo Théophile yavaga muri Ghana abazaniye impano (cadeaux), maze bakibaza ubuntu uwo muntu abafitiye bakumirwa. Théophile ngo yajyaga muri Togo yikoreye bimwe mu bikoresho bakoreshaga mu bitaramo nka Radio n’ibijyana nayo byose, ndetse ngo rimwe na rimwe yateguraga za sorties agasohokana n’urwo rubyiruko akajya kubasengerera, akanabatembereza hirya no hino.

Nyuma rero Théophile yaje kwigarurira imitima ya bamwe babonaga ko ari umuntu mwiza cyane. Aha twavuga nk’uwitwa BAGIRISHYA VIATEUR, na MUKURU WE BAVUKANA, NDETSE N’UWITWA GATETE CHARLES. Aba bose ariko babaga bakurikiye amafaranga yabahaga na kuriya yabasohokanaga uko babishatse, ubundi nabo bakamufasha gukwiza ingengabitekerezo ya FPR mu bandi basigaye bose.

VIATEUR NUWO UFITE MICRO

VIATEUR N’UWO UFITE MICRO

Hagati aho hari abanyarwanda bamwe bamubereye ibamba ndetse banabuza abana babo kujya bitabira ibitaramo n’izo sorties Théophile yabaga yateguye. Aba rero ntibaguwe neza na gato, kubera ko Théophile yatangiye kujya abahigira hasi kubura hejuru, abatera ubwoba ko azabashyirisha ku ma listes ya leta ya FPR ashyirwaho abajenosideri. Ibi bikorwa byose yabikoraga hagati y’umwaka wa 2007 na 2008.

THEOPHILE MU RUGO KWA VICENT ( BIKEKWA KO IYI FOTO YAFASHWE MU KWA 12- 2009

THEOPHILE MU RUGO KWA VINCENT ( BIKEKWA KO IYI FOTO YAFASHWE MU KWA 12- 2009

Abanyarwanda baganiriye n’umunyamakuru w’IKAZE IWACU babaye muri Togo, bavuga ko byageze aho baza kubura burundu Théophile bibaza iyo yarengeye, ariko ngo hashize igihe baje kumenya ko yari yaragiye mu Rwanda gufata amabwiriza, nyuma ngo yagiye mu bihugu byo mu majyepfo ya Afrika: Afrika y’epfo cyane cyane mu mugi wa Durban. Nyuma ya 2009 yagarutse nanone muri Afrika y’uburengerazuba Ghana, Togo), ariko icyo gihe noneho ngo yari afite ubukana bukaze n’amafaranga menshi cyane kurusha mbere.

Ayo mafaranga niyo yakoresheje yigarurira abandi banyarwanda benshi. Aha twatanga urugero nka NZABANMWITA VINCENT, yari umuganga kuri Hôpital ST JOSEPH I LOME muri Togo. Uyu muganga kandi yakomeje gukorana na Théophile Habakurama, ndetse n’igihe yari yaragiye gukora muri ambasade muri Nigeria.

NZABAMWITA VICENT (UMUGANGA WARIYE KW'IFARANGA AKARYOHERWA UBU AKABA YARAYOBOTSE )

NZABAMWITA VINCENT (UMUGANGA WARIYE KW’IFARANGA AKARYOHERWA UBU AKABA YARAYOBOTSE )

Aya makuru akomeza avuga ko Théophile Habakurama amaze kujya gukora muri ambasade muri Nigeria muri 2011, uriya Nzabamwita Vincent niwe wasigaye ari ijisho rye muri Togo, ngo byageze n’aho Théophile yamushakiye pasiporo yo mu Rwanda, anamushakira akazi ajya kwigisha muri CATHOLIC UNIVERSITY Y’I KABGAYI. Ibi Théophile yabikoze mu rwego rwo kumuvana muri Togo, kuko atari akizewe n’abandi banyarwanda ni ukuvuga ko byari busigaye bimukomereye ngo abaneke nka mbere.

Undi wakoranye cyane na Théophile Habakurama ni uwitwa Manoel Gael. Uyu nawe ngo yakoranye cyane na Théophile kugeza ubwo yamwizeye cyane akanamuhuza n’abasirikari b’u Rwanda, bari baraje kwiga muri Ghana mw’ishuri ryitwa COFFI ANNANI PEACE KEEPER INSTITUTE  RIRI AHIRWA  RABADI MURI ACCRA, GHANA. UYU MANOEL GAEL YABASHIJE KUJYA BATANGA AMAKURU Y’UBUTASI MU BURYO BWIHUSE BINYUZE KURI BARIYA BANYESHURI. ICYO GIHE HARI MBERE GATO YUKO U RWANDA RUFUNGURA AMBASADE MURI NIGERIA.

MANOEL GAEL, UBU ASIGAYE ABARIZWA MU BIRWA BYA MAYOTTE AHO YIMURIWE ABIFASHIJWEMO N'UYU MANEKO THEOPHILE HABAKURAMA

MANOEL GAEL, YANYUZE MU BIRWA BYA MAYOTTE AZA KUJYA I LILLE MU BUFARANSA BYOSE ABIFASHIJWEMO N’UYU MANEKO THEOPHILE HABAKURAMA

Uyu MANOEL GAEL ni we wafashije mu gutanga amakuru yuzuye ku mwarimu w’umunyarawanda wigishaga muri UNIVERSITY OF GHANA, witwa SINAYOBYE EMMANUEL, ubu amarewe nabi cyane leta ya FPR imuziza ko yanze kuyikorera binyuze kuri bariya ba maneko bayo. Ubu ntahumeka, leta ya FPR yirirwa imuhiga bikaze cyane ndetse ubu banamuhimbiye ibyaha bya jenoside ngo azafungwe. Gusa ngo kuba afite ubwenegihugu bwa Ghana, byamuhaye akantu k’agahenge gatoya. 

ANDI MAKURU  YEREKEYE SINAYOBYE NUKO MANEKO THEOPHILE HABAKURAMA YANAGERAGEJE KUBA INSHUTI Y’UMUKOBWA WE (BOYFRIEND), ARIKO NTIBYAMUKUNDIRA BITEWE NUKO UWO MWANA W’UMUKOBWA AKUNDA GUSENGA ATAGIRA IMICO MIBI, BITYO NGO UYU MANEKO NTIYABASHIJE KUMUSHUKISHA AMAFARANGA YABAGA YAHAWE N’INKOTANYI.

IKINDI TWASHOBOYE KUMENYA NUKO AHO MURI GHANA THEOPHILE YABASHIJE KWINJIZA MURI NETWORK YE UWITWA MUSHIMIYIMANA JEAN (UFITE ISHURI RYIGISHA INDIMI MURI GHANA, ACCRA). Uyu  MUSHIMIYIMANA ngo yaba ari umuntu wikundira cyane ifaranga, ku buryo iryo Théophile yarekuraga ritamuguye nabi.BYARANGIYE AMUSHAKIYE UBURYO BWO KUJYA MUNAMA Y’UMUSHYIKIRANO I KIGALI, HANYUMA NDETSE AMUFASHA GUHANAGURA DOSSIER YA GACACA YARI IMURIHO ANAHABWA PASIPORO ARONGERA AGARUKA KU KAZI MURI GHANA.

UYU MUSHIMIYIMANA JOHN  YAKUNZE GUKARAGARA AKENSHI YAKIRA DELEGATION YA AMBASADE HARIMO NA THEOPHILE, N’ABANDI BENSHI BAKORA MURI AMBASADE.  YANAGARAGAYE KANDI MU BIKORWA BYA FPR BIRIMO GUFUNGURA RWAND AIR MURI GHANA.

Undi waje kwinjizwa muri Network ya Théophile ni uwitwa JEAN PAUL NDICUNGUYE, ubu ubarizwa ACCRA muri Ghana. Ni nawe uhagarariye Diaspora nyarwanda (intore) GHANA. Uyu NDICUNGUYE, akoresha amazina ya NSENGIYUMVA JEAN PAUL, akaba afite numero ya telefoni +233 248918168 na adresi ya E-mail: Ndic-jp@yahoo.fr. Mission yahawe ni ukubuza epfo na ruguru impunzi z’abanyarwanda yibanda cyane ku bize cyangwa abafite utuzi tumeze neza. Akunze kwikoma cyane abarimu bigisha muri za kaminuza zitandukanye muri Ghana, ndetse n’abakorera amadini, ariko bakaba batavuga rumwe na leta ya FPR-Inkotanyi.

JEAN PAUL NDICUNGUYE N'UMURYANGO WE BAKIRI KUMWE

JEAN PAUL NDICUNGUYE N’UMURYANGO WE BAKIRI KUMWE

Nubwo Théophile ubu ari kubarizwa i Nairobi, ntabwo avana ijisho ku bamaneko bari muri Network ye hirya no hino. Urugero ni nk’uriya twavuze haruguru witwa NAHIMANA JULES. Amakuru IKAZE IWACU ifitiye gihamya yemeza ko Jules Nahimana yakomeje gukorana hafi na hafi na Théophile, ndetse akaba aherutse kuza kumureba i Nairobi, aho yari yamutumiye ngo amugezeho amabwiriza mashya y’akazi. Nyuma yo kubonana, Jules Nahimana yahise ajya i Kigali, dore ko ngo kuva yahunga muri 2010 yari atarongera gukandagiza ikirenge cye mu Rwanda.

Aya makuru akomeza avuga ko Théophile Habakurama ari we washakiye ibyangombwa umubyeyi wa Jules Nahimana, ariko ku kiguzi cyuko nawe azajya abanekera abandi banyarwanda baza muri Cameroun kuhashaka ubuhungiro. Uyu mugabo, se wa Jules ngo ayobora ikitwa ADRA mu bihugu bya CAMEROUN, TCHAD, GABON, CENTRAL AFRICA, CONGO BRAZAVILLE ndetse na EQUATORIAL GUINE.

Birumvikana ko ari umuntu ufite ubushobozi bwo kuba yamenya abanyarwanda b’impunzi cyane cyane ko ADRA ikorana bya hafi na HCR. IKI KIGUZI NGO CYAGEZWEHO K’UBUFATANYE BW’UWO MUHUNGU WE  BINYUZE KURI MANEKO THEOPHILE HABAKURAMA. UYU JULES UBU URI KUBARIZWA MU RWANDA, NTAGUSHIDIKANYA KO ARI MU KAZI KANDI BIRUMVIKANA KO ARI IKIBAZO KU MPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIRI MURI AFRIKA Y’UBURENGERAZUBA CYANE CYANE KO AHAZI, YAHAKURIYE, ARAHIGA. YABAYE MURI MALI GUHERA MU 1997-2005, COTE D’IVOIR 2005-2007, GHANA GUHERA  2007-MAGINGO AYA. Ngayo nguko!!!

 

Amabanga y’ikuzimu

Ubushize IKAZE IWACU yari yatangaje inkuru yavugaga impamvu Paul Kagame yahinduye ubuyobozi mu ngabo za RDF, cyane cyane ubwa « special forces ».


Iyo nkuru yavugaga ko impamvu yatumye Brg Gen Kabandana Innocent, wari umaze imyaka myinshi ari Military Attaché muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, agirwa umugaba wa « Special forces », byaba ari ukubera ko yari amaze iminsi mu myiteguro n’ impuguke z’ abanyamerika mu bikorwa by’ intambara idasanzwe (Unconventional Warfare), ariko kazi k’ ibanze k’ Ingabo za Special Forces nyazo:

http://ikazeiwacu.fr/2015/10/28/village-urugwiro-inama-yo-ku-wa-mbere-mu-gicuku-isize-gen-jack-nziza-mu-kato/

Gen Innocent Kabandana yagizwe umugaba wa "special forces"

Gen Innocent Kabandana, umugaba wa « special forces »

  • Harimo gukora imitwe irwanya ubutegetsi mu bihugu bitavuga rumwe n’u Rwanda. Kuba Uyu Gen Kabanda yari amaze imyaka hafi Icumi ari muri Amerika, atabona urugamba mu karere, akaba ahawe uyu mwanya, nuko Rwandan Special Forces imaze iminsi nta « Success » haba muri Congo, Burundi, cyangwa Tanzania.
  • Iri vugururwa mu butegetsi bwa Special Forces, bikaba bivuga n’ ihinduka muri Strategy y’ uko zari zisanzwe zikora. Twakwitegura kubona, imitwe mishya irwanya ubutegetsi mu Burundi na Tanzaniya, ndetse no muri Congo.
  • Twakwitegure kubona ibikorwa by’ iterabwoba bidasanzwe, bigamije gutera urujijo mu bihugu bituriye u Rwanda. 

Ibi rero byavuzwe muri iriya nkuru byahise bitangira gushyirwa mu bikorwa ku munsi wa mbere Gen Kabandana yatangiye akazi. Mu Burundi ibikorwa by’iterabwoba byariyongereye kugeza nubwo hazanywe n’abacanshuro baturutse mu bihugu by’amahanga ya kure. Muri Congo naho za ngabo zari zimaze igihe zicengera zashinze umutwe mushya w’abakongomani witwa « Candayira »,(UPPDI, Union Patriotique Pour la défense des Innocents). Uyu mutwe ugizwe cyane n’amoko y’abahunde, abanande, abakobo, n’abanyanga.

Uyu mutwe washinzwe n’izi ngabo z’u Rwanda nawo ufite inshingano nk’iyindi mitwe yagiye ishingwa na leta y’u Rwanda: GUHIGA BUKWARE IMPUNZI Z’ABAHUTU B’ABANYARWANDA. Muri uyu mugambi leta y’u Rwanda yanacuze imigambi yo kwica abayobozi ba FDLR-FOCA. Ni muri urwo rwego abacengezi boherezwa na DMI bakomeje kwinjira mu duce tubarizwamo aba FDLR ngo babice. Urugero rufatika ni urwa maneko wa DMI witwa Valens Bugingo, uherutse gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutasi za FDLR ubwo yari mu mugambi wo kwivugana visi perezida wa kabiri wa FDLR-FOCA, Col Wilson Irategeka.

Mission yayihawe n’umu General wa RDF ari kum we na « aide de camp » we, Capt Rukaraza

Valens Bugingo yahoze muri FDLR

Valens Bugingo yahoze muri FDLR

Bugingo Valens watawe mu mvuto yahoze aba muri FOCA aho yabaye Escorte wa Capt Gishuhe. Uyu Bugingo yari kumwe n’undi witwa Pasi wahise abura amenye ko mugenzi we yatawe muri yombi. Uyu Pasi nawe yahoze muri FOCA ari Escorte wa S/LT ISMAEL akaba ari nawe wari uyoboye agaco k’inkoramaraso 35 zagombaga kuzaza kwica visi perezida wa 2 wa FDLR, Col Irategeka Wilson. Uyu S/LT Ismael nawe akaba yarahoze muri FOCA. Amakuru akomeza avuga ko uyu Pasi yahoranaga na Capt Rukaraza I Bukavu mu mahoteli aho bakoraga ibikorwa by’ubutasi no kupanga imigambi yo kwivugana inzirakarengane.

Uko bahawe mission

Amakuru IKAZE IWACU yashoboye gutohoza avuga ko bariya bicanyi bavuye mu Rwanda boherejwe na RDF, bambuka muri Congo bagera ahitwa mu Rubaya, maze batangira gushaka uzabafasha kugera bitabagoye kwa Col Irategeka Wilson. Bamaze kubona uzabafasha ngo basubiye inyuma, bageze k’umupaka PASI ahamagara S/LT Ismael amumenyesha ko babonye uzabafasha. Bamaze kwambuka umupaka w’u Rwanda na RDC, bateze Minibus berekeza I Kigali.

Bageze i Kigali ngo bahamagaye Capt Rukaraza bamubwira ko bahageze kugira ngo nawe abimenyeshe General umukuriye. Mu kanya gato cyane imadoka ya RDF yahise iza kubafata ibajyana kuri Hotel tutaramenya neza izina, aho General na « Aide de Camp » we Rukaraza baje kubasanga. Uwo mu General wa RDF, nawe tugishaka amazina ye, yabwiye abo bicanyi ko bajya gukora ubutasi neza maze bazarangiza akaba ari bwo azababwira aho bazasanga abandi bazafatanya, naho bazakura ibikoresho. Mbere yo gutandukana, uwo General yahaye buri wese muri abo bicanyi 100 $. Yanababwiye ko nibarangiza mission buri wese bazamuha 2.000.000 Frw, ndetse bakamwohereza mu butumwa I Darfour.

Nguwo Valens Bugingo wari wiyemeje kumena amaraso ngo abone udufaranga

Nguwo Valens Bugingo wari wiyemeje kumena amaraso ngo abone udufaranga

Ku bw’amahirwe rero ya Col Wilson Irategeka uyu mwicanyi Valens Bugingo yatawe muri yombi ataragera ku mugambi we mubisha. Twibutse ko RDF isanzwe ikoresha Missions nk’izo aba FDLR batashye mu Rwanda. Umugambi nyamukuru leta y’u Rwanda yari igambiriye ngo kwari ukugira ngo Col Wilson niyicwa bizahite biteza umwiryane muri FDLR, kuko DMI yari yamaze gutegura ibihuha yari kunyuza mu binyamakuru byayo ko Col Wilson yishwe na bagenzi be, bityo batangira kurasana.

IKAZE IWACU yashoboye kumenya ko mu mwaka wa 2012, RDF yohereje S/LT Patrick alias Cyubugondo na SLT Vuganeza kuza kwica General Mugaragu alias Manzi Léonwahoze ari Chef d’Etat Major wa FOCA. Icyo gihe bari bazanye na Sergent witwa Kibirira, Sergeant Mussa, wahoze muri Escorte ya Nyakwigendera Gen Manzi Léon. Gusa amakuru atugeraho atubwira ko uwo Mussa yishwe na RDF kugirango atazavuga uko byagenze.

Nguko uko bigenda gukorera RDF; iyo urangije kubakorera ibyo bashakaga, nawe barakwica kugirango utazamena amabanga yabo y’ubwicanyi. Umenye ko niba utaricwa nka Mussa, nawe ruragutegereje. Mwibuke ko ari muri urwo rwego Col Patrick Karegeya yanigishijwe akagozi muri Afrika y’epfo. Ingero ni nyinshi mwese murazizi. Byose ariko ni « AKAMANYU K’UMUTSIMA »!

Page 430 of 451
1 428 429 430 431 432 451
Skip to toolbar