The world Prophecy of Majeshi Leon

Dated: Sunday, 24 July 2011. 15:11hrs The Journal Inyangenews.com interviewed MAJESHI Leon about his Prophecy which will be published in ...
Read More

Amabanga y’Ikuzimu mu karere k’Ibiyaga bigari.

Uyu muryango washinzwe nabanyafurika bakundaga umugabane wabo w'Africa, ariko uyu muryango wageze mu mabako yabayobozi bo mu karere k'ibiyaga bigari ...
Read More
USA: Trump Aragendera Intara ya Carolina Yatewe n’Imyuzure

USA: Trump Aragendera Intara ya Carolina Yatewe n’Imyuzure

Amazu yo mu micungararo y’igisagara Lumberton, muri Carolina ya Ruguru yatewe n’imyuzure. Itariki 17/09/2018. Perezida Donald Trump ategekanya kugendera Leta ya Carolina ya ruguru kuri uyu wa gatatu kwirabira ibyononywe na Serwakira More »

USA: Imvura na Serwakira Muri Florence Bimaze Guhitana Abantu 16

USA: Imvura na Serwakira Muri Florence Bimaze Guhitana Abantu 16

Abatabara bagerageza kwifashisha imodoka zitabara abantu imyuzure, mu gisagara cya Fayetteville, N.C., itariki 16/09/2018. umukuru wa karere ka Leta ya Carolina ya ruguru muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Roy Cooper atangaza ko More »

 

Abanzi b’Umututsi ni (3);Satani,umuhutu,umututsi “Paul Kagame”.

Ubwoko bw’abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ntamahirwe bagize yo kubona inshuti mu buzima bwabo babaye bwose bamazemo imyaka irenga mirongo itanu (55);Uwiteka Imana amaze kubona yuko ubwami bw’Urwanda bwitwara muburyo bunyuranije n’uko Uwiteka abyifuza,yabashumurije satani,anyura mubahutu bari bayobowe na GERGOIRE KAYIBANDA,maze bagambanira ubwami bw’Urwanda bafatanije nagatsiko kabatutsi kari kayobowe na Rutagambwa umwakagara mukuru,maze bahirika ubwami bw’Urwanda himikwa repubulika itemewe n’amategeko.


Nyuma yicyo gikorwa ntabwo Rutagambwa yabiboneyemo umugisha,kuko Gergoire yahise amwirukana avuga ko,umuntu udatinya kugambanira abamuhaye amata,ntabwo abahutu azabarebera izuba,niko kumuhambiriza riva yerekeza mu gihugu cy’Ubugande aho yaje kugwa azize indwara y’igituntu kubera kubura amata kandi yari yaranze gukora yibwira ko,akiri karani w’Umwami bityo ko,abahutu bagomba gukomeza kumugemurira cyangwa kumukorera kandi atarafite ibyo yabaha.

Ubwo abahutu bo,bamaze kubona ko,babonye igihugu kuburyo bunyuranije namategeko,bahise bigira igira inama yogutegura imihoro barayityaza neza bashaka nibibiriti kugirango batwicire abatutsi bohohe,abandi barabatema,maze icyo gihe ntibareba kure bashyiraho repubulika itemewe n’amaegeko,nibura ntibanashyiraho ubwami bugendera ku itegeko nshinga.

Abatutsi bamaze kugera mu mahanga,batangiye gushaka mu maso h’Uwiteka,maze Imana ibasezeranya kuzabacyura mu gihugu cyabo,kandi ko,nibacyura bazayikorera,ntabwo ariko byagenze,ahubwo satani yabinjiyemo abereka ko,ubutegetsi bwabo babubonye kugatuza cyangwa amaboko yabo.

Maze Uwiteka nawe arabihorera batangira kwikubita kugatuza,nibwo Imana yatangiye gusohora ubuhanuzi bw’ibigiye kubaho mu gihugu cyabo,ubwo umwanzi wa nyuma ariwe kagame Paul,ati abo bahanura bavuge aabvuye aho,atangira kubahiga akoresheje ibiti namabuye.

Abahanuzi bakuramo akabo karenge,abambari ba FPR,biyita abapastori ubwo batangira gutanga ubundi buhanuzi buvuga yuko Imana yakuyeho intambara,sinakubwira,batangira guhiga no gushakisha abahanuzi b’Imana ndetse nabahungiye mu mahanga kugirango babasangeyo babice maze ibyo guhanura babiveho cyangwa bagire ubwoba.

Ariko uko bakoraga ibyo byose,ahubwo niko ubuhanuzi bwarushagaho gusohoka,ariko nyinme harimo nabandi batinye guhanura baricecekera,ababaye ibiharamagara barahaguruka bemera gufungwa n’uirupfu rugeretse ariko Uwiteka abana nabo.Ikibazo umuntu yakwibaza niki?mbese abatutsi bnaba bazi neza ko satani abanga?cyangwa abahuma amaso akabereka abahutu gusa?.

Ntagushidikanya ko,bazi neza ko,harabanzi babo babavandimwe bitwa abatutsi,ndetse nabahutu nabo barabazi!Ariko ikibazo nongere nkibaze,bazi neza ko,satani abanga?reka mbabwire ko,muri ubwoko bwamasezerano,nubwo mwagenze uko bidakwiriye,ariko Uwiteka abafitiye umugambi mwiza igihe nk’iki,cy’umugoroba.

Niyompamvu mukwiye guhanga amaso Uwiteka,kugirango ibyo yabavuzeho azabashe kubisohoza,kuko iyabivuze no kubisohoza izabisohoza kuko ariyo kwiringirwa ntabwo imeze nk’abana babantu,mwirangazwa nabanyapolitike bishakira indamu mbi zabo,kuko ibyo bavuga sibishyashya byahozeho,ariko iyo babuze umugati bari basanzwe babona,bihindura beza bakagira amagambo meza,nyamara aramasega aryana.

Abahutu Imana yabahaye umuhanu-kazi Marie Murebwayire Esther,ntacyo atakoze ngo abasabe kwihana ariko mwaramunaniye,aho kumva ibyo aababwira,muti ni maneko wa kagame,ese mwari muzi yuko mwabaye ibikoresho bya satani?muzi yuko mushobora kongera kuba ubwoko bwemewe n’Uwiteka muramutse mwemeye kwihana ,mukihanira abatutsi bene wanyu ibyo mwbakoreye.

Muzi yuko amaraso yanduje igisekuruza cyanyu kugeza kubisekuruza (4);mubwira se ko,usibye amaraso ya kristu har’undi muntu wazabakuraho uwo muvumo?ngaho nimwegere kristo nawe azabegera maze mu musabe ko ,yababarira,mwihanire abatutsi mwahemukiye maze murebe yuko igisekuru cyanyu amaraso ya kristo atagihindura gishya nka seruji”urubura”maze mugahinduka ubwoko bw’Uwiteka Imana yaremye ijuru n’isi.

Abanyarwanda mushaka impinduka,dore ibyo mukwiyekwirinda,inda nini,kutagaragaza inzara,kwihangana,kurangwa n’ubupfura.

Amakuru agera kukinyamakuru inyangenews,aturuka mu gihugu cy’Uganda,avuga ko kuwa 11/10/2011 ahagana mu masaa cyenda kugeza mu masaa mbiri zijoro,ahitwa NSAMBYA mu murwa wa kampala habereye inama yeteguwe n’umwe mubakozi b’Umushinga witwa JRC ushinzwe gufasha impunzi Zose ku isi,murwego rwogutanga ibyokurya.Gusa ikiza cyabarugigana ntibashobora kunguka batashoye nkuko Paul Kagame akunze kubigenza.

Amakuru dufite avuga ko uyu muryango washinzwe na kiliziya Katolika witwa umuryango wabajeziwite.ngo ubusanzwe uyu muryango ushinzwe ibikorwa by’ubutasi, bya kiliziya Katolika,bivugwa ko ngo waba uyobowe n’umujeneral kugeza ubu tutaramenya amazina ye,tukaba dukomeje gukora iperereza tukaba tuzabagezaho amazina ye munkuru zacu z’ubutaha.

Abari muri iyo nama ya J.R.S, bagera kuri 6, harimo abahoze mu gisirikare cya RDF bakaba barahunze igihugu,yuko iyi nama yahamagawemo abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi gusa,bivugwa yuko ngo uyu muzungu uhagarariye ikinyamakuru cyitwa IRISH NEWS PAPER mu gihugu cyo muri Irilande.

Uyu munyamakuru yabwiye abatutsi batumiwe muri iyo nama,ko we yifuje guhura nabayarwanda babatutsi,ngo kuko loni itemera ko abatutsi bahunga ngo kuko ingoma yabo ari iyabo,ngo akaba yarifuzaga ko bamuha amakuru ahagije kugirango azashobora ngo kuvuguruza icyemezo giteganyijwe gufatwa mukwezi kwa 6 kijyanye no kwambura ubuhunzi impunzi z’Abanyarwanda.

Icyatangaja abo banyarwanda babatutsi baraho muri iyo nama,ngo ni ukuntu yababajije niba haba hari abantu biteguye gutera leta y’Urwanda no guhindura ibintu muri rusange,bose bahurije ku ijambo rimwe bavuga yuko ngo,biteguye,ariko kujyeza ubu ngo bakaba bategereje ko nibura haba hari umuntu watangariza abanyarwanda ko bamufasha bagakuraho mwene Rutagambwa.

Gusa abari muri iyo nama,ntibabuze no kunegura uwo muzungu ndetse nuwo munyarwanda watumije iyo nama,twirinze kuvuga amazina ye kumpamvu z’umutekano we,kuko amakuru menshi niwe wayaduhaye,bamuneguye yuko ngo ubusanzwe nta jambo ritagira inzoga,ngo ariko bo umuzungu yabakuyemo amakuru yishakiraga ananirwa no kubaha agafanta.

Nyuma y’ukwezi kumwe nanone haje abandi bazungu 2 tukaba twirinze kuvuga igihugu baturutsemo mu rwego rwokurinda umutekano w’uwaduhaye amakuru,biravugwa yuko ngo ubu mu gihugu cya Uganda hamaze kugera abazungu 2 baturutse mu bihugu bikomeye ku isi,ngo ikibazanye ngo n’ugushaka nanone abanyarwanda bo mubwoko bw’Abatutsi arikobo gato bavangamo n’Abahutu ngo kugirango bagire icyo bababwira kubijyanye n’ishyaka rya RNC

Abo bazungu bavuga ko ngo bagerageje guhamagara abantu benshi batandukanye babaza uburyo ababona iryo shyaka ngo niba abanyarwanda bose baryibonamo cyangwa niba bataryibonamo,ni muri urwo rwego bohoreje umwe mubanyarwanda bari bagezeho ngo bamubaze abashe kubaha amakuru,nawe yirinda kugira icyo avuga ngo kuko atarazi icyo baba bahatse,yahise yitabaza ikinyamakuru inyangenews,ngo kibafashe gukora raporo kuri RNC,bemereye amafaranga menshi atagira ingano ikinyamakuru inyangenews,harimo no gushakira abanyamakuru hamwe n’ikinyamakuru ubuhungiro mu bihugu byabo.Kugirango babashe gukora umurimo w’ubunyamakuru mubwisanzure.

Ubwo abanyamakuru b’inyangenews,bahise babatera utwatsi,nkuko mbere byagenze kubutumire bw’inama yabereye NSAMBYA,gusa icyo abanyarwanda bakwiye kumenya ni uko bakwitonda mu bihe bisa nk’ibi,kuko bamwe bashobora kuzagwa mubutayu batageze mu gihugu cy’Amasezerano.

Ese nikuki bashaka kumenya ko abanyarwanda RNC bayemera cyangwa batayemera?utekereza ko ababantu ari inyungu zihe baba bafitemo?niyompamvu umuntu akwiye kwiruka afite impamvu,atari kubona ishaa itamba ngo utambane nayo.

KAgenza Narisis.

inyangenewsinfo@gmail.com

{mp3}test{/mp3}

Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu biyambuye indanga gaciro y’ubunyarwanda.

Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu banze ubwami none bemeye gusaba imbabazi uwabateye gukora genocide,Abahutu bishwe na FPR ninde uzabasabira imbabazi?.


 

Ikinyamakuru inyangeNews,kimaze igihe gikora iperereza kubimaze igihe bivugwa ko abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bemeye kuyoboka umuryango wa FPR Inkotanyi,ngo bemeye gusaba imbabazi z’uko ubwoko bwabo bahagarariye bw’Abahutu muri leta ya FPR,aho bemeye kuba itaragita zihinga zitareba inyuma bapfa kuzuza igifu gusa nta kindi.

Abagize umuryango wa bahutu bakaba bari mu gahinda gakomeye cyane kubona abantu batarenze (5) bemera kuyoboka gahunda ya nd’umunyarwanda ngo basebe imbabazi kugirango baramire imiryango yabo,bakemera kugurisha bene wabo babasiga icyaha cya genocide,batabanje kubyumvikanaho.

Nyamara icyaha nigatozi,umuntu yagahaniwe icyaha yakoze,ariko atari ukujanisha ngo abahutu bose nabagenocideri,ibi bikaba bikorwa nabahutu bemeye kwagura igifu,nyamara igifu uragiha ariko ntabwo gihaga,kugez’ubu ibyari icyaha ku giti cu’umuntu bikaba bimaze kuba icyo bita mu Kinyarwanda inzingo y’ubuhemu,ubuse abakobwa birongorerwaga nabahutu bakomoka mu muryango wabatutsi kazi,buriya koko ntibabahemukiye.

Birazwi neza ko hariho abahutu bbabaye imfura ndetse bagerageje no guhisha abantu,ndetse bamwe bahawe n’imidari,ubu se nk’Abanyeshuli b’Inyange bemeye gutanga ubuzima bwabo,none bakaba basizwe icyaha cy’ubwicanyi batagizemo uruhare,buriya koko ntabwo babahemukiye,ubwose bazitwa intwali gute kandi imiryango yabo bakomokamo yose yabahutu imaze gusigwa ibara ko arabagenocideri.

Muri iyi minsi iyo ugeze mu bahutu usanga bavugana ipfunwe,kuko mbere ntabufatanya cyaha bari bafite,none babasize ubusembwa,ubwo se ejo FPR niyadukana ko ntawugomba kwiyamamariza kuba perezida afite ubusembwa cyangwa kuba umushinga mateka,iyo ngingo ntizabatsinda ikabakuramo?.

Abantu bari bakwiye kureba kure aka wamugani,ejo se muzi FPR irigutegura iki?Aabanyarwanda babahutu mwari mukwiye kurwanira indagaciro y’ubuhutu n’ubundi mwarapfuye ariko mukwiye guhaguruka mukangamagana ibi bintu biri gukorerwa ubwoko bwanyu,kandi ibi birakorwa murebera,ngaho ngo bamwe n’abakiga,abandi nabanyenduga,ibyo byarangiranye na 1930.

Kuba ku giti dore umuntu,mureke kwitandukanya muharanire uburenganzira bwanyu,kuko murabyemerewe,ntamategeko abihana,none se indaga gaciro niki?ni uko ntawuzi ebyejo hazaza naho ubundi FPR yaribarangije muri politiki,abantu bakwiye gukora ibintu babanje gutekereza,ese ko batinya kuvuga ngo badapfa ko nubundi bashobora kuzapfa bazize kutavuga.Kuvuga sibibi ikibazo n’ukuvuga ibitajyanye n’uburenganzira bwawe.

Abanyarwanda bagiye kwinjira mu ishuli.

Kuwa 11th Kanama 2014,nerekwa abanyarwanda bongera gusubizwa mu ishuri nabonaga bose batanguranwa kujya kwinjira mur’iryo shuli«Ibigeragezo by’Igihe kirekire»nerekwa iryo shuli riherereye haruguru y’ubutayu bugufiya,nerekeza amaso ku nkengero z’ubutayu,mbona umuhanuzi mukuru alimo kuva mu butayu bugufiya yerekeza muri gakondo.


Mbona azamutse ahahoze igiti cy’umuvumu,ariko cyari kitakiriho,cyari cyaraguye icyo nicyo cyari imbaraga za republika y’uRwanda iriho kuburyo btemewe namategeko.Kimaze kugwa imitsindo yabo yasigaye itagifite imbaraga zo kugukomeza gushimangira ikinyoma cy’ubutegegtsi.

N’uko ntangazwa n’uburyo abanyarwanda bishimiye cyane kujya kwinjizwa mu ishuri bagiye gutangira kwiga umwaka wa mbere wa mashuli abanza tekereza igihe bazagerera mu mwaka wa 9 amashuli yo mu Rwanda.

Kuwa 12th Kanama 14,ubwo nari kumulimo w’Uwiteka mu gihugu cy’Ibabuloni,maze ijambo ry’Uwiteka linzaho rirambwira liti,mwana w’umuntu,ngwino nkwereke bimwe  mu bintu birimo kuba ku bwoko bwanjye!.Ndagenda aransohokana ajyana mugikombe cy’ubutayu bugufiya ariko ubwo butayu bwar’ubwa mbere mbweekwa!hagati yubwo butayu harimo ikidendezi cy’amazi mabi,mbona mur’ubwo butayu hateraniye ifarasi nyinshi,maze malaika arambwira ati fata ifarasi imwe uyurire ndabikora ndayurira mbona injyanye hagati mubutayu aho neretswe iriba ry’amazi meza.

Mbona abantu baje kumafarasi muri ubwo butayu,batangira kuvoma amazi mabi,ngerageza kubereka iriba ry’amazi meza ariko banga kujya kuvoma kuri iryo riba ngo kubera ko,hari kureho gato,kandi ari hagati mubutayu,mbona abantu bikomereje kuvoma amazi mabi nyamara atar’uko babuze amazi meza ahubwo ar’uko badashaka kujya kuvoma amaza.

Cyakora habonkamo bacyeya bmera kuvoma amazi meza kandi bagenda namaguru nyamara abagenderaga ku ifarasi ntabwo bigeze bemera kuvoma ayo mazi maza,abantu ntibashaka kuyoborwa n’Imana barashaka kwiyobora bagakora ibyo bishakiye,Imana irabereka inzira nziza bati ashwiiiii!!!!!!!!!!,Imana irababwira ubwami bati repubulika,yababwira kagame bati ntitumushaka,hanyuma se,barashaka nde?.

Kuwa 13th Kanama 2014,nerekwa Inagabo z’Urwanda zateranye mukibuga cya camp kigali ,mbona igabo zibaye nyinshi kuburyo zananiwe gukwirwa kuri icyo kibuga,maze numva babwira ingabo ko,bagiye kongerwa ibihembo ngo kuko bagiye kurwana intambara ikomeye kurusha izindi zose  barwanye ngo kubwibyo umukuru w’ingabo yabonye ko,aribyiza kobongera ibihembo kugirango barusheho gukunda igihugu no kukirwanirira.Ariko ubwinshi bwabo buzamera nk’ubw’uburo butagira umusururu.

Abanyarwanda b’Impunzi ziba muri America,ziyemeje gukura perezida Paul Kagame.

Amakuru aturuka mubanayamuryango ba RNC,agera ku kinyamakuru inyangeNewss,aravuga yuko ngo kuva Babura umwe mubanyamuryango w’icyubahiro akaba na Founder member wiryo shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali nyakwigendera Col.Patrick Karegeya wishwe kuwa 31st ukuboza 2013 muri Hotel mu gihugu cya Africa y’Epfo.


 

Abahagarariye iryo shyaka hamwe nabanyamuryango baryo ubu ngo noneho urupfu rwa nyakwigendera rubaye nk’urubakangura kuburyo ubu mu gihugu cy’America batangiye gutanga imisanzu no Manama yaburi kanya ngo kuko bagenda basobanurira abanyarwanda yaba abanayamuryango biryo shyaka hamwe nabandi batari baryinjiramo uburyo kagame yiteguye kubica akabarangiza niba nta gikozwe mu maguru mashya.

Amakuru agera ku nyangeNewss,aravuga yuko urupfu rwa nyakwigendera rwongeye guha amahirwe menshi RNC kubantu batayumvaga ngo noneho ubanza bamwe mubanyarwanda batangiye kuyumva nyuma yo kubona ko uRwanda rwogarijwe nikibazo gikomeye,kurundi ruhande andi makuru akavuga yuko bamwe mubanyarwanda bacitse integer cyane kubemeraga nyakwigendera Karegeya bavuga yuko yar’umutekenisiye bityo akaba ari ntawundi muntu babona wafasha Gen.Kayumba gukuraho Kagame.

Bikaba bivugwa yuko ngo abantu baba baratakaje ikizere cyogukuraho kagame dore ko abenshi mubanyarwanda bemeraga Gen.Kayumba na Col.Karegeya,ngo none bakaba bamaze gutakaza ikizere ibyo akaba aribyo leta y’Urwanda yashakaga kugirango abanyarwanda bari mu mahanga babatakarize ikizere,bamwe mubnyarwanda batuye bakanakorera muri USA baravuga yuko ngo ahubwo baba batangiye kwemera ko Umwami w’Urwanda Kigeli wa V Ndahindurwa ngo bishoboka ko yasubira ku ngoma abo nabagerageza gushungura politiki y’Urwanda rubarizwa mu karere k’ibiyaga bigari.

Abanyarwanda bakunze guhora bahanze amaso abanyamaboko babanyarwanda bibwira yuko aribo bazabakiza ingoyi ya FPR,ariko uko iminsi igenda ninako bagenda batariza ikizere abo banyamabo,kagame yagiye akoresha inzira zose kubanyarwanda abona ko bazamubera ikibazo kubutegetsi bwe n’abambari be,agerageza gutangira umushinga wokuroga hakiri kare abanyarwanda batarahuka kuko yarazi icyo ashaka ningaruka zibyo ashaka yarazizi kubera uburambe yarafite mubantu bagiye bica mu gihugu cya Uganda kuri leta ya NRA,ibyo abanyarwanda bakaba batari babizi bamushigikiye kujya kubutegetsi bakuraho uwahoze ayobora icyo gihugu Pasteur Bizimungu ariko abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ntibatinze kubona ko bibeshya.

Icyo abanyarwanda dukeneye ntabwo ar’ukuyoborwa n’umututsi cyangwa umuhutu,no’icyo dukeneye n’ukuyoborwa n’umunyarwanda w’ubahiriza umuco nyarwanda,ntabwo dukeneye abantu babateka mutwe cyangwa abafata igihugu nk’ubucuruzi bw’umuntu ku giti cye!Abanyarwanda dukeneye umunyarwanda w’ubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu kugez’uyu munsi iryo jambo uburenganzira rikomeje gukoreshwa muburyo bucuramye.Bityo abatuye isi bakarushaho kugenda bahura n’ingorana zikomoka ku kutubahiriza ubwo burenganzira butarasobanuka kugez’ubu.

Abakoresha ubwo burenganzira bwa munutu nabi nibo usanga isi ibashyigikiye,ngaho abagabo bashaka kubana nabandi bagabo cyangwa abagore bashaka kubana nabandi bagore,ngo gukuramo inda,nibindi bijyanye nibyo ndetse bakabishyiramo amafaranga atagira ingano,ariko imyiryango mpuzamahanga yirirwa ivuza induru igaragaza ko abanyarwanda bahohoterwa kugeza aho basangwa no mubuhingiro bahungiye bakicirwayo,ariko abakabaye bafitiira ibyemezo uRwanda ukumva ntacyo bavuze baricecekeye,ejo uzumva bavuga ngo uRwanda nirwo ruteza umutekano mucye muri congo ibyo byabaye indirimbo aho kugirango hagire igikorwa wapi usanga nta namba!bivuga ngo abanyarwanda twari dukwiye kubanza kumenya ukuri ninde dushyigikira kugirango tubohore igihugu,ntabwo ar’ukudufatirana mukababaro ngo noneho twongere dukore ikosa nk’iryo twakoze dushyigikira FPR aho yatubeshyaga ko izacyura Umwami w’Urwanda.Twibukiranye ko icyo gihe nta tangaza makuru impunzi zagira byabaga ar’ibihuha bya kagame nabandi twatanze ibyacu anabacu ariko twakuyemo iki kitar’ukongera guhunga?

Abo twahaye izo nkunga ninabo nane tugiye kongera gushyigikira,ntampamvu yokongera kugwa mu mutego inshuro ya 2ibyo batubeshye barabitubeshye ”enough is enough”gusa igihe ubanza gihumuje ntabwo bikimeze nka kera byari ngombwa ibyabaye ko biba kugirango igihe nk’iki tubashe kumenya ukuri bityo noneho duhumuke tumenye icyatsi n’ururo.Mugusoza reka mvuge yuko bimaze kumenyekana ko Umwami w’Urwanda agiye gutaha ashyigikiwe nabanyarwanda bashaka ko igihugu cyabo gikurwa ibuzimu kikajya ibuntu abanyarwanda aho muri hose mukaba musabwa gushakisha amakuru ajyanye nitahuka ry’Umwami w’Urwanda.

Mushobora no gusoma inkuru yitwa:URUGIYE KERA RUHINYUZA INTWARI,kuri uru rubuga murasangaho link ibasobanurira uburyo America nayo ubwayo imaze kubona ko umutekano wabanyarwanda nyawundi wawubonera umuti usibye Umwami w’Urwanda.

Page 365 of 383
1 363 364 365 366 367 383
Skip to toolbar