European Union nibo bashyigikiye umwicanyi ruharwa Paul Kagame!!?

Umwakagara yareka kwica no kuroga gute mu gihe abakabaye bamurwanya aribo bamutiza umulindi? Basahura umutungo kamere wa DRC, batishyuye imisoro

Bakoresha ingabo za RDF, zinjira muri DRC, bakihisha inyuma yazo bagasahura umutungo kamere wa Congo. United Nations imaziki? Niba idashobora kwirukana Kagame muri DRCONGO?

Imyaka yashyize umwakagara ubwo yarashyigikiye M23, yariye wenyine bahise bamukubita ikibatsi yavuyeyo adakoza amaguru hasi bakwira imishwaro.

Amaze kubona ko, covid19 yazahaje ubukungu bwe, aba asubiyeyo ndetse yagura ibirindiro yerekeza Mozambique ajya gusahura umutungo waho.

European Union babonye ko hari akantu gaturukayo, bati tugomba gutera inkunga ingabo za RDF, zagiye kugarura umutekano muri Mozambique.

Dossier ya Paul Rusesabagina yashyizwe mukabati yaribagiranye! Anthony Blinken yavuye Kinshasa akangata twari tuziko Umwakagara bimurangiriyeho, ageze I Kigali umuzimu barawutekerera bawuha amata avanze n’amaraso umuzimu we ucururuka. Bamuha impamba namaturo ashyira shebuja.

Abashinga mateka bishyaka ry’Abademokarate babikenga amababa nabo bafata indege banyura iwacu muri Kenya William Ruto abahaho kuyo yibye babwira Uhuru bati muhe ubutegetsi nta kundi byagenda.

Banyarukira Kinshasa ubanza Flex Tshikedi ari cyo yabarebeye ntibaharaye biyizira I Kigali umwakagara aterekerera abazimu baracururuka abaha kumata avanze n’amaraso abahambirira impamba bashyira shebuja bararuca bararumira.

Dossier yaribazanye ya DRC, na Paul Rusesabagina ishyirwa mukabati bataha birahira umwana w’umwega bati harakabaho umwega Paul Kagame.

Amakuru nkaya radio iteme na radio ikamba n’isi n’ijuru ntibashobora kuyatangaza kuko bashinzwe gukwirakwiza ubwoba mu banyarwanda batuye mu mahanga aho Ntangara adatinya kuvugako na za camera zishinzwe umutekano Kagame yaziguze!!?

Ayo makuru ayafitiye ibimenyetso ku buryo ari acurate information yakwizerwa? Ati basigaye bakorera ku rwego rwo hejuru kuburyo abicirwa mu mahanga za camera zitemerewe ku bafata. Mbega ikinyoma gikakabije!?

Amakuru yabo bavumbura abishwe, ntabwo bakivumbura ababishe ngo baracyakora amatohoza. Mukashema Esperance amaze umwaka apfuye, kandi Ntangara yavuze ko afite amakuru yabamwishe kuki atayashyira ahagaragara ngo tumenye uko byagenze. None impfubyi zasigaye nizo atezeho amakuru yibizava mu iperereza.

Ati mbere ho umunsi umwe twari twavuganye, bucyeye bambwirako yitahiye! Iyi network ya ba Ntangara, Turayishimye, Nahimana Thomas, na bandi barakuroga barangiza bakajya bakurikirana aho amarozi akugeze ku buryo baba bafite amakuru yose uko wafashwe kugeza I upfuye.

Uko niko Mukashema Esperance yakurikiranaga Umwami Kigeli V Ndahindurwa kugeza ashizemo umwuka niwe wampagaye ambwira uko yarozwe na NTAGANIRA CHRISTIAN. Ukuntu NTAGANIRA yajyaga muri Embassy y’Urwanda kujya guhura n’intumwa zabaga zizanye amarozi (racine) na cash.

Nta gushidikanya ko abantu bakurikirana za radio zabo bicanyi babaho mu bwoba. Cyera iteme na ikamba bigitangira bahitaga bavuga uko umuntu yishwe nuwamutumweho n’uwo basangiye.

Muri iki gihe yaba Turayishimye, cyangwa Ntangara bavugako bagikora iperereza bikarangira gutyo! Ntayoberwa umwibye, ahubwo uyoberwa aho aguhishe.

Imbokoboko ntabwo isabira inka igisigati. Buriya umuryango wa Rusesabagina iyo uza gutanga akantu ahantu runaka ubu aba yarafunguwe, Gen. Rusagara Frank iyo aza kugira akantu aba yarafunguwe. Nta cyo umuzungu akorera ubusa! ICRC yanyitayeho nari magigiri wabo muri gereza nicyo cyatumye inzego z’ubutasi za Uganda zishaka kumfungura kuko ibyo nicaga ndi muri gereza byarutaga inyungu zabo bafungiye.

Skip to toolbar