Category Archives: Uncategorized

Ubwami bw’Abega bugeze aharindimuka.

Amakuru agera ku nyangenewss.com, aturuka mu muryango uharanira ubwami bw’Abega Rwandese protocol for a Rwandan kingdom,RPRK,aravuga yuko uyu muryango wahoze witwa Rwandese protocol to Return the Kingdom RPRK,waje gusenyuka ikinyoma cyabo ubwo cyajyaga ahagaragara yuko badaharanira ubwami bw’Urwanda ahubwo baharanira ubwami bw’Abega b’Abakagara.


Iki kinyoma cyashyizwe ahagaragara n’umuhanuzi Majeshi Leon wakoranye nizo nkoramaraso,nyuma yaho akaza gutahura yuko bakorera leta y’Urwanda arinabwo bahise bamugambanira ashyirwa mu nzu y’imbohe.

 

Uhereye icyo gihe uyu muryango wahise usenyuka,batangira guhindura izina ry’umuryango,aho bahise biyita RPRK inyabutatu,icyo gihe bamaze guhindura amazina y’umuryango uharanira ubwami bw’Abega,inzego z’Umwami w’Urwanda zari zisanzwe zikorera muri Washington DC,zakomeje imikoranire myiza na department ya perezida wa leta zunze ubumwe z’America maze zitangira gushyira ahagaragara gahunda y’Umwami w’Urwanda iri zina RPRK rikaba ariryo inzego z’umwami zakoreshaga maze izi ntasi zihita zirihinduramo izina ryishyaka.

Ibyo mushobora kubisanga kurubuga rwabo rwitwa inyabutatu.com,ubwo gahunda yokugambanira Umwami bamaze kubona ko idaciyemo,bahise na none bongera guhindura izina ry’uwo muryango bawita Rwandese Protocol for a Rwandan Kingdom RPRK,inyabutatu.

Amakuru aturuka muri kommitte ya RPRK inyabutatu,aravuga yuko mukwezi gushize iryo shyaka riherutse gutangaza ibihuha bavuga yuko ngo umuyobozi wiryo shyaka Nkubito Eugene alis Munyandinda Mbayiha John ngo yakuwe kubuyobozi,ubwo Munyandinda yahise ahamagara Umwami w’Urwanda nkuko tubikesha umwe muriyo komitte udashaka kwivuga amazina kugirango ajye akomeza kutugezaho amakuru abwira umwami ko,ngo yakubiswe kudeta agakurwa kubuyobozi kubera guharanira ubwami bw’Urwanda.

Amakuru akomeza avuga yuko ngo Umwami w’Urwanda ngo yamusabye ko,niba ibyo avuga ar’ukuri ngo yandikire abanyarwanda abasabe imbabazi kumikorere mibi yaranze iryo shaka rihanira ubwami bw’Abega,akimara kumubwira gutyo gno bahise babona umutego bari bateze woguhitana Umwami w’Urwanda murwego rwokumwiyegereza ngo babone uko bamwivugana kuko bitari gushoboka yuko bashing ubundi bwami kandi n’ubwariho mbere ntaho bwagiye.

Kuwa 06 kamena 2014,ikinyoma cyahise kijya ahagaragara ubwo Nkubito Eugene Munyandinda yahise asohora itangazo mu izina ry’umuryango wa RPRK inyabutatu yamagana imvugo ya perezida kagame yokurasa abanyarwanda,aha rero ukibaza uburyo yakuwe kumwanya ndetse ntanagaragaraza uwamusimbuye uwariwe cyangwa irindi shyaka bashinze nkuko yatanze ibirego ku Mwami w’Urwanda.

Umutego mutindi ushibuka nyirawo agihagaze aho,ngaho rero niyongere ashake ibindi bisobanuro uburyo yongeye kuyobora umuryango yari yirikanywemo,kandi ibi byose bibaye mukwezi kumwe ,twabibutsa ko iri tangazo yatanze ryatangajwe n’ikinyamakuru inumanews.com,iri shyaka ry’Abega rikaba ryihishwe inyuma n’umuhutu urwanya ubwami witwa UTAZI RUBANDA ubu ubarizwa muri leta zunze ubumwe z’America.

Ubushinwa kwigarurira Afrika y’Uburasira-zuba.

Umugabane w’America n’Uburayi,bimaze guhura n’ikibazo cy’ubukungu bugenda bugabanuka uko bwije uko bucyeye,mu gihe umugabane w’Asia,wo urushaho kwiyongera mubukungu bwawo,nk’uko tubikesha iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru inangenews,kuva ubukungu bwahura n’ikibazo cy’igabanuka ry’umusaruro,ibihugu byinshi byarazahaye uhereye mu mwaka wa 2010 mu kwezi k’ukwakira kumunsi wako wa cumi.


Ubushakashatsi bugaragaza ko,mu myaka (4);ubukungu bwarushijeho kugwa,nyamara igihugu cy’Ubushinwa ubukungu bwacyo bwazamutse ku kigero cya 27% na 30%,kubera iyo mpamvu byatumye umugabane w’America uhura n’ikibazo gikomeye cy’ubukungu kubera kuba mu ntambara z’urudaca zo guhangana n’imitwe y’iterabwoba.

America yageze aho isanga Ubushinwa bwaatwaye amasoko hafi ya yose muri Afrika,cyane cyane uhereye muri Afrika y’uburasira-zuba nko mu gihugu cya Kenya,aho kimaze imyaka igera kuri 12,bakorana n’igihugu cy’Ubushinwa namasok yose ahabwa Ubushinwa kugza mu kwezi kwa Kamena aho basinye amasezerano yo kubaka umuhanda wa gari ya Moshi(Train)uwo muhanda ukaba uzishyurwa milliyari 443 z’amadollar y’America.

Ubushakashatsi bugaragaza ko,nyuma yuko bahawe iryo soko,leta y’America yahise itegura inama yoguhuza abakuru bibihugu by’Afrika,aho bahuriye mu nama kuwa 04th Kanama 2014 mu murwa mukuru Washington DC,amakuru aravuga ko,kumurongo w’ibyigwa hibanzwe kubufatanye mubucuruzi hagati y’imigabane yombi,ariko na none bihanangiriza abayobozi babanyagitugu bashaka kugundira ubuyobozi barimo perezida Paul Kagame w’uRwanda,Peter Nkuunziza w’Uburundi,Joseph Kabila uyoboye igihugu cya Congo-Kinshasa.

Iyi nama ikaba yariyo guha gasopo kubayobozi baba bifuza ko batava kubutegetsi,iyi nama ikaba ar’ugutanga abagabo kuko bazi neza ko,abayobozi b’Afrika batagira amatwi yo kumva,bose bamaze kwigira nka Mugabe Robrt wa Zimabwe,iyi ikaba ar’imwe mu nzira zokwereka abo bayobozi ko niba hagize uzibeshya guhindura itegeko nshinga,ntakabuza ko,igihugu cy’America kitazabura kumukura kubutegetsi byaba k ngufu,cyangwa ku neza.

Umugambi akaba ar’uguhindura izo za leta zasinyanye amasezerano n’Ubushinwa kugirango badakomeza kwiharira umutungo w’Afrika bonyine dore ko bumva ko bawufiteho uruhare bitewe n’imbaraga bafite kandi Africa ikaba itaragera kubwingenge busesuye bitewe nabayobozi bibisambo badakunda umugabane wabo,nubwo babihoza mukanwa nkaho harubabuza gushyira mubikorwa inshingano zabo.

America irushyuzwa n’igihugu cy’Ubushinwa Tiruyali icumi $10,kugez’ubu,America yananiwe kwishyura ayo madollar,kugez’ubwo ubushinwa bwasabye ko,bwahabwa kuyobora umuryango wabibumbye kuko ubukungu bwabo bugaragara ko bumaze kuzamuka kuburyo bushimishije kandi basabye ko,ifaranga ryabo bakoresha mu gihugu cyabo ryazasimbura idollar gukoreshwa kurwego mpunzamahanga.

Ngicyo ikiraje inshinga igihugu cy’America kubona hari igihugu cyatekereza gusimbura idollar nibura Atari n’Ipound cyangwa I’Euro,iyi migabane yombi Uburayi n’America bikaba bidakozwa icyo gitekerezo kubera ko bazi neza ko umugabane w’Asia wakongera gutegeka isi yose nk’uko byahoze mbere.

Ubwo rero urabe wumva birenge niwowe ubwirwa,usibye wanaburiwe ko,nuramuka ugerageje ugahirahira ko ngera kwiyamamaza ibyawe bizaba birangiye uzakubitwa n’inkuba itagira amazi ya yindi ujya ukubitisha inkoma mashyi zawe.

inyangenewseditor@gmail.com

Uburyarya mu nama yo kurandula fdlr.

Amakuru aturuka muri Angola mu murwa mukuru waho Luanda,aravuga yuko kuwa 15th kanama 2014,habereye inama yahuje ibihugu bihuriye mu muryango wa ICGLR uyobowe na perezida wicyo gihugu Eduardo dos santos ubereye perezida w’uwo muryango.


Amakuru aturuka ikigali aravuga yuko umukuru w’igihugu cy’uRwanda Paul Kaga yananiwe kujya muri iyo nama,agahitamo kohereza ministiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Louise Mushiki wabo,ngo muri iyi minsi ntabwo Kaga amerewe neza ngo kubera ikigali muri iki cyumweru gishize hasohotse ubuhanuzi butanzwe n’umwana w’imyaka 24 yamavuko.

Bivugwa ko ngo uwo mwana yanjyanywe mu iyerekwa nk’uko bisanzwe,ngo yabonye Umwami Yesu ari nawe wamutwaye mu iyerekwa maze ngo amubwira ko igihugu cy’Urwanda cyiyobowe na kagame kigiye guhura nakaga gakomeye cyane.

Aya makuru tugikurikirana kugirango tumenye neza ukuli kwayo,ngo yaba ariyo ntandaro yateye Paul kutajya munama nyuma yo kwemera ko,uwo mwana koko yabonekewe Atari propaganda cyangwa ngo byitwe ko arabanzi bigihugu bashaka guteza umuetakano mucye nk’uko fpr ikunze kubigira ikirego iyo ishaka gupfobya,cyangw akwica no kuburizamo ukuli kw’ivugwa.

Iyo ikaba impamvu nyamukuru yatumye umukuru w’igihug atajya mu nama kubera guhagarika umutima.Gusa na Mushikiwabo nawe ntabwo urugendo rwamuhiriye kuko yari yizeye ko,hafatwa imyanzuro yanyuma kuri fdlr,ariko,hemezwa yuko hazongera gukorwa indi nama mu kwezi kwa 10/2014 kugirango barebere hamwe uburyo hashyirwa mu bikorwa hagati ya fdlr na fpr kurangiza amakimbirane amaze imyaka irenze (20) mu ntambara mu gihugu cya Congo.

Mu gihe uRwanda wari rufite ikizere ko fdlr izarandurwa burundu nk’uko abyifuza kugirango bigaragare ko yakoze akazi kadasanzwe ndetse arusheho kugirirwa ikizere n’umukuru w’igihugu,ntabwo byamuhiriye kuko yari yiringiye ko amagambo yavugiwe mu nama yabereye muri America mu ntangiriro z’uku kwezi ko bihit bishyirwa mu bikorwa siko byagenze.

Ahubwo fdlr yongrewe igihe cyo gufata umwanzuro wo gutaha mu mahoro nta ntambara,byibukwe yuko fdlr isaba ko habaho imishyikirano,nubwo isa nkaho yagambaniwe,ariko ubanza fpr ibyo yifuza bitazashoboka,kuko kugeza magingo aya,ntabwo amahanga aribwo agiye gushyira imbaraga mu kibazo cya fdlr na fpr,ahubwo huzuyemo amacenga bitewe n’ubwicanyi leta ya Kigali ikomeje gukorera abatavuga rumwe nayo.

Abakulikirana politike yo mukarere k’ibiyaga bigari,baravuga yuko,nta byemezo by’inama nimwe bishobora guhindura umugambi wa fdlr kuko amahanga amaze kurambirwa fpr,kandi na none bakaba batanashaka fdlr,ariko kandi bakaba badashobora gufasha fpr kurandura fdlr kuko kagame yahita yigira akaraha kajya he!.

Amahanga arashaka nibura kureba ko,haboneka nibura ingabo zatuma fpr ica bugufi bityo ya cyenera amahanga iyasabaho ubufasha,kuko bari bamze kwigira indakoreka,nyamara iyo America biringiye ninayo igaruka ikanyura mujisho rya Tanzania guhangana n’uRwanda,kuki se,Obama yasuye Tanzania ntasure Urwanda?.

inyangenewseditor@gmail.com

Uburusiya bwasubije ababufatiye ibihano.

Uburusiya bwasubije ababufatiye ibihano

 Abafatiye ibihano Uburusiya ntibemerewe gushorayo ibifungurwa

Uburusiya bwafashe ingingo yo kwankira kwinjira hafi y’ibifungurwa vyose vyahora vyinjizwa mu gihugu biturutse i Buraya, Amerika n’ahandi.

Bwagize ivyo mu gusubiriza mu ndumane ivyo bihugu kubera ibihano ruhasha mu vy’ubutunzi vyafatiye Uburusiya kubera ikibazo ca Ukraine.

Umushikiranganji wa mbere w’Uburusiya, Dmitry Medvedev, yavuze ko Uburusiya butazemera ko hinjira inyama, amafi, ivyamwa, imboga hamwe n’ibihingurwa mu mata.

Ivyankiwe kwinjira ni ibizoba bivuye mu bihugu vy’ishirahamwe rya Buraya, leta zunze umwe za Amerika, Canada hamwe na Norvege, ikiringo kingana umwaka.

Uburusiya busanzwe butumiza hanze ivyo kurya birenga ica gatatu c’ivyo bukenera.

Umunyamakuru wa BBC yihweza ibijanye n’ubutunzi avuga ko Uburusiya buzokenera kurondera ahandi butumiza ibifungurwa, bizosubirira ibibujijwe kwinjira, ivyo navyo bikazotuma ibiciro biduga.

Uburiganya bw’Amahanga.

Nyuma y’imyaka (20);intambara yo mu bwoko bwa jenocide yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi,yahitanye abarenga milioni imwe nigice ubariyemo nabatwawe n’inzizu Nyabarongo,lake kivu,akagera,lake Victoria etc.


Mu minsi ishize amahanga yatangaje kumugaragaro ko,agiye gufatanya n’uRwanda,guhiga umuherwe Kabuga Feliciani,uyu munyemari yahizwe n’Urwanda igihe kinini ndetse byagiye bivugwa yuko,abayobozi bose bagiye bahagararira inzego z’ubuyobozi z’ubutasi bw’uRwanda ngo bagiye bahura na Kabuga F.Akabadahira umutungo utubutse kuburyo basigara bamukorera aho gukorera igihugu.

Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi bw’uRwanda,avuga yuko ngo,ibyo byose abayobozi b’izo nzego bagiye babiterwa ni uko Paul Kaga yagiye yigwizaho umutungo wenyine ntabibuke ngo amenyeko,aharabo bafatanije gusahura igihugu cy’Urwanda babohoje ku ngufu za gisirikare.

Amakuru agera ku inyangenewss.com,aravuga ko,umuherwe Kabuga,igihugu cyose ahungiyemo,ahita afasha police y’icyo gihugu,kuburyo nta gihugu cyakwifuza kumutanga,yewe kabona na America ubwayo bivugwa ko,urwego rw’ubutasi rwa C.I.A rutigeze rubura umuherwe Kabuga,ahubwo ko,baba bajijisha uRwanda kugirango kagame bamukinge agatambaro mu maso yibwire ko,barikumwe nawe.

Urugero twatanga rwahafi cyane n’uburyo America bwa mbere yasohoye itangazo ryo guhiga Kabuga,maze umwe mu bantu bari bazi aho yaraherereye mu gihugu cya Kenya,ahitwa Karen mu murwa mukuru wa Nairobi,mbere yuko bamugeraho uwo muntu waruyoboye izo ntasi za mahanga,yahise yicwa nizo ntasi yarajyanye kwereka aho Kabuga yihishe.

Biravugwa yuko Kabuga kugez’ubu ar’umwe mu bantu bafite umutungo utubutse muri bank y’isi yose!gusohora gusohora amwe mu matangazo,akaba baba bashaka ko,abahereza kuri uwo mutungo ubundi bakamwihorera,ntibishoboka ko,America yakwica Ussama Bin Radeni ngo bananirwe Kabuga Feliciani.

Ahubwo abakurikirana utuntu n’utundi baravuga ko,ar’inkinamico baba bikinira,ndetse na leta ya fpr ikabyungukiramo kuko ikomeje gufatira imitungo ye,uboshye ko ar’incike!Nyamara nk’uko padiri Thomas ahora yivugira ko ,ibihe bihora bisimburana iteka,uko niko byagendekeye abahutu nabatutsi bahora basimburana mu mateka y’impanga.

FPR rero ikwiye kwigishwa namateka kuburyo yareka kujya yihenura kuko amateka ahora yisubiramo,ejo uzabona ubwami busubiye ku ngoma kuko nibwo butahiwe,kuko za rep.zose zimaze kwimara agahinda zihora zisimburana arinako zica abanyagihugu.

inyangenewseditor@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar