Category Archives: Uncategorized

Umwami w’Urwanda yongeye kwima Ingoma,umwakagara bye!.

05.05.2014,njyanwa mu mwuka,nerekwa Umwami w’Urwanda,Kigeli wa v Ndahindurwa,yicaranye kumarembo n’umuhanuzi mukuru kunkinke z’amarembo,maze mbona abashinzwe umutekano baraje basaba Umwami ko,yakwitegura kuko urugrndo rwo kujya muburasira zuba bw’igihugu rwamaza gutungana.


 

Umukozi w’Imana Dr.Prophet Awol

Kuwa 05 Kamena 2014,Nerekwa umukozi w’Imana witwa Umuhanuzi mukuru mu gihugu cya Kenya Dr.Awol,arwanya cyane umunyapolitike w’ubwoko bwe Raila Odinga,maze ijwi ry’Uwiteka rirambwira ngo uwo muhanuzi imbere y’Uwiteka yahindutse umwicanyi kubera yuko yemera gusohoza inama za Baramu akavuma abo Uwiteka atavuze ngo bavumwe.

Umwami w’Urwanda.

Nabonaga arumugabo mure mure cyane ushobora kuba afite nka metero 2 nigice⅟2, z’ubure bure,nerekwa ko rubanda rwe rumutegereje nyuma yokubura Umwami n’Ubwami by’igihe kire kire,maze mbona ko ahumuriza abashizemo ibyiringiro basubiza agatima impembero,biringira yuko ingoma yabukunzi noneho koko igeze mu marembo yo mu irango.

Abakuru b’Ingabo.

Kuwa 10 Kamena 2014, Nerekwa abakuru b’Ingabo bahamagara ingabo ngo zijye kumurongo zihabwe amabwiriza y’Urugamba,mbona bateranira aho basanzwe nubundi bateranira,maze umukuru w’Ingabo zikirenga ataga amabwirizwa y’intambara igiye gutangira.

Mbona abakuru bingabo bategurirwa amafunguro kugirango bitegure urugamba bajye kumashana,ni uko nkiri muri iryo yerekwa numva ijwi rimbwira ngo m gihugu cya Kenya barashaka kwica umunyapolitike witwa Raila Odinga,nymara bazamwica bibwira yuko bakemuye ikibazo naho ntibazi yuko ahubwo ariho ibibazo bizaba bitangiye.Ibintu bizarushaho kuba bibi cyane kuburyo abanyakenya bizacuza impamvu yiryo yicwa ry’uwo munyapolitike uko niko Uwiteka avuze!.

Kuwa 11 Kamena 2014, Neretse inteko z’abanyarwanda zimanutse ziva kumusozi,aho bari barajyanywe kugeragezwa maze mbona igihe cy’igeragezwa kirangiye banuka bateranira munsi y’uwo musozi bambara imishanana imyenda y’ubukwe bwa kinyarwanda maze mbona bazengurutswe n’igicu cy’umweru Uwiteka abahe iruhuko ridashira kandi abahe ubungingo buhoraho.

Niba ushaka gukora comments urabanza ukaregisteringa email yawe,hanyuma ukabona gukora comments urahita ubona message yawe muri e-mail yawe ukore activation hanyuma ubone kuzajya uhora ukora utanga ibitekerezo byawe kunyandiko twandika.

Murakoze.

Ubwanditsi.

Umwami Kigeli yashyizeho akanama Gashinzwe kumenya icyo abanyarwanda batekereza k’Umwami wabo,nitahuka rye!.

Umwami Kigali wa V Ndahindurwa yashyizeho akanama kw’itariki 23 z’ukwezi kwa 10 mu 2011, akanama gafite inshingano zo gutegura itahuka rye n’iry’abanyarwanda bandi bari hanze y’igihugu.

Aka kanama ngo kagizwe n’abanyarwanda bari mu ngeri zose, mu moko yose kandi bavuye mu Rwanda no hanze yaho.

Umukarani w’umwami, Boniface Benzinge yabwiye BBC ko ako kanama kazakusanya ibitekerezo by’abanyarwanda bose babishatse, ibyo bitekerezo bikazashingirwaho mu gufata ingamba zo gutahuka.

Bwana Benzinge kandi yavuze ko ako kanama kazagira icyicaro i Washington muri Amerika ariko yanze gushyira amazina y’abakagize ku mugaragaro ngo kubera umutekano wabo.

Mu bushakashatsi ikinyamakuru inyangenews cyakoze,amakuru atugeraho,biravugwa yuko ako kanama kagizwe n’Abantu hagati y’abantu 8 na 12,abo nibo bagiye kwiga uburyo bwo kubaza rubanda rw’umwami icyo rutekereza.Biravugwa yuko hashyizweho umurongo wa telephone rubanda rw’Umwami icyo bifuza,ndetse hanashyizweho na e-mail rubanda rw’Umwami ruzajya rwandikiraho rutanga ibitekerezo byarwo.

Amakuru avuga yuko abagize ako kanama,arabanyarwanda bingeri zose zigize imbaga nyabutatu y’abanyarwanda,umunyamabanga wihariye w’Umwami bwana Boniface BENZINGE yakomeje avuga ko icyo abanyarwanda bazemeza aricyo Umwami azakora.

Amakuru aturuka ikigali,aravuga yuko ngo iyo nkuru ikimara gusohoka ngo leta ya Kigali yahise igira ikibazo gikomeye cyane,bivugwa yuko mu gitondo cyo kuwagatanu maneko mukuru wa NSS ngo yahise ahamagaza inama yahuriwemo na Gen.Jack Nziza na Col.Munyuza,Gen.Karenzi Karake,Col.Manuel Ndahiro,amakuru akomeza avuga yuko ngo bemeje yuko bagomba gukora ibishoboka byose bakamenya abantu bari ikigali bakorana n’Umwami kugirango babashe kubaca umutwe.

Ibyo biravugwa mu gihe,maneko zo hanze zo zatangiye gushakisha ababa bakekwa gukorana n’Umwami kugirango batange raport ikigali,maze bahabwe agatubutse kugirango bashakishe uburyo bakomeza ibikorwa by’iterabwoba.

Abakurikirana utuntu n’utundi,biravugwa ko iyi leta ya FPR n’umwakagara Umwami Ahabu Paul Kagame,bavuga yuko ngo ubu FPR n’umwakagara baba batorohewe ngo kubera ko urubanza rwa Gen.Kayumba Nyamwasa Faustini rugomba kurangira mu minsi ya vuba bishoboka!,maze igihugu cya Afrika yepfo cyigahita kirega Urwanda.Ngo kuko igihugu cy’Urwanda cyateje akaduruvayo mu gihe cy’umupira wisi yose.

Kurundi ruhande,raport yabafaransa nayo ikaba itaboroheye!Ngo perezida Kagame paul(Umwami Ahabu) ngo yakoze ibishoboka byose yegera perezida w’ubufaransa NIKOLAS Sarkozy ngo amwemerera ko bagabana zahabu yakuye muri kongo, kugirango amufashe mu gihe nki iki,kitamworoheye!,ngo ntasohore raporo yerekana ihanurwa ry’indege ,kuko aricyo cyateye genocide,s’icyo gusa yanamwemereye ko ibyo yifuza byose ko bakorana cyane cyane nko kujya gusahura igihugu cya kongo ngo yiteguye kubikora.

Amakuru dufite,avuga yuko ngo ubu ibintu bitoroshye,imitwe yatangiye gushyuha cyane,ngo kubera ko leta ya Kigali,kuruhande rumwe ihanganye na madame Ingabire Victoire,kurundi ruhande none,ihanganye n’urubanza rwa Gen.Kayumba Nyamwasa,kurundi ruhande nanone ihanganye na raporo y’Abafaransa,ibumoso naho imiryango idaharanira inyungu ikaba isaba loni ko yafasha igihugu cya congo gushyiraho urukiko rushinzwe gukurikirana abishe abakongomani muntambara imaze imyaka cumi 13.

Umuhoza Alice.

Umwami Kigeli niwe washatse ubwigenge”Independence.”

Umwai w’uRwanda Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa niwe washatse ubwigenge bw’uRwanda n’Uburundi nibwo babutanze maze ababiligi bavuga yuko batazabumuha kuko yari mubuhungiro nawe abasubiza yuko icyangombwa bazabuha rubanda rwe.Birababaje kumva abahutu bakomeje kwiyitirira ko aribo bashatse ubwigenge kandi atari bo icyo nikinyoma gikomeye mu banyarwanda.


Gusa bakomeje kuvomera mukiva kuko nabwa bwigenge bahoraga barata ko ari bo babushatse kandi atari bo,Umwakagara agiye kubukuraho kuko agiye gukoresha iyindi kamarampaka kugirango ibya kera bikurweho haze ibishya maze bajye bamuririmba ko ari we washakiye ubwigenge abanyarwanda kuko we yemera ko kwigisha aruguhozaho.

Umwakagara yashimuse inyangeNewss.com kubera gutinya amakuru dutangaza!

Ikinyamakuru inyangeNews nyuma yogutangaza amakuru ajyanye nihohoterwa LT.BEN Rutabana yakorewe niza magigiri z’umwakagara zahisemo gukora bubandi kumugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ububiligi akaba yarahagarariye urubyiruko muri Rwanda National Congress RNC umutwe utavuga rumwe na leta y’umwakagara.


 

Leta y’umwakagara yahise ikora ibishoboka byose yongera gushimuta ikinyamakuru inyangeNewss.com ibyo na byo bibaye nyuma yuko Nyiramongi arikumwe na wa mushumba wihene Jackson Nkurunziza abanyarwanda bemeza yuko kumwita umushumba w’Ihene yaba ahawe icyubahiro ko ahubwo akwiye kuba umushumba w’ingurube kuko arizo aberanye nazo kubera ibitutsi bye bijyanye nuwo mwanya we.

Tumaze igihe kirekire duhanganye bidasubirwaho na leta ya gatsiko kishyize kubutegetsi kakaba gakomeje gutegekesha abanyarwanda igitugu (Inkoni y’icyuma)”Nyirabiyoro” ndetse kubera igitugu cyabo,ndetse bamaze igihe badusaba ko twakwemera intorona y’inzu iri mu murwa mukuru wa Nairobi mu gihugu cya Kenya ngo byaba bitabaye uko babyifuza bagahitamo kuduca ibihanga cyangwa bagashimuta ikinyamakuru maze bakatuburizamo ariko bibagiwe ishuri twagiyemo tutagiye kwiga gutegekesha igitugu.

Kubera umwami wumunyamwaga utegeka uRwanda, rukaba rumaze kwikura mu nteko nyafurika yashinze urukiko rurengera ikiremwa muntu kumugabane w’Africa umugabane umaze imyaka utubahiriza uburenganzira bwa muntu

Igitugu cy’ubwami  bw’Abega kikaba cyemeza yuko leta yabo ikoresha igitugu ku buryo bugaragara bikaba bitaramenyekana niba umwakagara yaba azajya mu nama yo kurengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu izabera mu gihugu cya SUISSE bikaba bitaramenyekana niba bazitabira iyo nama

Kugeza magingo ay anta cyo baratangaza kuri iyo nama itegerejwe mu minsi iri mbere,gusa bikaba bigaragara yuko batazajya mur’iyo nama kuko batabona icyo bavuga ikindi bagenda se bitwa bande kandi bamaze kwemeza ko leta bayoboye idashyigikiye ko abaturage bayo bishyira bakizana aho bafite uburenganzira bwo kuyirega murukiko nyafurika bashyize ho umukono kumasezerano none bakaba bikuye muri ayo masezerano

Ahangaha INgabire akaba atsinze igitego kimwe umwakagara kubusa kuko isi yose imaze kubona ikinyoma cy’umwakagara akoresha abeshya amahanga yuko yubahiriza uburenganzira bwikiremwa muntu nyamara abyemera kumunwa byagera kubishyira mubikorwa akabihana

Kuba Ingabire atumye bava mu bihugu bigize urwo rukiko nikimenyetso simusiga ko leta igeze mu marembera kuko idashobora kwihanganira kuburana numuturage wayireze ikaba igaragaje ko bafite ubwoba bw’uko yazabatsinda bityo bakazahangana nawe mu matora ya 2017 aho bazaba badashobora kongera kumufunga cyangwa ngo bamwibe amajwi.

Umwakagara yaba agiye gusiga amateka yokwagura Urwagasabo!.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya 9 Kamena 2014 Yanditswe kuya 10-06-2014 Saa 06:06′ na IGIHE None kuwa mbere, tariki ya 9 Kamena 2014, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. 1.Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 14/5/2014, imaze kuyikorera ubugororangingo. 2.Inama y’Abaminisitiri yemejeigishushanyo-mbonera cy’imishinga iteza imbere ubukerarugendo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu. 3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba zorohereza abikorezi b’abanyarwanda gupigana mu rwego rw’ubwikorezi mpuzamahanga ku nzira z’ubutaka.


Amakuru aturuka mu murwa mukuru w’Iyerusalemu “Urwagasabo”aravuga yuko kuwa mbere Umwami wicyo gihugu Ahabu alias Kagame Paul,ko,yakoresheje inama yabaministiri akabwira abagize inama yabaministiri nyuma yogukora ubugorora ngingo,ko,Urwanda rwiyemeje kurwana intambara n’igihugu cya Tanzania.

Amakuru avuga ko,ngo yagiye kurangiza kuvuga ayo makuru y’intambara abaministiri bagera kuri (7);bose bamaze kuva mu bwiherero kubera ubwoba bw’ibyo bari bamaze kumva bijyanye n’intambara,ndetse amakuru avuga ko,ngo umwe mubaministiri ngo yavuze ko,Tanzania Atari Congo,bisobanuye ngo intambara ya Congo ntacyo yigeze ibabwira. Uyu mu ministiri watanze aya makuru utarashatse ko,amazina ye ashyirwa ahagaragara,yavuze ko,ngo bose bahise bagira ubwoba ariko kandi bakongera bakagira ubwoba bw’ubabwira ibigiye kuba kugihugu cyabo,ndetse ngo hari nuwavuze ko ngo noneho yemeye indagu za Nyirabiyoro na Magayane.

Umwakagara yabamenyesheje ko,iyi ntambara Atari we wenyine uzayirwana ngo usibye ko,nyine Urwanda rirwo ruri imbere muriyi ntambara,yababwiye ko Uganda na Kenya nabobamufashe mu mugongo nkuko basinyanye amasezerano yogutabarana cyane ko,Uganda n’Urwanda rubifitemo inyungu zo mukarere Tanzania ishaka kubabuza dore ko,yo iherereye kucyambu hamwe na Kenya.

Ubuhanuzi buvuga yuko Urwanda ruzarwana na Tanzania rukazafata intara zigera kuri (3);ndetse mu itangira ry’intambara,Urwanda ruzakubita Tanzania kunshoro ya (4);rukazasubizwa inyuma n’Uwiteka Imana ibyo bikaba biri mubihano Imana ishaka guhana igihugu cya Tanzania,hanyuma Tanzania ikazazana umuvuduko udasanzwe aho Urwanda ruzahinduka ubushingwe!

Ubuhanuzi buvuga ko,abatavuga rumwe n’Urwanda nabo bazaba bari inyuma ya Tanzania,tekereza rero iyo kagame aza kuba adafite abamurwanya mbese abanyarwanda bose bishyize hamwe,byaramahire agace ku Rwanda kari kuzahita kagarurwa ako kanya tugatangira kukagenzura,usibye ko nyine iby’Uwiteka yavuze bizabura gusohora gusa ni uko usanga iby’Ubuhanuzi bibuzabuza ntushobora kumenya uko bizajyenda n’ukubona bibaye.

Umwagara yaigenje ubanza noneho agiye gusiga amateka yokwagura urwagasabo kugirango Umwami w’Urwanda azayobore igihugu cyagutse nkuko Uwiteka yabivuze!,amakuru arangiza avuga yuko ngo abaminisitiri babuze ayo kunywa no gucira ndetse barimo bashakisha uburyo bahngisha imiryangoyabo ariko bagatinya ko umwakagara yazabagwa nabi kandi abe bibereye Iwashington.

Ushobora gutanga ibitekerezo byawe kuri comments page nyuma yoku registeringa hanyuma urabona message muri e-mail yawe ukore activation ubone gutanga ibitekerezo byawe.

Translate »
Skip to toolbar