Category Archives: Justice

Amerika Ifatiye Ibihano Ubushinwa

Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yemeje itegeko ry’ibihano ku Bushinwa kubera Hong Kong.

Lt Mutabazi avuga ko atigeze akorana na Kayumba Nyamwasa

Lt Joel Mutabazi yitabye urukiko ku munsi wa kabiri yikurikiranya, yahakanye ibyaha ashinjwa birimo kugirira nabi ubutegetsi afatanya na Kayumba Nyamwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Rwanda: Impaka Kuhafungiwe Col Byabagamba na Gen Rusagara

Col Tom Byabagamba na Gen. Frank Rusagara

Mu Rwanda, umucamanza mu rukiko rw’ubujurire yirinze kuvugira mu ruhame ibyo yabonye mu iperereza yakoze kuri gereza ifungiwemo Col Tom Byabagamba na Gen Frank Rusagara. Icyakora yasabye ababuranyi bombi kubijyaho impaka akazabihuza n’ibyo yabonye akabona gufata icyemezo.

Lt Joel Mutabazi warindaga Perezida w’u Rwanda avuga ko arwaye kandi afunze nabi


Joel Mutabazi mu iburanisha ryo mu 2014

Liyetona Joel Mutabazi wahoze mu mutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu cy’u Rwanda uyu munsi yagarutse mu rukiko rw’ubujurire ajuririra igihano yakatiwe mu 2014 cyo gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare.

Umwakagara yategetswe kurekura imfungwa zose za gisirikare zishinjwa ibyaha bya politike

Radiyo Ijwi ry’Amerika yamenye amakuru ko Lt. Joel Mutabazi wahoze ari mu itsinda ry’abasirikare barinda Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yaba agiye kugezwa imbere y’urukiko rw’ubujurire. We n’itsinda ry’abantu 15 baregwa ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi buriho. Mu mwaka wa 2014 urukiko rukuru rwa gisirikare rwamuhanishije gufungwa ubuzima bwe bwose. Ijwi ry’Amerika yasubije amaso inyuma ireba bimwe mu bikuru bikuru byaranze uru rubanza.

Skip to toolbar