Urukiko rukuru rwa Kenya rwashyigikiye itegeko rihana abahuza ibitsina b’igitsina kimwe


Bamwe mu mpirimbanyi zamagana iryo tegeko zashenguwe n’icyemezo cy’urukiko
Urukiko rukuru rwa Kenya rwanze icyifuzo cy’impirimbanyi zishaka ko hakurwaho itegeko ribuza imibonano mpuzabitsina ku bantu b’igitsina kimwe.

Abacamanza batatu bayobowe na Roselyne Aburili batesheje agaciro ibirego byuko iryo tegeko ryo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza rinyuranyije n’itegekonshinga ry’iki gihugu – itegekonshinga riteganya uburinganire, icyubahiro no kutavogera ubuzima bwite.
Itegeko mpanabyaha rya Kenya rihana nk’icyaha “ubumenyi ku mibonano mpuzabitsina inyuranyije na kamere” – ahanani byumvikana ko ari imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno hagati y’abagabo.
Umucamanza Roselyne yavuze ko iryo tegeko “ritanyuranya n’itegekonshinga”. Yavuze ko kwemera iyo mibonano “byacira inzira amashyirahamwe y’abakora imibonano mpuzabitsina b’igitsina kimwe”.
Nyuma yaho, yongeyeho ko “nta kimenyetso cy’ubuhanga bwa siyansi cyagaragaje ko abo bantu bavuka ari uko bameze”.
Muri Kenya, imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu b’igitsina kimwe ihanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 14.

Hanze y’icyumba cy’urukiko, hari abakristu bigaragambya
Ntibizwi neza niba aha muri Kenya hari abari bahanirwa gukora imibonano mpuzabitsina b’igitsina kimwe.
Ariko ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abakora imibonano mpuzabitsina b’igitsina kimwe muri Kenya ryari ryarasabye ko iryo tegeko rivanwaho, rivuga ko rituma habaho umwuka wo kwanga abahuza ibitsina b’igitsina kimwe.
Iryo tegeko rireba by’umwihariho abagabo, ariko impirimbanyi zivuga ko n’abagore n’abakobwa bahuza ibitsina hagati yabo ribagiraho ingaruka.
Ibihugu byinshi by’Afurika biracyakurikiza amategeko akaze ajyanye n’abahuza ibitsina b’igitsina kimwe, akenshi ayo mategeko akaba ari umurage wo mu gihe cy’ubukoloni.
Icyemezo cy’urukiko cyakiriwe gute?
Eric Gitari, umwe mu batanze ikirego, yasezeranyije ko bazajuririha icyo cyemezo cy’urukiko avuga ko “kibogamye cyane”.
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu nayo yanenze icyo cyemezo.
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya rivuga ko icyemezo cy’urukiko “gishyiraho itegeko ryo kwanga abahuza ibitsina b’igitsina kimwe cyimakaza umuco wa gikoloni w’iheza, ivangura n’urugomo kuri banyamucye”.
Ariko imibonano mpuzabitsina hagati y’ab’igitsina kimwe isanzwe ari ikibazo kitavugwaho rumwe muri Kenya, ndetse benshi bashyigikiye icyo cemezo cy’urukiko.
Hanze y’icyumba cy’urukiko, Musenyeri Alfred Rotish wo muri Kiliziya Gatolika yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Ntidushobora kuba indi Sodoma na Gomora”.
Myinshi mu miryango y’abakrisitu n’abayisilamu ishyigikiye iri tegeko, ndetse umushinjacyaha mukuru wa Kenya yari yashyigikiye ko imibonano mpuzabitsina y’ab’igitsina kimwe ikomeza gufatwa nk’icyaha.
Ikirego kuri iri tegeko cyari cyatanzwe mu mwaka wa 2016 n’impirimbanyi ziharanira uburenganzira bw’abahuza ibitsina b’igitsina kimwe.
Bavugaga ko leta itarebwa n’ibyo gushyiraho amategeko agenga gukundana kw’abantu.
Mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize wa 2018 ni bwo ikirego cyabo cyatangiye kuburanishwa. Ku ikubitiro, umwanzuro w’urukiko wari witezwe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka – ariko uza gutinzwa kugeza ku munsi w’ejo ku wa gatanu.
Skip to toolbar