Tabitha Gwiza yafunguye channel nshya ya makuru yo kumuhanda!!!
Dushingiye kumakuru yatangajwe na Tabitha Gwiza yafunguye iyindi channel ye yihariye yitwa Tabby G bigaragara yuko radio iteme atazajya ayivugiraho cyane cyangwa ngo ayikorereho kenshi. Habanje Jean Paul Turayishimye wayivuyeho afungura Africa daily updates ubu imaze gushora imizi cyane.
Aha ngaha umuntu ya kwibaza niba RAC urunana yaba iri mu marembera isenyuka? Ikindi umuntu ya kwibaza haba harimo ikibazo cya cash zo kuri YOUTUBE wenda akaba arizo baba barimo gupfa!!?
Radio iteme isigaranye Kamana Achille sinzi niba azajya ayivugiraho wenyine ngo bizashoboke. Ariko igisubizo cyoroshye gihari ni uko hashize imyaka (4) radio iteme yaraciriweho iteka mu butabera bw’Uwiteka Imana Nyiringabo. Kandi ngirango muribuka aho Ubuhanuzi bwavuze yuko «Jean Paul Turayishimye» ari we uzaba uwa mbere kuva kuri radio iteme. Aho bwavuze ko mu mvugo y’Ubuhanuzi ko imodoka JP yatwaraga (ubuyobozi) bwa radio iteme azayisiga iruhande rw ’umugezi hagati y’imisozi.
Tubahaye ikaze mu isi yo kwigenga buri muntu arya utwo yaruhiye nta gutegereza views za bandi kugirango mugabane.
Reka tubwire umuvandimwe Tabitha G ko tumukurikira cyane 5/5, turagushyigikiye mu isi y’ubwisanzura.
Isi yabaye mbi ibintu byarakomeye abatari bube maso cyane bashobora kuzisanga murutumva ingoma, ariko kubazirikana cyane bashobora kugira umugisha w’Imana bakagubwa neza.
Twasabaga yuko mu dusobanurira niba RAC urunana ibyayo byararangiye kugirango tumenye ikindi cyerekezo twafata niba dusubira muri RNC cyangwa niba twinjira mu bwami bwa YUHI VI, cyangwa niba twinjira mu bwami bw’Uwiteka Imana Nyiringabo.
RNC na RAC byombi byaciriweho iteka hamwe na bakunzi babo. Ariko kandi kuzivamo ubanza bidahagije kuko kugendana umwambi mu bitugu urumva ko udashobora kugenda urugendo runini kubera umwambi wo mu bitugu birumvikana ko uzageraho ukaruha ukagwa isari utari wagera aho wagombaga kugera.
egretnewseditor@gmail.com














