Kuba Col.Willy Ngoma abega bamurasiye kurugamba bya mbabaje n’ubwo tutaziranye!!!
Col.Willy Ngoma ashobora kuba yarashwe na RDF
Umwaka ushize wa 2025 Col.Willy Ngoma yarafunzwe amara igihe atagaragara nyuma yuko bakuyemo Bukavu bayigarurira ikajya mu maboko ya M23. Hamwe na bagenzi ba harimo na LT. Col baje gufungirwa Igoma bazira kuba bataratanze report ya mabuye ya gaciro basahuye byaje kubaviramo gufungwa igihe kigera ku mezi (2) RDF na AFC/M23 babonye amakuru akomeje gucicikana za nkoranyambaga bahitamo kubarekura kuko hari hatangiye kwinjiramo uruntu runtu rwa Masisi na Rucuro bituma abega babonako bishobora gutuma intambara isubira inyuma bahitamo ku barekura.
Nyuma yo gufungurwa bakomeje umurimo wabo wa gisirikare cyane yuko hari na gahunda yo kujya gufata Uvira, bituma ba barekura kuko Col.Willy Ngoma n’umwe mu barwanyi bakomeye ba M23.
Ariko ubu bubaye ubwa kabiri bamubika n’umwaka ushize baramubitse ko yapfuye nyuma yaje kuboneka muri Bukavu avuga ko ngo Leta ya Kinshasa bari baramubitse ko yapfuye. Ariko icyo gihe nta bwo byanditse mu binyamakuru by’amahanga usibye ibinyamakuru bya Kinshasa.
Mu mategeko y’intambara uhereye kuri major-general bemerewe kwibikaho ibyo banyaze mu imirwano. Ikibazo cy’abega urwana bo basahura wanagerageza nawe kugira icyo wibikaho bakaguca igihanga.
Tekereza igihugu nka DRCongo kuba intambara ishobora kurangira uyiguyemo nta na kantu byibuze wabashije guha umuryango wawe. Kuko iyo umaze gupfa nta numwe uba akwitayeho.
Uyu muco wahindutse ingeso aho Umwakagara Paul Kagame ashora abana b’abanyarwanda mu intambara bakarwana ari we barwanira intambara yarangira iminyago yose agashyira kumufuka we abarwanye intambara bagahira amapeti nk’aho ashyirwa mu gifu!
egretnewseditor@gmail.com














