Ibyo utinya nibyo bizakugeraho

Sept 2,2015 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo yabakiranutsi, mbona inzu ikorerwamo ubucuruzi, ko iyo nzu, imaze gusaza kandi yahengamye ibikuta byayo, ndetse wabonaga amabati nayo agiye gukurwaho n’umuyaga kuko imvura yarikubye ibicu bimaze gutanda hose mu kirere cyo hejuru ya gakondo yabakiranutsi.

Nuko mbona umugabo umwe twari kumwe ntabashije kumenya uwari we, maze arambwira ati, mwana w’umuntu, wabwiye abacuruzi barimo gucururiza muri iriya nzu, (igihugu) ko iriya nzu igiye kubagwira? Kandi ko imvura ikubye igiye kugwa! Kuko ikigaragara ni uko iriya mvura niramuka igeze hasi, nta bwo iribusige iriya nzu itaguye kuko yarahengamye hasigaye gato gusa ngo haboneke impamvu yatuma igwa ahasigaye igahita igera hasi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Mpagarara kuruhande rw’iyo nzu twarebaga uko abantu binjira muriyo inzu, bakongera bagasohoka kuko byari urujya nuruza. Nuko ngerageza kubwira abantu binjiraga ko iyo nzu, igiye kugwa kubera hari hakubye imvura y’umuhindo ivanzemo n’umuyaga mwinshi wabonaga ko ibicu kiremereye ariko abantu bamfataga nk’ umusazi nta numwe wabashije kunyumva.
Icyantagaje! Ni uko hari abarebaga ko iyo nzu koko igiye kugwa, ariko bakanga bakayinjiramo bavuga ngo, nta bwo bari butindemo. Igihe cyaje kugera ya nzu iza kugwa abantu bose bari muri inzu y’ubucuruzi bashiriramo uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Umwakagara agiye kwiyegereza abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu, kugirango yifatikanye nabo kuko igihe cye cyo guhangana na batavga rumwe nawe cyageze kandi n’igihe gikomeye cyane nawe arabizi ko atazakinesha.

None yigiriye inama yo gusimbuza “abacika cumu abahutu, numva aravuze ngo abacika cumu narabakoresheje none igihe cyabo cyararangiye.” ubu ngiye gukoresha abahutu kuko badafite epfo na ruguru byanze bikunze bazemera ko mba koresha kuko nabo bakeneye ubutegetsi aho kugirango intebe yabukunzi isubiranwe n’abanyiginya.

Nuko ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Umwakagara Paul Kagame araruhira ubusa nk’umusambanyi ukoresha gapote, kuko igihe cye cyararangiye nta bwo imigambi ye izamuhira kuko bidashoboka ko imigambi y’umwana w’umuntu isimbura imigambi y’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Translate »
Skip to toolbar