Ntibajya bemera, barwana urwandanze!

 

June 16 ,2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, itegereze urebe kure yawe gato, maze umbwire icyo ubonye, nditegereza mbona amakipe y’umupira arimo gukina, ikipe ya mbere yari iyo igihugu cya Kenya, iyindi yari iyo mu rwagasabo, nuko barakina. Ikipe ya Kenya ibanza gutsinda umukino igice cya mbere, maze ikipe yurwagasabo nayo iza gutsinda igitego, mu gice cya kabiri bita (half time).

Ijambo ry’Uwiteka Uhoraho Nyiringabo rinzaho rirambaza riti, mwana w’umuntu, wabonye iki? Ndasubiza nti nabonye amakipe [2] akina amacenga! Arambwira ati, yeee! Ayo macenga niyo agiye kubakoraho, kuko kubeshya cyane bisenya urugo, dore igihugu cya Kenya nicyo kizabanza gukina amacenga hanyuma kibone gusenyuka uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, hanyuma uRwanda ni rwo ruzakurikiraho, dore ko bakunda amacenga cyane kuruta Kenya, kuko bibwira ko ariho harimo agakiza, nyamara ibyabo bizaba birangiye.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, iki nicyo kimenyetso cyibyo nkubwiye, icyo gihe ubutegetsi bw’abega, (umwanzi wabakiranutsi) nubona yemeje itegeko (signature favored gays and lesibians) “itegeko ryo gushakana kw’abahuje ibitsina.” Uzamenyeko amacenga y’Umwakagara igihe cyayo kirangiye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

igice cya (10) cy’Ubuhanuzi

egretnewseditor@gmail.com 

Skip to toolbar