Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona
June 18,2015 ijambo ry” Uwiteka rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu dore FARG igiye gufunga imiryango yayo bagiye kwirukana abacunga mutungo bayo bagera kuri (13) kugirango haburizwemo ibimenyetso by’umutungo wayo wanyerejwe mu buryo bw’ubujura. Ibyo birajyana no gufunga icyo kigo hamwe no gufunga abacungamari bacyo kugirango ubujura bwakozwe n’umwakagara bwitirirwe abacika cumu ko bacunze umutungo wicyo kigo nabi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ariko umugambi nyirizina nugusenya icyo kigo kuko abacika cumu nta cyo bakibatezeho, ibyo bari babatezeho kwari ukubakoresha muri politikeyikinyoma, none ikinyoma cya RPF, kuva cyajya ahagaragara abacika cumu bitandukanije na Leta ndetse nta bwo bagifatwa nka bacitse ku icumu kuko uwo baganyiraga niwe wabateye kuba imfumbyi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, dore hari umwuka mubi hagati ya Leta y’abega na bacika cumu kuko ukuri kuva kwajya ahagaragara, bisanze uwo baririra ariwe wabahekuye kugirango abashe kugera kubutegetsi, none burira abacika cumu ubabwire uti, muririwe ntimuraye uwabishobora yakuramo ake karenge hakiri kare kuko umwakagara yamaze kunonza umugambi wo kubarimbura uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, uwaba umunyabwenge akwiye kwigengesere muri iki gihe kuko ari igihe kibi cyane kuri bo, kuko umwanzi wabo abarakariye cyane nyuma yahoo bemereye ko ibyatangajwe bigashyirwa ahabona byafashweho ukuri kandi n’ubundi uko niko kuri, ibintu birakomeye cyane muri gakondo yabakiranutsi birinde cyane kuko umwanzi yamaze kubagambanira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uburire abo bacika cumu, ni mubona icyo kigo gifunze imiryango, icyo kizababere ikimenyetso cy’irimbuka ryanyu, uzaba atarakuramo ake karenge, azatangire kwiyeza kugirango nibura atazabura ubugingo bwe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga!
Nuko nkimara guhabwa ubu butumwa, numva ncitse intege cyane nyuma yo kumva ko bene data twasize muri gakondo bamaze kugambanirwa n’Umwami Ahabu Paul Kagame afatanije na Jezebel Nyiramongi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
igice cya (10) cy’Ubuhanuzi