Nta bwo byatunguranye kuko yari gahunda y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo!
May 20 ,2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore muri gakondo yabakiranutsi hagiye gutera inzara ni nyota byijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bitigeze kubaho bibaho mu rwagasabo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, nta bwo ari inzara ni nyota byijambo ry’Imana gusa, ahubwo hazabaho ni icyorezo cy’ inzara ni nyota bisanzwe, gitewe n’Uwiteka kugirango abaturage barusheho kuzinukwa umwakagara kuko igihe cyo kwicara ku ntebe yabukunzi kirangiye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore bazifuza umugati nyamara aho bazajya gusaba umutobe n’umugati, ntabwo abaturanyi bazawubaha kuko uzaba ugurishwa, nyamara nta feza bazaba bafite zo kugura uwo mutobe n’uwo mugati uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore igihe kireje ubwo ugiye ku nkorera umurimo, ariko kandi mfite abakozi nzakoresha mu gihe cya gakondo yabakiranutsi utazemera gukorana nawe sinzabana nawe, kandi azakorwa nisoni umwuka wanjye ntabwo ubana nawe uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyertekwa mbona Umuhanuzi mukuru ajyanwa kumusozi mure mure ugera kubicu, maze umwanzi araza aramugerageza amubwira ko akwiye gusimbuka uwo musozi kugirango abashe kugera mugikombe cy’abakiranutsi, Umuhanuzi mukuru mbona arungurutse hasi abona ko ari hare hare cyane kandi ko adafite amababa yo kuguruka, n’uko Malaika w’Imana araza aramubwira ati, nti wumvira iryo jwi rikubwira gusimbuka kuko umwanzi amaze gushegeshwa n’imbaraga z’Ubuhanuzi aragirango yangize imirimo y’Uwiteka ikuri imbere maze mbona Umuhanuzi mukuru asubiye inyuma amanuka wa musozi umwanzi atsindwa gutyo!
NB: Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu, Uwiteka aravuze ngo, uhereye none, ntihazagire umuntu ukuzaho gusengerwa cyangwa guhanurirwa, afite amaboko ya mara masa, kuko bizababera umuvumo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga!
igice cya (9) cy’Ubuhanuzi