Ubuhanuzi ni ntavuguruzwa!

Ubuhanuzi bwavuze ko Umwakagara yangiye komisiyo ya matora gushyira umunyepolitike SHIMA DIANE RWIGARA niko byagenze! Ubuhanuzi bwavuze kandi ko umwana w’umwega America yamuhamagaye imwihanangiriza kudahirahira ngo akure SHIMA DIANE RWIGARA kurutonde rw’abaziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Byageze aho umwana w’umwega yaracecetse kugeza kumunota wa nyuma, komisiyo ishinzwe amatora mu Rwanda iribiwiriza ikura kurutonde DIANE SHIMA RWIGARA wari wujuje ibisabwa byose kugirango ashobore kwiyamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu. Iki ni kimenyetso kigaragaza yuko Umwakagara atinya DIANE RWIGARA kuko ashobora kumutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ariko Umwakagara mu mwaka wa 2012 ari mu gihugu cy’Ububiligi yabivuze neza cyane, yavuze ko we atemera demokarasi, kandi ko abashaka kumukura ku butegetsi badashobora kubona inzira haba muri demokarasi cyangwa haba mu ntambara ngo kuko amayira yose ya yafunze!

Niba rero inzira zose za demokarasi mu Rwanda zifunze, ndetse na bagerageje kuzifungura bagafungwa, bazigenda gute? Abanyarwanda ni ki bakora kugirango babeho mu buzima bwa politike idashingiye ku gitugu? Abyapolitike barafunze abandi bari mu kato, abanyamakuru bashiriye ikuzimu abandi bashiriye muri gereza, nta munyarwanda ukopfora ngo agire icyo avuga.

Reka twifashishe professor Bwenge wigisha muri Kaminuza ya King Edward mu Bwongereza agire icyo abwira abanyarwanda:

Egret News: twagirango tukubaza professor Bwenge wowe mu gushishoza kwawe ubona uRwanda rw’ejo hazaza ndetse na magingo aya abanyarwanda baziyambura umwambaro w’igitugu bigenze gute? Kuki Kagame yanze ko SHIMA DIANE RWIGARA yiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu?

Bwenge: ubuzima bw’abanyarwanda bw’ejo hazaza buri mu maboko y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kuko abanyarwanda ubwabo bananiwe gushyira hamwe kugirango babashe guhangana ni kibazo cy’ubutegetsi bw’igitugu. Umwambaro abanyarwanda bambitswe n’ubutegetsi buriho kuzawimbura bizabahenda kuko impinduka irahenda cyane kandi ishobora no gusenya ibyo bubitse iyo itanyuze mu nzira za demokarasi. Iyo inzira za demokarasi zinaniranye hitabazwa amahanga kuba yafatira ibihano ubutegetsi buriho kugirango bwemere imishyikirano cyane abaterankunga bafasha ubutegetsi bwa Kigali.

Kuba batashyize SHIMA DIANE RWIGARA rwa bagomba kwiyamamaza ni uko baramutse bamushyizeho kimwe nundi wese wagira ayo mahirwe yaba yemewe muri politike nyarwanda no mu buzima bw’igihugu bushobora kugira ijambo mu banyarwanda. Sibyo gusa Kagame aratinya yuko aramutse yemeye ko SHIMA DIANE RWIGARA yemererwa kwiyamamaza byamworohera gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho kandi nta kuntu baryanga mu gihe uwarishinze yamaze kwemerwa gukorera politike ye mu gihugu.

Igisubizo cy’abanyarwanda mu gukuraho ubutegetsi bwa Kagame n’abanyarwanda bashobora gufatanya n’abanyamahanga hagakoreshwa uburyo bwose bushoboka yaba intambara cyangwa ubundi buryo bwose bwakorohera abanyarwanda kumukuraho kugirango abanyarwanda babone amahoro mu gihugu cyabo.

Bitari ibyo bazamureke ategeke ubuziraherezo azavaho hajyaho umwana we nk’uko bimeze muri Korea yaruguru. Ariko Ntekereza ko abamushyizeho banafite uruhare runini rwo kumukuraho kuko ntabwo yapfuye kujya ku butegetsi gusa adafite ababimufashijemo.

Egret News: ariko ngirango Ubuhanuzi bwatanze icyerekezo cyo gukuraho Umwakagara n’ubwo abantu bashaka Kwirengagiza bibwira ko ahari bashobora kunyura izindi nzira zitari izo Ubuhanuzi bwavuze bakaba bamukura ku butegetsi, nyamara bisa naho bidashoboka kuko bwaciye iteka ku buryo n’America ubwayo idafite ubushobozi bwo kuvuguruza icyo imanza zitabera zaciriyeho iteka hamwe nihame ry’Ubuhanuzi. Professor ubanza ibyo mvuze twaba tubyemeranyaho niba ntibeshye!?

Bwenge: uretse nibyo uvuze, ahubwo hari naho nabonye mu Buhanuzi bwategetse ko nyuma yo gukuraho Kagame ngo nuzaba ashaka kuyobora igihugu agomba gushaka Umwami Kigeli Ndoli mbere yuko Kagame akurwa ku ngoma. Niba rero ijuru ryarategetse gutyo ikibazo kirihehe kuko abantu batubaha ibyo Imana ishaka kugirango babashe kugera ku byo bifuza? Urabona jyewe ndi hafi kugera mu za bukuru ngo mbe nta kibasha kuba nakorera Leta cyangwa ngo njye muri politike Usibyeko yo umuntu ya yijyamo haramutse habonetse icyerekezo cyiza ariko magingo aya nta kiraboneka ku buryo umuntu yafata icyemezo.

Abantu ni batisubiraho bizabafata igihe kitari gitoya ku buryo baziga barakataje igihe kitazagaruka.

Egret News: ariko ubundi kuki abantu usanga bivugisha ko bubaha Uwiteka Imana Nyiringabo, byagera aho abasaba gukora ubushake bwe bakinangira imitima n’ukuberiki? Mu myaka yashize ndibuka neza ukuntu wasangaga baseka aba Israel ngo ukuntu bagiye binangira imitima ntibemere kugendana n’Imana, none ababivugaga ubungubu nibo ba mbere barwanya Ubuhanuzi nimanza zitabera.

Bwenge: Yewe wa mugani ikinyoma cyakubitiwe ahareba inzega, jye nabanje gutekereza ko, abanyamadini (Synagogues Leaders) ari bo bazafata iya mbere gushyigikira Ubuhanuzi nimanza zitabera, ariko natangajwe ni uko aribo babaye aba mbere mukurwanya imanza zitabera hamwe n’Ubuhanuzi!!? Hari abantu twari inshuti bigeze kwindikira Umuhanuzi mu myaka ya 2014 bari abanyepolitike icyo gihe nabaga muri Belgium nari ntaraza hano England banditse (6) pages bandikira Umuhanuzi bamusaba ko akwiye kureka politike akajya yibanda ku bya madini gusa. Icyo gihe byanyeretse ko burya koko abantu batinya gahunda zagaragayemo Imana kubera byinshi bakora babikorera mu mwijima uvanzemo ni binyoma byinshi cyane!

Egret News: Professor reka tubashimire kuba mwitanze kuza mukiganiro byibuze mwadufashije gusubiza bimwe mu bibazo twibazaga ndetse twibwira yuko hari na bandi bashobora kuba bibaza nk’ibyo twibazaga turibwira ko babinye ibisubizo by’ibyo babazaga murakoze cyane mugire weekend nziza.

 egretnewseditor@gmail.com

Skip to toolbar