Ubwira bwiriza ubusa! Harakaharaka haina baraka!

June 7,2024 ibiro ntaramakuru byo mu (Heaven News Media Agency) biratangaza amakuru akurikira, (Azimio La Umoja One Kenya Coalition) iyobowe na RAILA ODINGA yahagaritse gahunda yo gutangaza ibyavuye mu matora rusange ay’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2022 kubera inyungu za politike. Bitewe na gahunda yo kwiyamamariza umwanya wa African Union Chairmanship AUC.

Ibiro byo mu ijuru (Heaven News Media Agency) bikomeza bivuga ko, bakoze inama ikarangira badafashe umwanzuro wuzuye,bivuze ko bazongera kurebera hamwe icyo amategeko ateganya murirusange hakurikijwe itegeko shinga RUTO yari kuba asigaje iminsi (7) bivuze ko Uhuru Kenyatta taliki ya (15) yari kuzahabwa ubutegetsi yari kuzamaraho amezi angana ni minsi (60) mukwezi kwa munani tukajya mu matora rusange.

Gukuraho RUTO mu gihe Raila Odinga ari mu kwiyamamariza umwanya wo kuyobora AUC bishobora gutuma haza kidobya akaba yatsindwa amatora yo kuyobora uwo Africa Union. Mu rwego rwo kwilinda iyo kidobya no kwanga ko RAILA ODINGA yabura byose nk’ingata imennye bitewe ni uko yamaze gutanga ubuyobozi bwa ODM ndetse arekura n’ubuyobozi bwa (Azimio La Umoja One Kenya Coalition). Ashobora kwisanga hagati nk’urulimi kandi adashobora guhindura ubuyobozi yakuye mu maboko ye ku bushake.

Muri politike hakora imibare nta bwo habamo gusiganwa n’igihe, kuko naramuka abuze umwanya wa Africa Union azakomeza gahunda ye yo kwiyamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu. Uko niko Ubuhanuzi bukora imibare mu gihe inkozi z’ikibi ziba zirekereje zishaka kuburizamo gahunda y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Leta ya KK regime iyobowe na Samuei William RUTO yashyizeho secretariat ibiro bishinzwe gahunda yo kwamamaza RAILA ODINGA kumwanya wa AUC iyobowe na prime minister and foreigner affair Musalia Mudavadi.

Ibyo mu gihe bilimo kuba mu ishyaka rya UDA rili ku butegetsi munda y’ingoma umuriro ulimo kwaka aho Ruto uyoboye igihugu ahanganye ni cyegera cye deputy president Rigathi Gachagua ku kibazo kijyanye ni myemerere ya Gachagua wemera manifesto ya «AZIMIO LA UMOJA ONE KENYA COALITION» ikubiyemo one man, one vote, one shilling, avuga ko mountain Kenya cyangwa central of Kenya intara (10) zo mu bwoko bw’Abakikuyu avugako akomokamo n’ubwo bamwe bemeza ko papa we yaba ari nyakwigendera Arap MOI avuga ko zigomba guhabwa budget nini kurusha izindi ntara (counties) ntoya zidafite umubare munini wabatora mu gihe cy’amatora rusange.

Deputy president Rigathi Gachagua kuva yaba icyegera cy’umukuru w’igihugu yakunze kumvikana avuganira ubwoko bw’Abakikuyu kugeza naho yahindutse deputy president wabakikuyu aho kuba deputy president abanyaKenya. Nta na rimwe mu mgambo ye yigeze avuga izindi ntara zidaherereye mountain Kenya region. Avuga ko mountain Kenya aliyo yatumye RUTO ajya ku butegetsi, bityo agasaba RUTO guha izo ntara ingengo y’imali itubutse kurusha izindi ntara mu gihe icyo kifuzo kitari mu itegeko nshinga byari mu nteguro y’umushinga wa BBI yaje kwemezwa mu biganiro bya politike byiswe NADCO report byaje kwemezwa n’inteko zombi zishinzwe amategeko.

Hasigaye amezi (6) amatora ya AUC akaba hakamenyekana uwatsinze amatora y’umukuru w’Africa. Ni mu gihe MUSA FAKI azatanga ubuyobozi bwa AUC mukwezi kwa kabili umwaka utaha wa 2025.Bitewe ni uko gahunda yo gutangaza ibyavuye mu matora yabaye 2022 itari mu itegekoshinga, bibaye bisubitswe ku nyungu za politike nta tegeko ryaba ryishwe kugirango nihabura Addis Ababa hazaboneke Nairobi. (Always politics is about calculation mathematics).

egretnewseditor@gmail.com

Skip to toolbar