Guceceka s’ubugwari, ahubwo har’igihe biba ar’umutego kumwanzi wawe!!!

Amatora agiye kuba mu Rwanda ku nshuro ya kane azahita agaragaza ishusho nyayo y’icyerekezo cy’ingoma y’abega na Kagame.Azerekana neza icyo bagamije kugeraho ku buryo buri munyarwanda wese ashobora kuzafata icyemezo cy’ubuzima bwe. Bizatanga ishusho y’uRwanda rw’ejo hazaza niba aramahoro cyangwa niba ar’intambara. Umuntu nta kizere yagirira ubutegetsi bw’Umwakagara kuko yivugiye yuko we adacana uwaka na demokarasi, byumvikana neza yuko abibwira yuko bashobora gukora politike mu gihugu cyabo cy’uRwanda baba bibeshya cyane!!!

Byashoboka ko aya matora cyaba ari cyo kizamini cya nyuma cy’Umwakagara mu gukora politike y’igitugu itakijyanye n’igihe. Ariko na byo bizaterwa na gahunda abanyarwanda uko babibona niba bazakomeza kuba ndiyo bwana, cyangwa niba Bazashaka uko bakwiyambura umwambaro w’igitugu bambitswe na rupfu/rpf.

Nibigaragara yuko abanyarwanda barushye bifuza uwabaruhura, ariko bisaba yuko habaho ibimenyetso byose bifatika bigaragaza yuko fupfu/rpf n’Umwakagara bagomeye abanyarwanda n’uRwanda bakababuza umudendezo n’amahoro birambye, kugirango hazabone gufatwa icyemezo bidasubirwaho.

Byanashoboka ko, amatora Umwakagara agiye gukora nawe atayizeye neza, bitewe ni uko arushye mu mutwe nk’uko yabyivugiye, bityo bikaba ar’ukubura amahitamo agapfa kubikora kuko ari nta kundi yabigenza, kugirango arebe yuko bwacya kabili bitewe n’uko abakabaye bamurwanya basa naho bacishije macye kugirango bamutege umutego atazashobora gusimbuka.

Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yashyizweho igihe ntarengwa, cyo kwihanganira Umwakagara. Nyamara icyo gihe ni kigera, azatungurwa no kumva ibihe bihindutse ibyo yibwiraga byose bihinduke ubusa. Icyo gihe azifuza gushyikirana kandi yarivugiye yuko adashobora gushyikirana na batavuga rumwe nawe (harya baba baravuga ibiki?) ayo namwe mu magambo ye yivugiye.

Abanyarwanda babahanga baravuze ngo “uko uzaba ntaho kujya” burya iminsi iragutegereza wowe ukibwira ko haraho yagiye, nyamara ibi yihishe mu bubiko bwayo muri (stock) igutegereje idashaka kwigaragaza ngo itagutera umutima mubi kandi igihe kitaragera.

Cyaretse Umwakagara aramutse agize amahirwe agapfa urupfu rusanzwe rw’ikirago, ariko bitinde bishyire cyera naramuka adapfuye urwikirago ibyo yakoze byose azabibazwa. Kandi siwe wenyine uzabibazwa, kuko agatsiko kose kazabazwa ibyo bakoreye abanyarwanda babica urupfu na gashinyaguro. Uyumunsi barya umugati bagasomeza na mata avanzemo na maraso ya banyarwanda, ariko icyo gihe ni kigera ibyo bariye byose nta bwo bazabyibuka, kuko inda ishima icyo uyihaye uwo munsi ibyejo nta bwo ijya ibyibuka.

Sibo bazaba babaye abambere bazaba basize umurage mubi wa bana babo, kuko ubutegetsi iyo utabwitondeye Wibwirako ubukoresha gusiga abantu imyanda ukabahindanya, ariko igihe kiragera ya myanda yose wabahindanije ikakugarukaho iyo utabyitondeye. Iyo itakugarutseho bitewe ni uko bwaguhitanye (ubutegetsi) bigira ingaruka kubo mwakoranaga bari bagushyigikiye.

Abantu bashiraho, ariko igihugu gihoraho iteka ryose! Naho amateka ashobora guhinduka bakaba bagifatanya ni kindi gihugu bwa butaka na bantu bahatuye nta bwo bahinduka cyeretse haramutse habayeho igurishwa rya bantu bakabakura ku butaka bwabo babagurisha mu bindi bihugu, ariko na bwo amateka nta bwo ahinduka.

Ubutegetsi bwa Gerigoire Kayibanda amaze kugera ku butegetsi abushyizweho n’Ababiligi bashenye ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegeko shinga (constitutional monarch). Ababiligi hamwe n’Abahutu bo mu nduga (Gitarama) bibwiye yuko barangije gahunda yabo kuko abahutu ari benshi bazajya batora republika itemewe na mategeko kugeza ubuzira herezo.

Ariko nta bwo byatinze, kuko nyuma y’imyaka (10) gusa, Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yaberetse ko bibeshye cyane; maze umwana w’umukiga ahindura ibintu. Abafaransa bafashije ikinani gutembagaza ubutegetsi bwariho, barageraje ku buryo byibuze ikinani Habyarimana Juvenali yategetse imyaka (21). Abakiga bamaze gufata ubutegetsi, bishe abanyenduga bakomoka I gitarama abagera kuri (500) b’abanyepolitike bahasiga ubuzima. Byibukwe ko muriyo ntambara ari nta mututsi waruyilimo. Uko niko amateka abitubwira. Ariko ntibabuze kubica abandi babatera ubwoba kugirango bahunge babambure utwabo.

Amateka yo myaka (30) akomeza atubwira ko mu w’1990 havutse umutwe wa politike witwaga rpf waje guhindurirwa izina kubera guhitana abanyarwanda benshi witwa rupfu/rpf waharaniraga abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bari baraheze ishyanga imyaka (35) ko batahuka. Bateye igihugu bagifata ar’uko babanje guhitana ikinani Habyarimana wari yemeye ko basangira ubutegetsi.

Ariko kubera ubusambo bwa rupfu/fpr baranga baramuhitana batangiza jenoside yahitanye abatutsi bene wabo ari nabo balimo gucuruza uyumunsi bavuga ko ngo abahutu bahitanye abatutsi bagera kuri millioni imwe ni gice. Bamaze kubona ko abacitse ku cumu rya genocide banze ikinyoma cya rupfu/rpf kubera kubacuruza bahise bagabanya umubare bavuga ko hapfuye ibihumbi 800,000 by’abatutsi mu mwaka w’1994 muri genocide yitwaga ko yakorewe abatutsi yaje guhindurirwa akazina yitwa genocide yakorewe mu Rwanda.

Bicyekwa ko abacika cumu baba ari bo basabye UN n’ibihugu by’amahanga guhindura izina rya genocide yakorewe abatutai nyuma yo kubona ubutegetsi bwa rupfu/rpf bukomeje gukoresha iryo zina nk’iturufu ya politike. Iki gitekerezo cyashyigikiwe na US ndetse na UK ibihugu nterankunga kuri Leta ya Kigali. Twibutse ko urukiko rwa TIPR rwashyiriwe uRwanda kurangiza imanza za genocide ruherutse gutangaza ko rwarangije imanza za genocide zose zabaye mu w’1994.

Niyihe garanti agatsiko ka rupfu/rpf kari ku butegetsi kakwizeza abayoboke babo ko umukino mushya wa politike ugiye gutangira nyuma yuko imanza za genocide zaburanishwaga n’amahanga zirangiye yuko noneho uwo mukino bazawutsinda? Nibaramuka batawutsinze bazabyifatamo gute?

Mu gihe bakomeje kugundira ubutegetsi badashaka ku burekura, ndetse bagakomeza gutegekesha igitugu ari nako bakumira abandi banyarwanda bifuza guteza imbere igihugu cyabo. Niki kibemeza yuko ejo habo hazakomeza kuba heza? Ese isi yabahinduka bazabigenza gute?

Amahoro niterambere byose bishingira kuri politike na demokarasi byiza biyobora igihugu na baturage. Iyo bitarangwa mu gihugu birumvikana yuko igihugu gikomeza kuba mu icuraburindi. Inyubako za gatsiko nziza nta bwo ari ryo terambere, iterambere ni amajyambere rusange abaturage bose bahuriyeho, kwishyira ukizana haba mu bukungu, politike, uburezi, udasabwa kuba ufite ikarita y’itora, cyangwa kuba uri umututsi cyangwa umuhutu. Kuko ibi byose ar’ibishirana n’igihe cyabyo.

Ntibitangaje cyane kuba rupfu/fpr izajya aho yashyize abandi, cyangwa ikazakorerwa ibyo yakoreye abandi (TiTi for TaTi Is Fair Game). Niba rupfu/rpf ishobora gutanga ubutegetsi ku wundi muntu cyangwa kurindi ishyaka bakamuha amategeko yuko agomba kulinda inyungu zabo, kandi ari na ko nawe asabwa gushaka inyungu ze no kuzilinda, icyo gihe azaba afite inshingano zirenze izo yarafite. Ntabwo yabishobora kabone naho yaba ar’umwana wabo wabasimbura ku butegetsi burya umuntu si nkundi buri wese agira imitekerereze ye, kandi inshuti zawe sizo zundi, urumva yuko harimo tena?

Ubundi ikibazo cy’uRwanda n’abanyarwanda igihe cyose hazaba hatariho ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekoshinga, kizaba ikibazo gikomeye cyane kuko ubwami bushinzwe kulinda itegekoshinga, ubusugire bw’igihugu, aho abanyepolitike badashobora gupfa gukoresha amoko nk’iturufu ya politike, kuko iyo bigeze mu mategeko bakubwira ko yabikoze ku giti cye. Kuko nta wusangira nundi icyaha ahubwo harebwa ibikorwa bya buri muntu.

Ubwami bugendera ku itegeko shinga burengera inyungu z’umuturage n’igihugu rusange, niyompamvu magingo aya ibihugu bifite ubwami byose bisa naho bitabaho kw’isi kuko udashobora kumva imidugararo ya politike kuko buri wese akurikiza amategeko. Gutora nta bwo biba itegeko, hatora ubishatse.

Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nawe ashobora kunangira umutima w’Umwakagara kugirango ahamye ijambo rye ritazanyuzwamo ijisho. Abanyepolitike batavuga rumwe n’Umwakagara bazagerageza ibishoboka byose ngo bamukure ku butegetsi, ariko nta cyo bazageraho kuzageza igihe bazajya gushaka Umwami Kigeli Ndoli uca imaza zitabera, kuko niwe wahawe ububasha bwo gukuraho Umwakagara. Aho niho gusa bashobora kuzabona umugisha wo gukuraho Umwakagara.Bitari ibyo mushobora kuzategereza cyane!!!

Kandi abahanga baravuze ngo ubugabo butagaruka bubyara ububwa! Ubwo byaba ari nta ho abarwanya ingoma y’abega baba batandukaniye nayo mu gihe Imana ibireka inzira bakwiye kunyuramo bakayirengagiza. Ariko se inzira zose Uwiteka nazifunga bazabigenza gute? Ubwo bizasaba yuko bashaka Umwami Kigeli Ndoli kuko nta kundi bizagenda. Mufite inzira ebyeri (either) mwemere mukorere Satani ari we Umwakagara, cyangwa se mwemere muyoboke Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo mukorane n’Umwami Kigeli Ndoli (there’s no man’s land in politics in this world).

Anyway let us wait time will tell!!!

 egretnewseditor@gmail.com 

Skip to toolbar