Nimbona inkovu zo mu biganza nibwo nzemera!!!

Nyuma yuko urukiko rw’Umwakagara rwimye uburenganzira umunyepolitike Ingabire Victoire Umuhoza, na Me Ntaganda Bernard kubakuraho ubusembwa kugirango bemererwe gukora politike mu gihugu cy’uRwanda, niki cyaba kigiye gukurikiraho? None se urukiko rwa East African Community EAC haba hari icyo ruzamarira Ingabire Umuhoza? Ese rufite ububasha bwo gufata icyemezo ubutegetsi bwa Kigali bw’abega ku buryo bwakubahiriza icyo cyemezo!?

Rubaye rufite ubwo bushobozi bwo gufata icyemezo cyemerera Ingabire Umuhoza kwiyamamaza ese Umwakagara yakubaha icyemezo cy’urukiko? Atabyemeye byagenda gute? Igihe cyo kwiyamamaza na cyo gishobora kuba ari kigufiya ku buryo ahari wenda bishobora kudahuza n’igihe cy’abacamanza.

Ese kuba Umwakagara akoresha ikarita itukura y’urukiko mukwirukana abo adashaka muri politike amahanga afasha uRwanda abivugaho iki? Ariko niba abatamika amabuye yagaciro aturuka muri DRCongo urumva bavuga iki? Hanyuma se Ingabire na bandi banyepolitike bazongera bategereze indi myaka (5) kugirango bongere basabe ko amashyaka yabo yemerwa mu Rwanda n’ubutegetsi buriho?

Ese Kayumba Nyamwasa wa RNC wavugaga ko bazavugana na Leta biciye mu biganiro baba bategereje iki? Ko bagombye kuba baravuganye mbere yuko amatora aba kugirango nabo bajye mu gihugu kwandisha ishyaka ryabo kugirango bajye mu matora rusange, niki kindi azabwira abanyamuryango ba RNC? Ese abanyamuryango ba RNC bazongera gutegereza nabo indi myaka (5) kandi bataragerageje byibuze gusaba ibyo biganiro ngo byanjye? Ese aho Kayumba Nyamwasa ntiyaba yarabaye nka rwa rurondwe rwakomeje kunyunyuza amaraso y’uruhu inka yarapfuye cyera?

Ese Ingabire Umuhoza byose nibitamuhira, azemererwa kuva mu gihugu asubire mu gihugu cy’Ubuholande kujya gusura umuryango we? Cyangwa azakomeza kuba imfungwa ya politike kandi yarafunguwe ku mbabazi z’Umwakagara!?

Niba Me Bernard Ntaganda, Ingabire Victoire Umuhoza, Dr. Kayumba Christopher, bigaragara nta gushidikanya yuko birukanywe muri politike y’igihugu bakaba badafatwa nk’abanyarwanda bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byabo, no kuba baba mu mashyaka bashaka ubwo burenganzira bakaba batabufite, bizagenda gute? Ese igihugu ni cy’abega gusa? Ku buryo utari muri rupfu/rpf atemerewe kuba muri icyo gihugu?

Niba Me Ntaganda Bernard atemererwa gukora politike, akaba atemererwa gukora umwuga w’ubwunganizi yunganira abanyarwanda mu bijyanye n’amategeko, icyo gihe aba abarirwa muruhe rwego nyarwanda rufitiye igihugu akamaro? Nyuma yibi byose turimo tubona ndetse tuzi ni uko bizarangira, niki kizakurikiraho?

Nyakwigendera Habyimana Juvenali niwe watumye Umwakagara aba igikomerezwa mu mahanga, yanze gusinya kumasezerano ya (ROMAN STATUS) yubahiriza ubusugire bw’igihugu kuba igihugu cye yarayoboye icyo gihe, kuko yari inshuti na MOBUTU SESEKO cyane ku buryo byari ntagushidikanya yuko uRwanda rudashobora gutera ZAIRE ngo rujye gusahura umutungo wa ZAIRE.

Niyompamvu mu ntambara ya kabili uRwanda rwateye ZAIRE rufatanyije na Uganda, nyuma yiyo ntambara DRCONGO yahoze ari ZAIRE yatanze ikirego ICC mu Buholande cyangwa Netherlands, Uganda iratsindwa kuko yari yarirengagije ayo masezerano maze icibwa amande angana na $ 10 BN kugeza Magingo aya ntabwo Uganda yari yarangiza kwishyura uwo mwenda bibereyemo DRCongo.

Niyompamvu uRwanda rwinjira muri DRCongo uko rushatse nk’ujya mu nzu ye. Ikindi uRwanda rufite iturufu ya fdlr bitwaza itazigera irangira naho Uganda n’ubwo nabo bitwaza umutwe wa ADF, n’umutwe w’inyeshyamba utarigeze gukorana na Leta ya DRCongo, naho fdlr yo yakoranye na Leta ndetse igeraho inashyirwa muri Leta hanyuma baza kuyikuramo bamaze kubona yuko ibirego bya Leta ya Kigali bikomeje kuba byinshi no kuba impamvu ituma idava muri Congo.

Nyamara nubwo fdlr yavuye muri Leta igasubira mu ishyamba ntabwo byabujije Kigali gukomeza kwerekana ko dflr ar’ikibazo gituma idashobora kuva muri Congo.

Leta y’Ubwongereza yamaze gutanga millioni za ma pounds zigera kuri £ 300, yarayo kwakira impunzi zizaturuka mu Bwongereza, icyo gikorwa ntabwo cyakunze bitewe n’impamvu z’amategeko arengera uburenganzira bwa muntu ndetse n’imanza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Wibwirako, ako kayabo kahawe Leta ya Kigali kandi umushinga nyirizina ntabwo watunganye, ese niba izo cash zitari izo kugura amabuye ya gaciro muri DRC kugiciro cyiza, yaba yaragiyehe ko uRwanda rutigeze rutangaza ko rwayasubije?

Ahaaaa ngo ufite azongererwa, naho udafite n’utwo yari yishakiye azatwamburwa!!! Umuzungu ibyo akora byose ni deal na cash. Urabona ko mbere yuko Umwakagara ategura amatora yabanje kurwana na Felix Kisekedi agera aho afata agace gaturukamo amabuye ya gaciro cyane kw’isi. Ayasahura vuba bishoboka arangije ategura amatora bivuze ko budget ya matora ya yikuye muri DRCongo Umuzungu atwara aye nawe asigarana aye deal irangira gutyo.

Ntaganda Bernard na Ingabire Umuhoza mube maso kuko Umwakagara igihe cyose azabishakira abaca ibihanga. Kuko umugani w’Umwakagara isi nta mbabazi igira. It’s all about what you have, and who’re you? Gusa na none bashobora kubavuganira kugirango bakomeze kuba igikangisho k’Umwakagara bamubwira bati niwanga kudukorera ibi tuzabashyigikira bagukure ku butegetsi.

Aha niho muzemera Ubuhanuzi ni manza zitabera, kuko ni mumara kubona byose bibayobeye aho niho muzabaza muti, mbese harya Ubuhanuzi bwavuze iki? Hanyuma se koko buriya imanza zitabera zaba arizo zidukozeho? Icyo gihe muzigira inama yo gushaka Umwami Kigeli Ndoli niba na bwo igihe kizaba kitari cyarenga.

Nyamara n’ubwo bavuga ko politike ar’uburyo bw’imiyoborere myiza, ubanza mur’iki gihe, ishobora kuba yarahindutse ubucuruzi bwa bantu mu buryo butagaragara cyangwa se bigaragara. Usanga ibihugu byo mu burengero bw’isi bivuga ko CHINA itagira demokarasi, ariko mu bihugu by’ Africa byitwa ko biri muri demokarasi bikiri mu nzira ya majyambere ko nta cyo bafasha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu ngo babukureho? Ahubwo imiryango yitwa ko iharanira uburenganzira bwa muntu, na za international community icyabo n’ugukora za report bacuruza ibibazo by ’abantu badashobora no kubafasha kuko ibibazo byo muri Africa biramutse burangiye nta bwo babona aho barira isahane yabo yaba yubitswe. Izi nizo ngaruka z’ubutegetsi bwa gisirikare butatowe n’abaturage!

egretnewseditor@gmail.com 

Skip to toolbar