Daily Archives: May 2, 2024
Amarembera y’ihirima ry’Umwana w’umwega Umwakagara Paul Kagame
April 20,2024 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo y’abakiranutsi mu kigo cyahoze cyitwa KIST, ubu cyahindutse Kaminuza nkuru y’uRwanda. Mbona abanyarwanda benshi bakore muriyo Kaminuza (university) abenshi bahakora n’abaturutse hanze batahutse mu gihe cyitahuka ry’impunzi zo mu mwaka w’i1959.Nuko mbona muriyo Kaminuza (university) halimo isekurume y’ihene ijya kuba umweru ifite amehembe maremare cyane yigondoye areba inyuma,iyo sekurume yahashyizwe n’Umwakagara Paul Kagame (bisobanura ko yahashyize umwuka w’ikinyoma uteye ubwoba ariko uwo mwuka w’ikinyoma ujya gusa n’ukuli, ariko nta bwo ar’ukuli, ahubwo n’ikinyoma kivanzemo n’ukuli gucyeya bituma kwa kuri guhinduka ikinyoma uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.