Ntawugenda mu butayu wiringira igicucu cyo kugamamo izuba!!!

 

Magigiri Jean Paul Turayishimye akomeje kugenda agaragaza ibimenyetso byerekana ko ari magigiri wiyise umunyamakuru aho awukorana neza kurusha uko yaba ari (Lawyer) nk’umuntu wize amategeko, usibyeko kandi kwiga amategeko bitaguhindura umunyamategeko.Biterwa naho kwushaka guhuhwa n’umwaga aho umwerekeza niho ajya.

Nyuma yo kuva kuri radio itahuka, yahise afungura iyindi channel yari yarateganije ko azayifungura iyo yise uyumunsi mu kiganiro na JP.  Nyuma ya mezi (6) Benjamin Rutabana aburiwe irengero aho twari muri 2019, yahise nawe yikura muri RNC ajyana na TABITHA GWIZA na bandi bakomeseri.

Yakoresheje iyo channel kugeza bafunguye radio itema, ndetse banashinze urugaga nyarwanda rwitwa RAC. Urwo rugaga nyarwanda cyangwa ishyaka baje kurushingana na magigiri Benoni Umuhoza Zachariah ufite amashuli (7) ya primary yigiye muri Tanzania. Nawe ngo bamugira komiseri (and member co-founder) byari biteye ubwoba!

Nyuma y’umwaka ubwo twari tugeze muri 2021 urugaga nyarwanda rwa RAC ntabwo rwongeye kumvikana. Rwatangiye kugenda ruzima ahubwo havuka ikindi cyiswe IGICUMBI umutwe wabacika cumu utacyumvikana muri iki gihe kuko nawo wakoze igihe kitari kinini cyane. Bashobora kuba bakorera munsi ya mazi kuko giterwa inkunga n’umuryango wa Rwigara Assinapol.

Isenyuka rya RAC ya JP Turayishimye na TABITHA GWIAZA ryabaye mu ibanga rikomeye, maze JP asubira gufungura uyumunsi na JP yari yarafunze mbere. Kubera impamvu z’amakuru ahabwa na Kigali atifuzaga ko abantu bakomeza kuyumva ndetse akaba yanashingirwaho kuzaba ibimenyetso by’imfu zimwe na zimwe z’abasirikakare bakuru cyangwa abacuruzi bagiye bicwa n’ingoma kega.

Amaze gutandukana na bari bagize RAC asigara atakiyivuga cyangwa kuyamamaza igenda buheriheri. Yarongeye kandi afunga ya channel ya JP ubu yafunguye East Africa – dairy murwego rwo kujijisha kugirango yerekane ko Leta yabo y’abega imugenza ishaka gusenya channel ye. Twibutse ko channel zabakorera kuri YOUTUBE ziba ziri protected ku buryo bwose bushoboka ari ntaho Leta yashobora kwinjirira muri uwo muhora wa YOUTUBE.

egretnewseditor@gmail.com 

Skip to toolbar