Ibyo LT. RUYENZI ALOYS yambwiye ubanza ngiye kubyemera, bigiye kuba impamo?!

Amakuru aturuka mu bantu bakorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa uyoboye RNC, aravuga ko ngo Kayumba Nyamwasa yamaze kumvikana n’ubwami bw’Abega gutaha mu gihugu kubera itegurwa ry’amatora azaba mu mwaka utaha wa 2024 kugirango azayagiremo uruhare.

Kubera iyo mpamvu, Kayumba Nyamasa arasabwa gushaka itangaza makuru ryigenga azatahana naryo, ndetse agashaka n’ingabo za RNC zizamulinda ageze mu gihugu kugirango barindagize abanyarwanda ntibazatahure imigambi yabo. None byabaaye ihulizo rikomeye cyane kuko nta kantu yibitseho, ndetse nishyaka rye ryabaye guhahira mu iriro nta kantu bafite habe namba!Amakuru avuga ko ngo bicujije cyane icyatumye bagambanira Ben Rutabana wabafashishaga ibihumbi $60,000 ya buri kwezi.Ubanza intama zigiye kubura ibyuma?

Ibi ntabwo bikorwa kubwineza yabanyarwanda, kuko iyo biza kuba ari ineza yabanyarwanda, Dr. Christopher Kayumba na Ingabire Victoire Umuhoza, na Ntaganda Bernard bakabaye bemerwa muri politike nyarwanda bitabanje kunyura murukiko ngo babasige umwanda wo kubakura mukibuga cya politike.

Kayumba Nyamwasa yagiriwe inama nk’uko uwaduhaye amakuru abivuga,ko adakwiye gutaha adafite itangaza makuru ryigenga azajya acishamo amakuru yifuza ko yatangazwa.Kwi kubitiro muri za 1997 yashyize imbaraga muri «MUKOMBOZI ROBERT» wandikaga amakuru mu Rwanda, mu kinyamakuru cya (the new times) FPR yamwirukanye ivuga ko ngo atari umunyarwanda ko ari umu (Tanzania) bamunyuza kumupaka wa Rusumo baramwirukana gutyo ajyanwa muri Australia. Umwaka ushize (Robert Mukombozi) inkuru yanditswe na bbc gahuza yavugaga ko, yasuye igihugu cya Uganda ahoy amaze umunsi umwe agahabwa amasaha 24 yo kuba yavuye mu gihugu yasubiye Australia.

Aha ngaha wibaza ukuntu abanyamakuru bashyigikiye Kayumba Nyamwasa badashobora guhabwa umutekano (protection), ariko cyane cyane abacitse ku icumu,kuko abaturutse Uganda yaba Charles Kabonero na Richard bahawe umutekano mu gihugu cya Uganda ndetse na Jean Bosco Gasasira yahungishirijwe muri Denmark nta numwe waciye igihanga.

Bigenda gute kugirango abanyamakuru bakomoka mu Rwanda (genocide survivors) bo ntibabashe guhabwa umutekano?None se Satani akunda amaraso yabacika cumu gusa kurusha ayabavuye Uganda? (Always politics is about resources and protection).

Yananiwe kurindira umutekano uhagije «Ingabire Charles» no kumuha uburyo bwo kubaho, barinda bamwicira mu gihugu yarafitemo ingufu cyitwa ko afite (political influence in Uganda). Yongera gukora abacika cumu mu inkovu acikisha «NTAMUHANGA CASSIER» muri gereza kugirango bamwicire hanze y’igihugu muri MOZAMBIQUE, kuko kumwicira muri gereza byari byarabananiye. Aba banyamakuru bari barize ntabwo bari injiji kuko burya umuntu Leta ishakisha kugeza imuciye igihanga ni uko aba ayiteye ikibazo ari umuntu udasanzwe ugereranije n’uwo uwari we!!!

Ikibazo umuntu yakwibaza, kuki buri gihe haboneka uburyo bwo gucikisha abaturutse Uganda,byagera kumunyarwanda utaravuye Uganda uburyo bwo kumukiza bukabura??! (think about it). Nyamara iyo bataza kugira abanyarwanda bavuye mu gihugu cyangwa bari mu gihugu bari kuzapfa bafashe igihugu?Iyo bataza kugira «Rwigara Assinapol» wari mu gihugu ngo abashakire connection ari na ko akoresha amashilingi ye,bari kuzapfa bafashe igihugu?Ugasanga abacika cumu ngo nibo bagonzwe nimodoka,barapfa,naho abaturutse Uganda ngo barusimbutse! Abacika cumu nibo bapfa bazize indwara itamenyekanye,Nibo bishwe namarozi,nibo bishwe na covid19, nibo baburiwe irengero bagashimutwa,nibo bafunzwe…

(But listen to me, I want to tell you something)” People who love freedom, will in the end always be free”.

Cyera muri 2011 LT.Ruyenzi Aloys yambwiye agakuru byananiye kumwizera,none nyuma y’imyaka (13) ubanza ngiye kwizera ibyo yambwiye.Yagize ati,jyewe (Ruyenzi Always) ndumva no gukorana naba bagabo bimaze kunyobera,nawe se «Patrick Karegeya» hari aho adahuza na Kayumba Nyamwasa,ndetse yigeze ambwirako byashoboka ko Kayumba Nyamwasa yaba akorana na Kigali.Kayumba Nyamwasa nawe hari aho atumvikana na Karebeya Patrick.Niba ar’ibitekerezo bitandukanye ntabakwiye kubanza kurebera hamwe umuyoboro wa politike kugirango ntabatuvangire??! Wa mugani politike n’umwanda kuki Umwakagara na Nyirarume Museveni bari gushakisha uko Kayumba Nyamwasa yagarurwa mu gihugu ngo akomeze politike nyuma yo guhitana Patrick Karegeya?Niki cyari cyihishe inyuma ishimutwa rya «BEN RUTABANA»?Kandi yarali muri RNC? Hari umuntu wakwihekura???

Ibi bintu nyamara mubirebe neza aho bucyera umuzinga uraza kuvamo umwibano! Inkuru yanditswe mu kinyamakuru umuseso yavugaga ko «Patrick Karegeya» ikigina gikomoka ibwami ndetse afitanye isano n’ubwami bw’uRwanda,iyo nkuru ngo niyo yaba yaratumye yicwa hari muri 2010 nyuma yo gucika igihugu.Yanditswe na Richard wandikiraga ikinyamakuru umuseso kuko umuntu watanze ayo makuru nijye wamuhuje na n’umuseso aho wakoreraga hepho kumuhima.

Byashoboka ko muri ya mayeri ya FPR, Kayumba Nyamwasa yoherejwe mukazi,ariko bakabanza gushakisha ikizatuma abanyarwanda bamwizera ko adakorana na Kigali.Nibwo bamwirashishije kugirango bizagaragare ko yashwanye na Leta yahize agaragiye (inkinamico ya Sugira)… Umucunga gereza niwe wancikishije yaranyirashishije hanyuma ashaka amaraso y’intama ayasuka ako bandasiye bigaragara ko napfuye nanjye ndahafata nigira Inairobi kugirango batazamenya ibyanjye…

None niki cyihishe inyuma y’itahuka rya Kayumba Nyamwasa?Mu gihe abandi banyapolitike bakomeye ndetse banafite abayoboke ureke Nyamwasa ufite abaturutse Uganda gusa,udashobora kubona nijwi rimwe habaye amatora ari mu mucyo.Abantu bakurikiranye neza wasanga hari uruntu runtu kuko urupfu rwa Karegeya Patrick, urupfu rwa «Assinapol Rwigara» urupfu rw’Umwami «Kigeli V .Ndahindurwa» byaba bifitanye isano rya hafi cyane!!! Abantu mukwiye gucana kumaso cyane naho ubundi muzagwa muruzi murwita ikiziba…Nyamara abakeka ko urupfu rwa «Patrick Karegeya» ko Kayumba Nyamwasa ko yaba arufitemo uruhare, wasanga ar’ukuli nubwo tutabihamya cyane! But Politics is a dirt game!!? Nyamara byose nta kidashoboka.

But at the end of the day, whether you like it, nor dislike it, the truth hidden will be revealed. And we will be set us free.

Aha mwana wa ntubaze! Nsigaye mbona iby’ikigihe bisigaye bigenda ntamaguru bigira.Urabe wumva birenge ni wowe ubwirwa!!? Dore ko utajya wumva!!

egretnewseditor@gmail.com

Skip to toolbar