Daily Archives: November 2, 2023

Urukiko Rugomba Gukemura Ikibazo cy’Ubuyobozi bwa Zion Temple

 

Pastor Tuyizere wa Zion Temple uvugira Intumwa Paul Gitwaza

Mu Rwanda, urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo Intumwa Paul Gitwaza, umuyobozi w’itorero Zion Temple. Abashumba 6 bari mu barishinze basabye urwo rukiko kwemeza ko Paul Gitwaza atakiri umuvugizi waryo. Basabye kandi ko icyemezo cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere- RGB -kivuga ko abo bashumba nta bubasha bafite bwo gukuraho Gitwaza -giteshwa agaciro.

      Gitwaza

Abashumba 6 ba ZION banze gukomeza gukorana n’intumwa ya SATANI Apôtre Gitwaza!!!

Abashumba 6 bari mu bashinze itorero Zion Temple barasaba urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kwemeza ko Apôtre Paul Gitwaza atakiri umuvugizi waryo kuko bemeza ko bamwirukanye.Abo ni ba Bishops Claude Djessa, Dieudonne Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu.

Skip to toolbar