Urukiko Rugomba Gukemura Ikibazo cy’Ubuyobozi bwa Zion Temple
Pastor Tuyizere wa Zion Temple uvugira Intumwa Paul Gitwaza
Mu Rwanda, urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo Intumwa Paul Gitwaza, umuyobozi w’itorero Zion Temple. Abashumba 6 bari mu barishinze basabye urwo rukiko kwemeza ko Paul Gitwaza atakiri umuvugizi waryo. Basabye kandi ko icyemezo cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere- RGB -kivuga ko abo bashumba nta bubasha bafite bwo gukuraho Gitwaza -giteshwa agaciro.
Urubanza rwabaye ari abarega ndetse n’abaregwa, ari bo Paul Gitwaza n’ikigo RGB badahari. Bari bahagarariwe n’abavoka batatu, babwiye urukiko ko hari inzitizi zitatuma urwo rubanza ruburanishwa mu mizi.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Venuste Nshimiyimana, yavuganye na Pasteri Jean Baptiste Tuyizere, umuvugizi wa Paul Gitwaza atangira amubaza umwuka uri mu itorero Zion Temple kuva bamwe mu bayobozi bitabaje inkiko.
egretnewseditor@gmail.com