Ubuzima butagira nyiramutegera akazaza ejo!!!
Niba ari umurengwe, niba ari ukwiheba, niba ari ubwenge bucye, niba ar’imaraga nyinshi byaranyobeye. Har’ubuzima butagira ibisobanuro mwabubonye hehe!?
Ubanza koko umurengwe wica n’inzara. Byashoboka! Ariko na byo biragoye ntibikwiye kuba ubuzima rusange. Byakabaye ku giti cy’umuntu.
Ngo yiyahuriye muri gereza!! Umushoferi wagonze Rwigara yarahungabanye nta shobora kujyanwa murukiko!?
Bamusanze mu modoka yiyahuye, yirashe!? Yahunze kuko yasambanije umwana we, yahunze ubutabera. Ibi bintu ntabwo byahozeho byazanywe na RPF.
Wenda ikinyoma cyo gushaka guhirika ubutegetsi byakumvikana ko abantu bashaka impinduka.
Ntiyishyuye imisoro, yakoresheje inyandiko mpimbano. Cogebank iramwishyuza, nta nyandiko, nta masezerano.
Benjamin Rutabana yiciwe muri DRCONGO, kandi afungiye muri CMI barangiza bati Kagame ni Semuhanuka!!!
Bati Kizito Mihigo yiyahuje ishuka! Dr. Kayumba yafashe umugore ku ngufu! Aimable Karasira arahakana jenoside!!?
Ese utageze ntagereranya!? Wenda reka twemere ko ingoma y’abega na Satani itazavaho, ariko se umunsi yavuyeho bizagenda gute???
Ese abagaragiye ingoma y’abega na Satani mujya mugira akanya ko gutekereza!?? Nibwo bwa mbere nabonye abantu bicukurira imva nta gahato!?
Gupfa fpr itari yakurwa ku butegetsi n’igihombo gikomeye bingana no kujya mu muriro utazima!!!