Ariko niki gituma mwirushya gukora ibidashoboka!?
Burya koko umupfapfa n’umupfumu bafitanye isano.Niba mwemera ko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ari we ulinda ubugingo bwawe, none niki gituma uhiga ubugingo bw’undi!?
Ubuhanuzi buvugako Imana ilinda Umuhanuzi kurusha uko ilinda ijisho ryawe. Niba uhiga Umuhanuzi kubera ubuhanuzi no guca imanza zitabera, waba warasaze!!!
Ntabwo byashoboka ko, uburizamo umugambi w’Imana. Ibyo Satani akumvisha ko bishoboka uzamubwire ko bidashoboka. Niba imandwa ubwazo zivuga ko bidashoboka, kandi arizo mukesha amaramuko, ubwose ntimwasaze!?
Nawe wirirwa uvuga Imana ukabwiriza ugasanga bigacika, wajya mu nama y’ishyaka ubogamiyeho bagira bati twice Umuhanuzi uti cyane kuko aratubangamiye wowe iyo uri wenyine ukitekerezaho usanga uri umukozi w’Imana!?
Hanyuma se uwo wifuza ko yicwa ni bidashoboka ko yicwa ahubwo akazima ingoma uzajyahe!!?
Baravuga ngo jyuvuga uziga, kandi ubagarire yose ntuzi irizera, nyamara ubamba isi ntakurura, ahaa nyamara wiringira ijosi rikakubyarira umwingo. Ubwo abakuru barumva icyo mvuga.
Inkware yahuye n’inzoka ihunga umuriro ishyamba ryalimo gushya. Inzoka ibwira Inkware (Francolin) iti rwose ntambara unshyire ku ijosi ryawe ungurukane umpungishe umuriro utarangeraho.
Inkware iti ikibazo cyawe ni nguhungisha umuriro ukagera aho utari urandrya. Inzoka iti nukuli kw’imana ibyo sinabikora undokoye irya none. Inkware iti asama turebe mukanwa kawe, inzoka irasama inkware iritegereza iti bumba umunwa nabonye.
Inzoka iti ubonyiki? Inkware iti mbonye akangononwa katagaragara ubwo umuriro uba urazisatiriye inzoka rwose nushaka turagirana amasezerano yuko urubyaro rwacu ruzajya rwubahana ko kizira kwica Inzoka cyangwa inkware.
Hasigaye metro imwe ng’umuriro uzigereho. Inkware iti ngaho izingire kw’ijosi. Iraguruka igeze ahatari umuriro igwa hasi iti ngaho vaho ugende!
Inzoka itangira kwagura umunwa iba ifashe umutwe w’inkware irayirya sijye wahera nabanje Imana indinde FPR nagutanze!!!
Cyera nkibana na Mukandirima Odette har’igihe yasengaga jyewe gusenga ngahita mbireka ngaseka.
Kubera ko yari umunyabwoba cyane, iyo yarotaga cyangwa akerekwa ibintu bigiye kutubaho yasengaga amasengesho y’ubwoba Satani toka! Nenda kwa Jina la Yesu ndakwirukanye genda genda genda usubire aho uvuye.
Yamara kumva ubwoba bumushizemo akiyumvisha ko gusenga kwe kwageze ku Imana agaceceka. Bidatinze cya kigeragezo kikatugeraho noneho ukibaza icyo gusenga kwamaze bikakuyobera.
Kirazira ntawukeza abami (2) ngo bose ubashimishe. Nigute wakorera Imana, ukongera ugakorera na RPF!
Nta byago nk’o guheka impyisi yigize umuntu. Byange bikunde abigize inkware mwemeye guheka inzoka, zizabagira uko zagize aba mbere!!!
Amahirwe tugira ntawuzavuga ko atamenye cyangwa yatunguwe! Byose Imana yarabivuze mbere yuko ibishyira mu bikorwa. Ndifuza kuzumva abazafungwa icyo gihe uko bazaba bisobanura mu nkiko bizaba biteye ubwoba cyane!!!
Ariko bizaba binashimishije kubona scenario y’i 1994,ukongera igiye gukurikiraho. As if ibyabaye mbere nta lessons byabasigiye.
Nyamara abakurambere babivuze ukuli, ibuye rimeneka urwondo rugisukuma.