Ibimenyetso biranga ubutegetsi bubi budakorera abaturage!

Ibimenyetso biranga ubutegetsi bubi budakorera abaturage, buboneka hakiri kare. Bujyaho hakoreshejwe imbunda cyangwa ingufu za gisirikare.

Nta muturage ugira ijambo kuba yanenga ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Kubaho bisa naho babikeshe ubutegetsi buriho. Buhoza abaturage ku nkeke, kandi usanga abaturage bahorana ubwoba.

Abakirizwa Nta bwo baramba mu butegetsi. Buri muntu usanga ar’umwanzi w’undi kubera kwikundisha ku ngoma y’igihugu.

Kuramuka ntabwo babikeshe Imana yo mu ijuru ahubwo babikeshe UMWAKAGARA.

Igihano cy’impfu bitanyuze mu mategeko, ubutegetsi bukoresha amarozi kurusha gukoresha amategeko.

Abantu baburirwa irengero bakabura Burundu.

Gusenyera abaturage batiyumva mu butegetsi nicyo gihano cyoroheje gishobora gutangwa birengagije amategeko.

Guhunga kwa abaturage kwa hato na hato bahunga ubutegetsi bw’igihugu.

Kenenga imikorere y’ubutegetsi biba icyaha gatozi.

Ibinyamakuru bibogamiye ku butegetsi, usanga ibibi bikorwa n’ubutegetsi babihindura byiza. Gusenyera abaturage byitwa gutunganya umujyi. Bakirengagiza ko umutungo w’umuntu awamburwa abanje guhabwa ingurane cyangwa kwishyurwa igiciro gihwanye nawo.

Ibyo ku ngoma y’abega nicyaha gihanwa n’amategeko. Mu nyandiko berekana ko wishyuwe, kugirango ashyirwe mu bifu byabo.

Amategeko yose ahinduka a y’umuntu umwe gusa. Usanga mu gihugu ari nta wakora umushunga(project) ndetse kurongora cyangwa kurongorwa ubanza kubisabira uburenganzira.

Usanga imyaka yo kubaho kw’abantu yaragabanutse aho umusaza ukuze cyane aba afite imyaka 50.

Abanyabwenge bicwa bataragera imyaka 40,kandi uwo bishe nti bashaka ko iyo nkuru ikomeza kuvugwa.

Ku kazi wirukanwa nta nteguza, ndetse nta nimperekeza. Igihugu kiyoborwa buhumyi usanga amabandi, abicanyi, n’inkozi z’ibibi zose zihabwa rugali.

Abari abakire barakeneshwa, bottom up vs dynasty. Abari abakene bo mu gatsiko bagakira kubera ko batwara imitungo ya beneyo. Ishyali n’ishyano usanga ari byo biyoboye igihugu.

Skip to toolbar