Ese nawe waba wikundira umwijima nk’umubu? (Mosquito)
Umubu cyangwa Mosquito, ni kimwe mudusimba tubangamiye ikiremwa muntu. Umubu utinya umucyo ukikundira umwijima. Kuko iyo uje Kurya umuntu ugasanga itara ryaka ntabwo uba ugikoze gahunda yawo neza.
Aha wa kwibaza ubwenge umubu ufite cyangwa ukoresha kugirango ubashe kubona ibiwutunga biturutse mu mubiri w’umuntu.
Iyo ujimije itara wihutira kuza aho uryama hafi y’umutwe ugategereza ko ubanza gusinzira kugirango ukurye witonze utaza kuwica.
Igitangaje ibiremwa byose biziko habaho urupfu, buri kiremwa usanga gihangayikishijwe ni uko gishobora kwicwa.
Kw’isi yose buri kiremwa gifite umwanzi ugomba gusohoza isezerano ry’urupfu.
Kandi buri kiremwa ibivuga n’ibitavuga, byose bikoresheje umutima nama, bibasha kumenya umwanzi wabyo. Aha wa kwibaza niba nabyo ariyompamvu byaciriweho iteka. Kuko niba umubu uziko Kurya umuntu ari bibi birakwiye ko ucirwaho iteka kubyaha byawo.
Niba Inzoka iziko ubumara bwayo bwica, ikabugucira, then it must be countable.