Imbaraga z’umuriro zizavuguruza Umwakagara?
Nyuma y’igihe kirekire abatavuga rumwe n’ingoma y’abega (FPR) basaba gushyikirana n’Umwakagara,ariko yakomeje kuvunira ibiti mu matwi.Ndetse agaragariza amahanga yuko abatavuga rumwe nawe nta gaciro bafite imbere ye ndetse n’imbere y’abanyarwanda.
Ariko byose abiterwa no kutiyizera,kuko azi neza yuko abaturage badakunda buutegetsi bwe,niyompamvu ahora abakangisha kubarasa kugirango abafunge umunwa.
Ariko amashayaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe,ari imbere mu gihugu ashobora kuba afite amahirwe kubo azaba Atari yica,doreko kubashyira mu nzu zimbohe byo,bisa naho byataye agaciro kubera igitutu cy’amahanga.
Ariko se ayo mahirwe abo banyepolitike bari mu gihugu bazashobora kuyageraho?Kuko bisa naho byaba biri kure nk’ukwezi,ariko nibaramuka bafatanije namashyaka ari hanze bashobora kuzagira ingufu zidasanzwe,aho ninaho amahanga ashobora kwinjirira kugirango agamburuze Umwakagara.
Kurundi ruhande(In another hand)Umwakagara ashobora kuzayakenera nubwo uyumunsi ayareba nkaho adafite agaciro,ariko icyo gihe nikigera doreko kiri hafi cyane,niho azamenya ko amufitiye umumaro.
Ariko se,ibyo byazatuma Umwakagara adakurwa ku ngoma?Umwakagara yanze gushyikirana,niyompamvu abamurwanya bakwiye kumwitegurira kuzamurwanya bakoresheje imbaraga z’umuriro.Kuko mu gihugu imbere nta ngufu asigaranye usibye iterabwoba ryo kwica abantu abakuyemo amaso kugirango ahabure abantu.Ariko baca umugani ngo,ntagapfuye,ntakamera!!!
Bitewe n’umutego bashyize imbere y’umunyapolitike Ingabire Umuhoza Victoire ashobora kutazashobora kwifatanya nabari hanze,ahubwo akisangira nyirarume (Paul Kagame) doreko ari n’uwiwabo Igitarama,maze agashyirwa kumbehe.
Nibiramuka bigenze gutyo,Umuhoza azaba arangirije urugendo rwe mugifu,kandi ibyo yaharaniraga ntabwo aaba abigezeho kuko byose muri politike bishoboka.
Niyompamvu bizakenera imbaraga z’umuriro (fire and power) ntabwo zizakenera abari imbere mu gihugu ko bashyigikira abatavuga rumwe n’abega,usibyeko nabo bazaba bagize amahirwe yo kubona Umwakagara ahagarika umutima kuko imbaraga z’umuriro nizimanuka,abega bazatangira gushaka aho bahungira,ndetse bazifuza kugirana ubucuti nabo bahemukiye kuko igihe cyabo kizaba kirangiye.
Aha rero Umwakagara arasabwa gukora ibintu (2):
Gushyikirana vuba mu maguru mashya hatari hamanuka imbaraga z’umuriro
Naramuka akomeje gutindiganya yirebesha inyanza,igihe imbaraga z’umuriro zizamanuka,nta muntu uzaba agishoboye kuzihagarika niba yibwira yuko azemera imishyikirano ari uko bafashe igice kimwe cy’igihugu,abega nabo si abana bazashaka uko bamuca igihanga kugirango scenario yakoreshejwe kubwa IKINANI ibe ariyo yongera gukoreshwa bazabyitirire intambara.