Kiliziya gatolika imaze kwandavurira mubusambanyi buteye ishozi!!!
Ku nshuro ya mbere i Vatican abapadiri bajyanywe mu rukiko baregwa ubusambanyi.Ni urubanza rudasanzwe kuko i Vatican ari ku butegetsi bukuru buha urugero Kiliziya ku isi. Ifoto ni iyo mu rukiko i Vatican.Abapadiri babiri ba Kiliziya Gatolika bajyanywe mu rukiko i Vatican, nibwo bwa mbere uyu mujyi uburanishije abihaye Imana baregwa ihohotera rishingiye ku gitsina.
Gabriele Martinelli w’imyaka 28, arashinjwa gukoresha ubusambanyi umwana w’umuhungu waherezaga kuri altari hagati ya 2007 na 2012.
Enrico Radice w’imyaka 72, arashinjwa guhishira ibyo bikorwa mu gihe yari akuriye ishuri rya tewolojiya aho bivugwa ko byakorerwaga.
Nta n’umwe muri aba bagabo uragira icyo avuga kuri ibi birego.
Mu gihe hari umubare ubarirwa mirongo w’abapadiri barezwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ku isi, i Vatican nta n’umwe wari waragejejwe mu rubanza ku byaha nk’ibi.
Uru rubanza, rwatangiye ku wa gatatu rukamara umwanya muto, ni ikintu kidasanzwe kuko i Vatican ariho hategekerwa Kiliziya Gatolika.
Ibyaha ‘byakorewe ku iseminari’
Bwana Martinelli aregwa ubusambanyi ku mwana wigaga kuri seminari ya Pius X iri i Vatican icumbikira abahungu bahereza kuri altari mu misa zo kuri Bazilika ya mutagatifu Petero.
Nawe ubwe yize muri iyo seminari nyuma aza kuba umupadiri, abashinjacyaha bavuga ko Bwana Enrico atabujije Martinelli gukomeza ibyo bikorwa kandi yari yarabyumvise.
Ku wa gatatu, mu iburanisha ryamaze iminota umunani gusa, basomye ibyaha aba bagabo baregwa.
Bwana Martinelli yarezwe gushyira agahato ku muhungu, utaravuzwe kubera impamvu z’amategeko, akamusambanya mu gihe cy’imyaka myinshi. Ibi ngo byatangiye uwo mwana afite imyaka 13.
Bwana Enrico we, yarezwe guhishira ibyo bikorwa no gushaka kuyobya iperereza kuri byo.
Nta n’umwe muri aba baregwa wagize icyo avuga mu rubanza, rwahise rusubikwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Kiliziya yaranyeganyejwe
Iyo seminari, iherereye kuri metero nkeya uvuye aho Papa Francis aba, itoza abahungu bahereza misa zisomwa na Papa.
Ibi byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko byari bizwi kuva mu 2012, ariko byagiye hanze mu 2017 bivuzwe n’abanyamakuru baganiriye n’uwabanaga mu cyumba n’uwabikorewe.
Ibyaha nk’ibi bimaze imyaka bivugwa, byanyeganyeje Kiliziya Gatolika kugeza imbere mu ‘mutima wayo’.
Papa Francis yahagurukiye kubirwanya, ariko abamunenga bavuga ko agenda buhoro mu kwemera uko bingana.
Ibindi birego nk’ibi bikomeje kugaragazwa, birerekana neza umusozi w’ibirego Kiliziya igifite imbere yayo.
Papa Francis yasabye ko “hagira ingamba zifatwa” ubwo yatorwaga mu 2013, ariko abamunenga bavuga ko atarakora ibihagije mu gukukirana abasenyeri bagiye bahishira ibirego nk’ibi.
Mu kwezi kwa munani 2018, yandikiye Abakristu Gatolika bose yamagana ubusambanyi bukorwa n’abihaye Imana, anasaba ko kubihishira birangira.
Umwaka ushize, yategetse ko abihaye Imana muri Kiliziya bagomba kubwira abakuriye Kiliziya, bagenzi babo bakora ibyaha nk’ibi n’abagerageza kubihishira.