Inama y’abaminisitiri ya yobowe nande?Niba atari perezida,cyangwa m.w’Intebe?
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2020 yagize Col. Kanamugire Kamu David umuyobozi Mukuru (CEO) w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (National Cyber Security Authority/ NCSA).
Iki kigo cyashyizweho n’itegeko N° 26/2017 ryo ku wa 31/05/2017, gifite intego yo kubaka ubumenyi n’ubushobozi mu by’umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho, hagamijwe kurinda ubusugire n’umutekano by’Igihugu biganisha ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. NCSA irebererwa na Perezidansi ya Repubulika.
Iki kigo mu nshingano zacyo harimo kugira inama Perezida wa Repubulika n’izindi nzego za Leta n’iz’abikorera ku birebana n’ingamba zo kurinda inyungu z’u Rwanda mu rubuga rw’ikoranabuhanga; guperereza no kugaragaza igikorwa kibangamiye cyangwa gishobora kubangamira umutekano w’Igihugu ku byerekeye urubuga rw’ikoranabuhanga no kumenyesha inzego bireba amakuru yavuye mu iperereza.
Harimo kandi gushyiraho ingamba zo kurinda umutekano w’ibikorwa byose bikozwe hifashishijwe ikoranabuhanga; no gukora indi mirimo yasabwa na Perezida wa Repubulika.
Muri Nyakanga 2020 nibwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Colonel David Kamu Kanamugire, amuha ipeti rya Colonel. Kanamugire yari asanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ingabo.
Aha Colonel David Kanamugire wagizwe umuyobozi Mukuru wa NCSA yari akiri Lieutenant Colonel, ubu ni Colonel