Perezida Evariste Ndayishimiye niwe wishe Perezida Nkurunziza Peter
Amakuru aturuka mu gihugu cy’Uburundi,aravuga ko,kucyumweru abagabo (2) n’umugore (1) bari bahitanye umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye watowe mukwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2020.
Uwo munsi bahise bafatwa barafungwa uko ari 3, bajyanwa muri gereza,kuwa mbere bahise babakatira imyaka 30 bari muri gereza kandi nta perereza ryabayeho mu masaha (48) habaye igikorwa cyo gushaka guhitana umukuru w’igihugu.
Amakuru aturuka I Bujumbura umurwa mukuru w’icyo gihugu,avuga ko,gufatwa no gufungwa bagakatirwa mu masaha (48) n’ikimeneytso cyo guhisha amakuru ajyanye nigerageza ryo gushaka kwica umukuru w’igihugu,aho bivugwa ko aba bantu bashakaga kwihorera ngo kuko Evariste Ndayishimiye ariwe wagize uruhare rwo guhitana Peter Nkurunziza aho yakoresheje uburozi bwitwa «BLACK TEA»
Abashinjwa bashakaga kwihorera ariko bagira ibyago bafatwa batari basoza umugambi wabo,ifungwa ryabo ry’igitaraganya,ryerekana ko,rihishe byinshi kugirango batazagira icyo bavuga bagashyira ahabona impamvu yabateye gushaka kwica Evariste Ndayishimiye.
Umunsi w’ubwigenge Evariste Ndayishimiye yahise ashimira Kelly Nkurunziza anamuha umudali ndetse amugira intwali murwego rwo kujijisha iby’urupfu rw’umubyeyi we.Amakuru avuga ko,Peter Nkurunziza yari yarigize umubyeyi w’igihugu (father of the nation) aho intekonshingamategeko yari yemeje umushinga ko azahabwa miriyali (1) yamafaranga y’uburundi angana na miliyoni ($100) z’idollar zo kumushimira ko yaharaniye agateka k’abahutu b’Abarundi.Ariko kandi kuba yari guhabwa icyo cyubahiro akitwa «NYIRICYUBAHIRO» bivuzeko nta mukuru wundi w’igihugu wari kuzapfa agize icyubahiro imbere yabaturage.
Amakuru avuga ko, Evariste Ndayishimiye ashobora kuba yarakoranye na Peter Buyoya wahoze ayobora icyo gihugu aho Nkurunziza yashakaga kuzura akaboze hagati y’abatutsi n’abahutu.Amakuru akomeza avuga ko babanje guha uburozi buhitana umugore we Denise ariko ajyanwa mu butaro vuba vuba muri Kenya-Nairobi,maze babona umwanya wo kwiharira umugabo we (peter Nkurunziza) babona uko bamurangiza atagira gifasha uko niko ibintu byagenze!